Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Umurimo unoze ugira uruhare mu iterambere – Rwanyindo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 02-05-2019 saa 08:42:39
Minisitiri Rwanyindo Fanfan n'abandi bayobozi, ageze ku ruganda rukora amakaro yo mu nzu, asobanurirwa uko abakozi bafashwe mu kazi

Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Fanfan, yatangaje ko abantu bakwiye kumenya ko umurimo unoze, ukozwe neza, ugira uruhare mu iterambere ry’umuntu ku giti ke ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yabitangaje kuwa 1 Gicurasi 2019 u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu byo ku Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo wahuriranye na yubile y’imyaka ijana ishize habayeho Umuryango mpuzahanga w’umurimo (ILO), umunsi wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko ibikorwa byose bigomba kurangwa n’indangagaciro mbonezamurimo zitandukanye zituma umurimo ubyara umusaruro ugeza ku iterambere uwukora. Yakomeje avuga ko gutanga serivisi nziza bizana inyungu muri buri murimo.

Ati “Kubahiriza igihe, gutanga serivisi nziza, gukorana umurava kandi kinyamwuga, gukunda umurimo, gukorera ku mihigo no kuzuzanya, guteza imbere no gukunda ibikorerwa iwacu. Gukora umurimo unoze bireba buri wese mu byo akora byose, umurimo unoze urakenewe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, mu gutwara abantu, ubwubatsi, ubukanishi, ubucuruzi, amavuriro, amashuri, mu bikorera no mu nzego za Leta.”

Minisitiri Rwanyindo yijeje abakozi n’ingaga z’abakozi ko Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi yamaze gushyikiriza Minisitiri w’Intebe iteka rigena umushahara fatizo kandi vuba rizajya mu nama y’abaminisitiri.

Ati “Ibyo buri wese akora aharanire ko serivisi nziza atanga ziba nziza. Utanga serivisi nziza bimugirira inyungu kuko abamugana baba benshi kuko baba bishimira serivisi abaha; umurimo unoze ugira uruhare mu iterambere. Igihombo giterwa no kudatanga serivisi nziza ni kinini ariko kandi gishobora kwirindwa. Iyo mirimo mishya itanga umusaruro, ubukungu buriyongera kandi n’umubare w’abadafite umurimo uragabanuka.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa muri iyo ntara, birimo n’ibyasuwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, nk’uruganda rw’amakaro, uruganda rw’amata n’uruganda rw’umuceri n’ibindi byagaragajwe mu imurikabikorwa, ashimira Guverinoma yabafashije kubigeraho.

Yavuze ko hari ibikurura ishoramari Leta yashyizeho byagiye byunganira abashoramari, nka gahunda ya Nkunganire ifasha abahinzi ariko by’umwihariko na nkunganire mu bworozi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yerekanye ko iyo ntara ifite amahirwe menshi yafasha guteza imbere umurimo, kuwukora no kwiteza imbere birimo ubutaka bunini, ni intara ihana imbibi na Uganda, na Tanzania n’u Burundi nayo akaba ari amahirwe yo kubyaza umusaruro.

Uhagarariye sendika y’abakozi mu Rwanda, CESTRAR, Mubera Martin, yavuze ko mu gutanga akazi hakirimo ahagaragara ruswa n’ikimenyane nabyo bikwiye gucika kugira ngo abafite ubushobozi bakore akazi kanoge.

Mubera yavuze ko umukozi agomba gufatwa nk’umutungo ukomeye, amategeko y’umurimo akubahirizwa mu nzego z’umurimo zose.

Muri uyu muhango, hahembwe kandi abakoresha bahize abandi mu korohereza abimenyereza umwuga, abanyamakuru bahize abandi gushishikariza abantu umurimo, abajyanama mu mishinga, abo mu buhinzi bw’indashyikirwa, guhanga imirimo mishya n’abandi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’umunsi w’Umurimo igira iti “Umurimo unoze, umusemburo w’iterambere rirambye.”

Minisitiri Rwanyindo Fanfan n’abandi bayobozi, ageze ku ruganda rukora amakaro yo mu nzu, asobanurirwa uko abakozi bafashwe mu kazi

Umurimo ukoranywe ubushake n’umurava uhindura imibereho ya benshi n’igihugu kigatera imbere

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.