Umuryango World Vision wijeje gukomeza ubufatanye n’u Rwanda
Yanditswe na Imvaho Nshya
Kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Gashyantare 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda “MINAFFET”, Dr. Biruta Vincent yagiranye ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga World Vision mu karere k’Afurika y’u Burasirazuba, Stephen G.R. Omollo.
Ibi biganiro ahanini byibanze ku bufatanye bw’uyu muryango na Leta y’u Rwanda mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage cyane cyane ubuzima bwiza bw’abana.
Umuyobozi wa World Vision muri aka karere, Stephen Omollo yatangaje ko ari iby’igiciro kuba yagiranye ibiganiro na Minisitiri Dr. Biruta ku bufatanye World Vision ifitanye n’u Rwanda anizeza ko buzakomeza.

Umuyobozi wa World Vision muri aka Karere k’Afurika y’u Burasirazuba, Stephen Omollo asinya ku masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda
Nyuma y’ibiganiro hakaba habayeho gusinya amasezerano mashya y’ubufatanye aho intego ari ugufasha mu kuzamura imibereho myiza y’abana mu Rwanda ndetse no muri aka Karere k’Afurika y’u Burasirazuba.
Umuryango wa World Vision muri aka Karere k’Afurika y’u Burasirazuba ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya ukorera mu bihugu 9 birimo South Sudan, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan, Uganda, u Burundi,Tanzania n’u Rwanda.
Uyu muryango umaze imyaka 40 watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994 aho ukorera mu turere 24 ukaba wariyemeje kugeza amazi meza n’ isuku kuri bose aho bakorera hose mu gihugu.
Uyu muryango kandi wanubatse imiyoboro irenga 120 yo kugeza amazi meza mu mashuri 53 aho bifasha abana 32 510 kubona amazi meza.