Umuryango utekanye ni ishingiro ry’igihugu kiza – Min Nyirahabimana

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 25-05-2019 saa 13:24:13
Minisitiri Nyirahabimana Solina yasabye uruhare rwa buri wese mu gusigasira umuryango (Foto Hitimana S)

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirahabimana Solina, yasabye Abanyarwanda gufatanya bagasigasira umuryango kuko ari wo shingiro ryo kubaka igihugu kiza.

Ubu butumwa Minisitiri Nyirahabimana yabugarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe imiryango, wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo.

Minisitiri Nyirahabimana yagaragaje ko umunsi nk’uyu abantu bakwiye kuganira ku bibazo umuryango uhura na byo bakanajya inama y’uko byarangira.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Tugire umuryango twifuza” yagaragaje ko umuryango u Rwanda rwifuza ari umuryango utekanye, umuryango uzira amakimbirane, umuryango uzira ihohotera, umuryango ukungahaye, umuryango abawugize bishimiye kubamo.

Yagize ati “Niba twifuza kugira igihugu kiza bidusaba kugira umuryango utekanye kugira ngo wubake inzu izarambe bigusaba kugira umusingi ukomeye.

Umuryango ni wo shingiro ry’igihugu kiza ari nayo mpamvu dukwiye gufatanya tukarwana ku busugire bwawo tukawurinda ibyawuhungabanya. Leta yashyizeho uburyo bushoboka bugamije guha umuryango ubushobozi, ishyiraho amategeko akwiye gufasha mu kurengera indangagaciro zikwiye umuryango nyarwanda.”

Minisitiri Nyirahabimana kandi yashimiye abagira uruhare mu kwegera umuryango no kuwurengera, ati “Turashimira abatanga imbaraga zabo barimo abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, ubuyobozi bw’ibanze n’abandi bita ku muryango umunsi ku wundi.”

Minisitiri Nyirahabimana Solina yasabye uruhare rwa buri wese mu gusigasira umuryango (Foto Hitimana S)

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yagaragaje ko Akarere ka Gatsibo kagaragayemo umubare munini w’abangavu batewe inda zitateguwe, ariko agaragaza ko hari ingamba zafashwe zigamije gukumira iki kibazo.

Yagize ati “Turimo gukora ibishoboka kugira ngo abatera abangavu inda batahurwe ndetse ababikoze barimo gushyikirizwa ubutabera. Abangavu na bo bahuye n’iki kibazo tubasubiza mu mashuri abandi tukabafasha kwiga imyuga.

Igikuru ni uko turimo gukora ubukangurambaga dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, aho twigisha abaturage bacu gufata iya mbere mu gukumira ibikorwa byose by’ihohotera cyane ibikorerwa abana b’abangavu.”

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.