Umurenge Kagame Cup 2019: Imikino izasorezwa i Huye

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 1, 2019

Irushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2019 biteganyijwe ko rizasorezwa mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo tariki 09 Kamena 2019.

Iri rushanwa ririmo imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Gusiganwa ku magare, Gusiganwa ku maguru ndetse n’imikino yabamugaye ya Sitball. Iyi mikino ihuza imirenge yose mu gihugu ikaba igamije  kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza aho uyu mwaka wa 2019  ifite isanganyamatsiko igira igiti “Imiyoborere twifuza, umuturage ku isonga.”

Mu mupira w’amaguru, tariki 31 Gicurasi 2019 ni bwo habaye imikino yo kwishyura ya ½ hamenyekana amakipe azakina umukino wa  nyuma  mu bagabo n’abagore.

Mu kiciro cy’abagore, ikipe y’Umurenge wa Kivumu (Rutsiro) yatsinze Gihombo (Nyamasheke) igitego 1-0, Kivumu yahise ikomeza ku mukino wa nyuma ku gitego 1-0 mu mikino yombi kuko umukino ubanza izi kipe zari zanganyije 0-0.

Mu wundi mukino wa ½  wo kwishyura, Nyakabanda (Nyarugenge) yatsinze Nyamabuye (Muhanga)  ibitego 2-1, Nyakabanda yakomeje ku bitego 3-1 mu  mikino yombi kuko umukino ubanza yari yatsinze  igitego 1-0.

Mu bagabo, ikipe ya Masaka (Kicukiro) yatsinze Nyarugenge ibitego 2-1, Masaka ikomeza ku mukino wa nyuma ku bitego 6-2 kuko umukino ubanza Masaka yari yatsinze ibitego 4-1. Mu wundi mukino wabereye i Gisagara, ikipe y’Umurenge wa Mamba yatsinzwe na Gihango (Rutsiro) ibitego 3-2, Gihango yakomeje ku mukino wa nyuma ku bitego 7-3 kuko umukino ubanza Gihango yari yatsinze ibitego 4-1.

Ikipe ya Gihango (Rutsiro) mu byishimo ubwo bari bamaze gukatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2019

Umukino wa nyuma mu bagore uzahuza Kivumu ifite igikombe giheruka na Nyakabanda naho mu bagabo umukino uhuze Gihango na Masaka.

Nyuma y’umukino wa ½ wo kwishyura wabereye i Gisagara mu kiciro cy’abagabo, umutoza w’ikipe ya Gihango yakomeje ku mukino wa nyuma, Manishimwe Pacifique yatangaje ko bishimye kuko batsindiye mu rugo no hanze. Akomeza avuga ko  ntego bihaye ari ukwegukana igikombe kandi ko bagiye gukomeza kwitegura.

Umuyobozi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) ushinzwe guteza imbere imiyoborere myiza, Ruburika Antony yatangaje  amarushanwa muri rusange arimo kugenda kandi yaba abayobozi ndetse n’abaturage bayitabiriye.

Gasengayire Clemence, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza wari witabiriye uyu mukino  yatangaje ko batishimye kuko batsinzwe kandi bifuzaga gukomeza ku mukino wa nyuma gusa avuga ko batababaye cyane kuko  iyi mikino igamije imiyoborere myiza no gutanga ibyishimo  ku baturage ndetse no  gusobanurira abaturage imiyoborere myiza.

Ati: “Byagenze neza abaturage bacu bishimye kuko barebye umukino mwiza  ndetse n’ab’i Rutsio.”

Hagiye gufatwa ingamba ku biteza ubwumvikane buke

Uyu mukino wahuje Mamba na Gihango watangiye  ukerereweho hafi isaha ebyiri kubera kutumvikana hagati y’ikipe zombi aho ku ruhande Gihango bashinjaga Mamba gukinisha abakinnyi batabyemerewe.

Nyuma y’izi mpaka byemejwe ko aba bakinnyi ba Mamba badakina umukino ubona gutangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije, Gasengayire Clemence  yavuze ko ibi biterwa n’ishyaka ryo gushaka gutsinda ariko bidakwiye ko irushanwa ryitiriwe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame  rizamo kutumvikana. Avuga ko bagiye gufata ingamba zihamye kugira ngo ibi bibazo ntibizongere.

Ruburika Antony, Umuyobozi muri RGB ushinzwe guteza imbere imiyoborere myiza atangaza ko ubundi Umurenge wabaga wemerewe abakinnyi  bawuvukamo n’abahakora  ari bo bateza ikibazo.

Yagize ati: Umwaka utaha ni ugufata abakinnyi bahavuka gusa kandi  buri kipe  y’Umurenge yose izajya itanga abakinnyi bazabakinira ndetse turateganya no  kuzabakorera amakarita abaranga ku buryo ibyo kubeshya bitazongera kuba.”

Komiseri w’umukino hagati ya Mamba na Gihango agenzura urutonde rw’abakinnyi

Umuyobozi muri RGB ushinzwe guteza imbere imiyoborere myiza, Ruburika (iburyo) nawe agenzura urutonde rw’abakinnyi amakipe yombi yatanze

Abayobozi batandukanye ku mpande zombi nyuma y’ibiganiro bemeje ko umukino utangira

Ikipe yabanjemo ku ruhande rwa Mamba

Ikipe ya Gihango yabanjemo

Umukino wagaragayemo ishyaka

Abakinnyi b’abasimbura ku ruhande rwa Gihango

Abatuye i Gisagara bitabiriye uyu mukino ari benshi

Nyuma yo gutsinda no gukomeza ku mukino wa nyuma abakinnyi ba Gihango bashimiye Imana

Abakinnyi ba Gihango bagaragaje ibyishimo bidasanzwe