Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation wibutse abana bashyinguye i Ntarama

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 11-04-2019 saa 10:50:00
Ubwo abana bagize NFF barimo basoma amazina ya bamwe mu bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation “NFF” wibutse inzirakarengane by’umwihariko ibibondo n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Uru rubyiruko rwiganjemo abana bakiri bato baherekejwe na Ndayisaba Fabrice, uyobora akaba ari nawe washinze NFF ndetse n’ababyeyi babo, kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside ku nshuro ya 9, byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, rwatangiriye ahitwa kuri “Arete” rusorezwa ku rwibutso rwa Ntarama.

Beretswe ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Ntarama, aho abana n’ibibondo bishwe mu buryo bw’indengakamere muri Jenoside aho bamwe bagiye bakubitwa ku nkuta z’ishuri bigiragamo, nk’uko bitanganzwa na Ruzigana Innocent usanzwe ari umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Abagize NFF bafashe n’umwanya wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyira indabo ku Rwibutso rushyinguyemo abarenga ibihumbi 5.

Ndinimana Jean Luc, umuhuzabikorwa muri NFF avuga ko kuzana abana gusura urwibutso rwa Jenoside bigira icyo bibasigira. Ati “Iyo bageze mu bana bagenzi babo cyangwa se mu miryango yabo usanga bazi neza Jenoside icyo ari cyo ku buryo n’uwazana ingengabitekerezo ya Jenoside aba bana bato rwose bayirwanya.”

Asaba ababyeyi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ikindi cyose cyatuma haba Jenoside, bigisha abana bagakura bazi neza Jenoside , amateka mabi yaranze y’igihugu kugira ngo ntibizongere ukundi kuko igiti kigororwa kikiri gito.

Seninga Innocent, umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu yashimiye abateguye iki gikorwa cyo kwibuka anakangurira urubyiruko kuba isoko y’iterambere ry’igihugu.

Ati “Ubutumwa nabaha ni ubwo kuba Abanyarwanda bashaka iterambere ry’igihugu bazira amacakubiri, bubaka ejo hazaza ndetse bagomba kuba urumuri rw’igihugu bakabishyira no muri bagenzi babo bishobora kunyura muri siporo cyangwa no mu bikorwa runaka bisanzwe bahuramo umunsi ku munsi.”

Iki gikorwa cyabaye tariki 09 Mata 2019, kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Imanishimwe Yvette, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, SP J.B Hategekimana, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera na Uwimana Augustin wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi.

Hari kandi Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, Seninga Innocent, umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” na Munyanshoza Dieudonne.

Nimwiza Meghan, Nyampinga w’u Rwanda 2019, wabanje kwihanganisha Abanyarwanda, na we yasabye urubyiruko rwa NFF gukoresha imbaraga nyinshi mu kubaka igihugu no kusa ikivi cya bagenzi babo.

Ati “Naje mperekeje urubyiruko, nk’uko Umukuru w’igihugu ahora abivuga tugomba gukora cyane twubaka u Rwanda ni bwo butumwa ahanini naha abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange.”

Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation mu minsi 100 yo kwibuka urateganya n’ibindi bikorwa byo kwibuka abana bazize Jenoside binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru bizaba tariki 10-14 Kamena 2019 bigamije kongera kugaragaza zimwe mu mpano abana bishwe muri Jenoside bari bafite.

Uwimana Augustin wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi, wifatanyije n’aba bana bagize NFF mu gikorwa cyo kwibuka

Urubyiruko rugize NFF rwiganjemo abana bakiri bato basabwe gukoresha imbaraga mu kubaka igihugu

Ubwo Ndayisaba Fabrice washinze akaba anayoboye NFF acana urumuri rw’ikizere

Ubwo abana bagize NFF barimo basoma amazina ya bamwe mu bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

SP J.B Hategekimana, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera wari witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka

Seninga Innocent, umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi”

Ruzigana Innocent, umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) asobanurira aba bana amateka yaranze ubwicanyi bwakorewe i Ntarama

Ruzigana Innocent usanzwe ari umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yereka aba bana ibice bigize uru rwibutso rwa Ntarama

Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan

Ndayisaba Fabrice, umuyobozi wa NFF

Ndayisaba Fabrice uyobora NFF (ibumoso) kumwe na Nimwiza Meghan, Nyampinga w’u Rwanda wa 2019

Muri uru rugendo rwo kwibuka aba bana bagize NFF barakoze mu ituze

Munyenshoza Dieudonée uzwi nka Mibirizi, wifatanyije n’aba bana bo muri NFF

Munyanshoza Dieudonne uzwi nka Mibirizi nawe yari yifatanyije n’aba bana bo muri NFF muri iki gikorwa

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera

Imanishimwe Yvette, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (iburyo) hamwe na Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan

Abana bo muri NFF bashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo abarenga ibihumbi 5

Abana bagize NFF basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Abagize NFF bari kumwe n’abari bifatanyije nabo mu gikorwa cyo kwibuka bashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo abarenga ibihumbi 5

Abagize NFF bari kumwe n’abari babaherekeje bamaze gushyira indabo ku Rwibutso rushyinguyemo abarenga ibihumbi 5

Abagize NFF bari kumwe na Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan bafashe ifoto mbere y’uko bahaguruka muri IPRC-Kigali ari naho NFF ibarizwa

Abagize NFF bakoze urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ahitwa kuri “Arete” rusorezwa ku rwibutso rwa Ntarama

Amafoto yafashwe na Iradukunda Desanjo

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.