Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Umurinzi w’Igihango Kayitare aravuga uko yarokoye abantu mu bitaro

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 19-03-2019 saa 08:36:39
Umurinzi w’igihango Kayitare Gaetan

Umurinzi w’igihango Kayitare Gaetan, atuye mu Mudugudu w’abamugariye ku rugamba wa Mukoni, Akagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro.

Yagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu bamwe bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi babasha kurokoka. Kuri ubu, arahamagarira abakiri bato kwirinda ikibi n’igisa na cyo.

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya yasuye Kayitare Gaetan iwe mu rugo, avuga by’umwihariko amwe mu mateka ye yatumye aba umurinzi w’igihango.

“Navutse nyuma ya 1960. Muri icyo gihe, politiki y’igihugu yari imeze nabi cyane, ariko menya ubwenge data umbyara adahari, yari yarapfuye muri 1965. Aho navukiye nta bwo hakunze kuba ubwicanyi cyane hari mu Karere ka Rusizi ariko uko politiki yarushagaho kuba mbi, bagendaga bafata abantu bamwe na bamwe bakabica.”

Avuga ko yakuranye amatsiko yo kumenya icyo se yazize bamubwira ko yishwe, abwirwa ko yajugunywe mu cyobo cyabaga muri Nyungwe bitaga muri Loni, ariko abamubwiraga amateka ntibayamuhe beruye kugira ngo atazabivuga.

Icyakora nk’uko akomeza abivuga ngo yakuze afite ishyaka ryo guharanira kutaba imfubyi, bigatuma akundwa n’abaturanyi be.

Kayitare avuga ko agira impano yo kunezezwa n’abana. Uretse ibi, ngo yari afite impano yo kumenya kwiruka kurusha abandi, byamuhesheje amahirwe yo kwemererwa kwinjira mu gisirikare cya FAR, birengagiza ubwoko bwe kuko yari akenewe.

Yagize ati “Naje kwinjira mu gisirikare k’ingabo za FAR mu mwaka wa 1983. Ngezemo ndushaho guhumuka kubera ko nabonanye n’abantu bari baturutse impande zose.”

Akomeza agira ati “Igikorwa cya mbere nakoze maze kugera mu gisirikare hari abana babuzwaga kuza kureba umupira w’ikipe ya gisirikare y’icyo gihe yitwaga Eclaire, yakiniraga i Kanombe, bakinjiza abantu barebye ku isura, abandi bakabasubizayo. Igihe kimwe abo bangiye mbasaba gukora umurongo, mbereka umuferege banyuramo binjira kureba umupira. Uwari unkuriye abonye ibyo nkoze atinya kugira ikintu ambwira. Ntangira kwibwira nti burya byose birashoboka.”

Muri 1990 avuga ko yari yaramugaye agendera mu igare, ibi byatumye atabasha kujya ku rugamba rw’intambara yariho icyo gihe yo kubohora Igihugu.

Avuga ko amaze kugira ubumuga yize iby’abafasha b’abaganga, bigatuma akora kwa muganga, agakorana n’abazungu b’Ababiligi asemura, bituma amenyana n’abantu. Ibi byatumye abasha gukoresha amayeri menshi mu gukiza abahigwaga yitwaje ko yari umufasha w’abaganga.

Kayitare akomeza agira ati “Mu 1990 ni cyo gihe cyanteye ubwoba kurusha ibindi, ikintu cyanteye ubwoba bwa mbere muri uwo mwaka ubwo bafataga ibyitso, bakarenganya abantu, nge nkabona atari byo, igihe kimwe nsohotse nsanga umugore umwe yicajwe ahantu bashaka kumwica, uwo mugore yari afite isura yatumaga ahigwa ariko afite umugabo w’umusirikare.

