Umuryango ALU Hult Prize umaze gutanga miliyoni 100 z’amadolari mu bihugu 121

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 22-01-2021 saa 17:10:37

Umuryango ALU Hult Prize ugamije guhindura ubushobozi bw’imitekerereze y’urubyiruko nk’abayobozi bavuga rikijyana ku Isi.

Ibi byatumye ushyiraho miliyoni y’amadolari ya Amerika, hafi miliyoni 970 z’amafaranga y’u Rwanda zo gutangiza iki gikorwa.

Hult Prize wazanye impinduka zishingira ku mahugurwa yahawe abanyeshuri barenga miliyoni ku Isi, bituma urubyiruko aho ariho hose rufata ingamba zo kubaka Isi.

Uyu muryango umaze gutanga miliyoni zirenga 100 z’Amadolari, zatanze umusaruro mu mashuri makuru na za Kaminuza zirenga 1,500 mu bihugu 121 ukaba ufite itsinda ry’abakozi basaga ibihumbi 30, abakorerabushake n’abavuga rikijyana ku Isi.

Ku rundi ruhande, nubwo hari imbogamizi zatewe n’icyorezo cya COVID-19, ALU Rwanda yabashije gutera inkunga abanyeshuri barenga 100 bafite udushya, bakaba barahatanye taliki 15 Mutarama 2021.

Insanganyamatsiko y’umwaka iragira iti “Impinduka mu biribwa ni wo muyoboro w’impinduka”. Ibi bivuze ko kubaka inganda zitunganya ibiribwa, biri mu rwego rwo guhanga imirimo, kuzamura ubukungu no kongera gutekereza uko byagera ku bantu miliyoni bitarenze 2030.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.