Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

 Umunyarwenya Kanyombya yemeza ko ibyo akora bimutunze

Yanditswe na  NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya 04-06-2018 saa 07:23:04
Kanyombya ukora akazi ko gutera urwenya

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi Kayitankore Ndjoli  bakunze kwita Kanyombya avuga ko aterwa ishema n’uko  ibyo akora bikunzwe ndetse bikaba binamufasha kwiteza imbere mu bikorwa bye bya buri munsi.

Kanyombya ukora akazi ko gutera urwenya

Kayitankore yabwiye byinshi Imvaho Nshya ubwo yari yitabiriye ibirori byateguwe n’ishuri ribanza rya New Vision riherereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma aho yari yagiye kubataramira abaterera urwenya.

Avuga ko yaba gutera urwenya cyangwa amafilime akina abikora mu rwego rwo kwishimisha akabona bikunzwe kandi bikanamwinjiriza inyungu mu buryo bw’amafaranga.  Yagize ati Ibyo nkora Abanyarwanda barabishaka kandi n’abaturanyi bo mu bindi bihugu barantumira  nkajya gutaramirayo”.

Kayitankore avuga ko we na bagenzi be bajya bategura ibitaramo kandi bikitabirwa n’ubwo avuga ko bitaragera aho yifuza.

Avuga ko usibye no gukina amafilime ariko ngo hari n’ayo yandika akayagurisha.  Ati Ibyo nkora mbibyaza umusaruro kuko niba ndi muri Huye ni uko nzi ko nza gutahana amafaranga kandi na byo mwabonye ko bishimisha abantu”.

Umunyarwenya Kanyombya agaragaza ko ashoboye imirimo myinshi ariko avuga ko kudakora iyindi mirimo abiterwa nuko, gukina filime  akanatera urwenya bimwinjiriza amafaranga.

Avuga  ko  gutera urwenya bimutunze  ariko akavuga ko gukina filime biza ku isonga mu bimuteza imbere.

Kanyombya ufite imyaka  60 n’abana 2.  Avuga kandi ko ibyo akora ubusanzwe bitagamije kwishimisha gusa ahubwo ngo binafasha mu gutanga ubutumwa bunyuranye kuko ibyo akora abikora nk’ushaka guseka ariko ngo bituma icyo ashaka kuvuga kitabwaho kikumvikana.

 

 

 

 

Umwanditsi:

 NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.