Murebye mbona ntacyo ndi bukore ariko mbona ntacyo ndi bureke, ndibwira nti naramuka agiye agapfa byaba birangiye ariko nadapfa tuzongera kurebana ayahe maso? Ni bwo nasabaga umusirikare mukuru wari ufite indangamuntu ye. Mbaza uwo mugore ndakaye cyane nshaka kugira ngo ndebe ko hari icyo nakora nti kuki washatse kuduteza ibyago? Mbwira uwo musirikare mukuru ko uwo mugore afite umugabo w’umusirikare, musubiza indangamuntu ye ahita agenda, wa musirikare mukuru ntiyamenye uko byagenze.”

Kayitare avuga ko kuva ubwo yahise abona ko byose bishoboka ko ntacyo umuntu atakora.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku itariki 7 Mata 1994, avuga ko kwica byafashe indi ntera ariko ngo icyo yashoboye gukora nk’umuntu yagikoze cyane cyane ku bari bari mu bitaro cyangwa abamuhungiragaho kuko we yabashaga kumenya amakuru y’ibyavugiwe mu nama zo kwica abantu.

Yagize ati “Nagiye mpura n’abantu bahigwa ngashakisha n’uburyo mbahisha, harimo n’abana bato biciwe ababyeyi, kugira ngo bave aho bari berekeza ahantu byasabaga inzira ndende kuko habaga hari abantu bashaka kubica, ariko nkomeza kubashakira ubufasha, ari nako hakomeza haza n’abandi baza kwihisha iwange nkabafasha, hari n’abo nagiye mvuga ko ari abana b’abasirikare mbeshya kugira ngo bakire.”

Yatunguwe no kugirwa umurinzi w’igihango

Kayitare avuga ko ibyo yakoraga byose yabikoze yikorera adatekerezaga ko hari umuntu uzabizirikana.

Yagize ati “Kugira ngo bangire umurinzi w’igihango byarantunguye kuko ibyo nakoraga byose nta gihembo nabaga ntegereje. Kugira ngo hamenyekane ko nakoze ibyo bikorwa hari abo nari narashyize hamwe nkajya njya kubarinda nkavuga ko ngiye kurinda inzu yange ariko batazi nyiri izina ikinjyanye aho ngaho.”

Byongeye kandi ngo iyo hari abana bazaga ku bitaro bakomeretse, Kayitare yabeshyaga ko ari abana b’abasirikare ko ba se bari ku rugamba noneho bakaba babarashe, abagore bahigwagwa akavuga ko ari ba nyina b’abo bana baje kubarwaza.

Yagize ati “Imbaraga nakoresheje nta zindi uretse kutagira ubwoba, cyane ko mu muryango nkomokamo nari naramenye ko barimbuwe kuko mu muryango wacu ingo 72 z’abo dufitanye amasano hasigaye abantu 36 kuko bari mu bwoko bw’Abatutsi.”

Ashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibinyujije muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe abari abasirikare RDRC basubijwe mu ngabo z’igihugu bakitabwaho nk’abandi bose harimo kubahumuriza.

Byongeye kandi ngo ni na we Mukuru w’Umudugudu wa Mukoni utuyemo ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Kuba yaragizwe umurinzi w’igihango nta ruhare yabigizemo ahubwo byavuzwe n’abatanze ubuhamya bw’ibikorwa bye atabizi akumva baramuhamagaye.

Kugeza ubu afite abana yabashije kurera, ni benshi ntazi umubare wabo kandi ngo ntazacogora kurera abana atitaye ku kuba yarababyaye cyangwa atarababyaye, atitaye ku kuvuga ngo bacitse ku icumu cyangwa ntibaricitseho, umuzaniye umwana wese adafite ukundi byagenda aramwakira.

Kayitare ntiyigeze ashaka umugore ahubwo yahisemo kwitangira abana ndetse kuri ubu afite abuzukuru.

Yibutsa abakiri bato kwirinda ikibi n’igisa nacyo, bakagira urukundo muri bo kandi bakarusagurira n’abandi ari nako baharanira kurwanya ikibi n’igisa na cyo.

Umurinzi w’igihango Kayitare Gaetan

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.