Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Umupira wandinze kwigunga no guheranwa n’agahinda-Mutijima

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Apr 10, 2019

Mutijima Janvier, myugariro w’ibumoso w’ikipe ya Mukura aravuga ko umupira wamurinze kuguma mu bwigunge no guheranwa n’ibibazo yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mutijima wari ufite amezi 10 ubwo Jenoside yabaga. Se yapfuye mu 1999 azize ibikomere yatewe na Jenoside naho umwana umwe w’iwabo apfa  muri Jenoside.

Mutijima avuga ko se umubyara  yabanje kujya ajya kwihisha ukwe nyuma aza guhura n’abana be i Kabgayi ari naho yarokokeye.

Ati: “Ngo Papa yari muremure cyane, bazaga kumupakira mu modoka, bagiye kubica  we akabura uko ajyamo kuko babashyiragamo nk’inyamaswa, bagenda bamusiga bavuga ngo bazamwica byihariye ni bwo Inkotanyi zaje bataramwica. Ariko yari afite ibikomere byanaje kumuhitana mu 1999.’’

Mutijima yaje guhura n’ibibazo bikomeye by’ubukene  nyuma yo gusigarana na nyina utaragiraga akazi kandi ari abana benshi mu rugo.

Ati: “Papa yasigiye Mama umutwaro wo kuturera kuko nta bushobozi bundi yari afite. Mbere ya Jenoside twari twifite naho nyuma nta bushobozi, ntacyo  twari dufite cyo gutangiriraho. Twabayeho nabi, twiga amashuri abanza bigoye, kuko FARG itishyuraga amashuri abanza, Mama yakoze ibishoboka turiga, tugeze mu mashuri yisumbuye FARG iratwishyurira. Nibura hari icyagabanyutseho gusa byari bikomeye mu bana 8 ari wenyine.’’

Muri uru rugendo, Mutijima ashimagiza ubutwari bwa nyina wagerageje kubitaho uko abishoboye. Ati: “Ejobundi yarimo anyibutsa uburyo abantu bamubwiraga ngo njye anjugunye kuko nasaga n’uwapfuye, we aravuga ngo oya napfa nzamushyingura. We baramubwiraga bati hirikira muri ruhurura abandi bo barimo kubajugunya. Mama arabyanga, aravuga ngo oya, Ni Imana yamukoreyemo.  Ndamushimira cyane umubyeyi aho ari age yumva ko muhoza ku mutima.”

Mutijima yaje gutangira gukina umupira binamufasha kurenga amateka y’ubuzima bimurinda no kwiheba. Ati: “Ingaruka za Jenoside zangezeho bihambaye cyane, umuntu akabaho avuga ati ndarya uyu munsi, ariko se ejo nzarya? Kwirirwa bakwirukana ku ishuri abandi biga. Gukina byamfashije kuva mu bwigunge, byagaragaraga ko umuntu nta kizere cy’ubuzima yari agifite. Najyaga gukina ngo numve ntuje umwanya muto, numve mvuye muri ibyo bibazo.”

Akomeza agira ati “Nakinye umupira bimvamo, ngeraho mfasha abavandimwe bange mu mibereho. Ibyo nagezeho ntibyari gushoboka iyo  ntajya mu mupira, ubu nari kuba naragiye mu biyobyabwenge n’ibindi bibi. Nari kuba umuntu utandukanye n’uwo ndi we ubu. Gukina byatumye menyana n’abantu benshi, mbona ubundi buzima butandukanye n’ubwo nari ndimo.’’

Mutijima yavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahitwa Karugira. Se yitwaga Rutangura Maxime nyina usigaye yitwa Mukashyaka Adeline. Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi.

Yize amashuri y’inshuke i Gikondo hitwa ku Isano. Amashuri abanza ayiga i Mburabuturo. Yize ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kuri college APAPE i Gikondo akomereza amashuri kuri CJFK Kagarama ku Kicukiro mu bumenyi bw’Isi, amateka n’ubukungu (HEG).

Yabaye umukinnyi ukomeye wa AS Kigali mu gihe k’imyaka irindwi, abona kwerekeza muri Mukura  muri Nyakanga 2018. Yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi U-17, U-20 na U-23 hamwe n’ikipe y’igihugu nkuru.

Mutijima Janvier ukinira ikipe ya Mukura yemeza ko gukina umupira w’amaguru byahinduye byinshi ku buzima bwe nyuma ya Jennoside yakorewe Abatutsi mu 1994