Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Umusaruro iki gihembwe ni mwiza, abahinzi barasabwa kuwufata neza-MINAGRI

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 25-01-2018 saa 06:13:07
Dr. Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi (Foto James R.)

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, (MINAGRI), Dr Mukeshimana Geraldine yatangaje ko hitezwe umusaruro mwiza mu gihembwe k’ihinga (A) bityo abahinzi bakwiye gufata neza umusaruro uzera muri icyo gihembwe.

Dr. Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (Foto James R.)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 24 Mutarama 2018 mu kiganiro we (Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis bahaye itangazamakuru hareberwa hamwe uko umusaruro w’igihembwe k’ihinga A wagenze.

Dr Mukeshimana yavuze ko ubu abahinzi bari mu gihe k’isarura kigana mu kindi gihe cyo gutera indi myaka mu mirima, gusa muri iki gihe hagaragaye ibihe bidasanzwe byo kumenya neza igihembwe kigezweho kubera ihindagurika ry’ikirere bigatuma imvura ikomeza kugwa.

Ati “Ibyo ntibitubuza ko tugumya tugakangurira abaturage gufata neza umusaruro babonye, tukanabakangurira kongera guhinga igihembwe gikurikiyeho; kuko mu Rwanda turi igihugu gihinga hafi ibihembwe by’ihinga bitatu.

Kubera imihindagurikire y’ibihe, harimo haragenda hagaragara ibintu bidasanzwe, iyo imvura igwa ingana itya biba bisaba ko dukangurira abaturage gufata neza umusaruro kuko iyo udafashwe neza ubura amasoko. Ariko na none tukanabakangurira kongera kuticara ngo bavuge ngo basaruye, kugira ngo bongere bahinge iby’igihembwe cya kabiri kuko iby’igihembwe cya kabiri bisarurwa mu kwezi kwa gatandatu no mu kwa karindwi ni na byo bidutunga tukazageza mu kwezi kwa kwa kabiri k’umwaka ukurikiyeho.”

Mu buryo bw’ingano y’umusaruro witezwe kuva muri iki gihembwe A gisoza, ku bigori hahinzwe hegitari (ha) ibihumbi 258 ku buso bunini buhuje bityo hitezwe umusaruro ungana na toni ibihumbi 775, ibishyimbo hahinzwe ku buso bwa hegitari ibihumbi 355, hitezwe umusaruro wa toni ibihumbi 586, mu gihe ku muceri hitezwe toni hafi ibihumbi 66, ingano zitezweho umusaruro wa toni hafi ibihumbi 15, soya hafi toni ibihumbi 11, ibirayi bizatanga toni hafi miliyoni 1.5 naho mu myumbati hazava toni hafi ibihumbi 704.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka, yavuze ko umusaruro witezwe bizeye ko uzagerwaho ku kigero kitari hasi ya 80% kandi ahagaragaye ibihe bitameze neza Leta yiteguye gutanga ubufasha kuko ibiribwa bihari bihagije.

Mu buryo butandukanye bwo kwita ku musaruro witezwe kuzaboneka mu gihembwe k’ihinga A burimo guhunika neza umusaruro no kumenya kuwutunganya kugira ngo inganda zibashe kuwongerera agaciro ufite ubuziranenge.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.