Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Umunyarwandakazi yaserukiye u Rwanda mu bijyanye n’ikawa i New York

Yanditswe na Uwabeza Djalia

Ku ya 16-04-2019 saa 07:30:08
Umunyarwandakazi Uwajeneza Smayah waserukiye u Rwanda i Newyork mu bijyanye n'ikawa

U Rwanda rushyize imbere kongera ibyoherezwa mu mahanga, hakagabanywa ibikurwayo mu rwego rwo kwinjiza amadovize.

Umunyarwandakazi Uwajeneza Smayah ukorera umushinga Sustainable Growers, ari mu bantu ba batanu bahiswemo kuzaba abayobozi b’ejo hazaza ku Isi mu bijyanye n’ubuhinzi bw’ikawa.

Yaserukiye u Rwanda muri gahunda yo kurebera hamwe impamvu y’igabanyuka ry’igiciro k’ikawa ku bahinzi ku Isi yose.

Icyo gikorwa cyabereye i New York aho cyari kitabiriwe hafi y’ibihugu byose byo ku Isi bihinga ikawa.

Mu bihugu by’Afurika byari bihari harimo u Burundi, u Rwanda, Ethiopia, Afurika y’Amajyepfo, Kenya, Ghana, n’ibindi.

Ikawa u Rwanda rwohereza mu mahanga, umwaka ushize wa 2018 kawa yoherejwe mu mahanga yinjirije igihugu amadorari y’Amerika miriyoni 68,7 avuye ku madorari 64,1 yinjije mu mwaka wabanje wa 2017.

Ni mu gihe mu ngano 2018 kawa yoherejwe hanze yari toni 21,022 ivuye kuri toni 18.671 bivuze ko habayeho inyongera ya 12.6%.

Kwiyongera ahanini kw’ikawa yoherezwa mu mahanga, bituruka ku bukangurambaga bukorwa mu bahinzi bayo mu kongera umusaruro, aho mu babukora harimo n’abafatanyabikorwa b’ikawa nk’umushinga Sustainable Growers

Umunyarwandakazi Uwajeneza Smayah w’imyaka 21 y’amavuko, yavuze ko iyo bari mu mahanga baba bahugurwa cyane mu bijyanye n’ikawa ndetse banahabwa umwanya wo kugaragaza ibyo na bo bashoboye cyangwa se ibyo na bo bakora mu bihugu byabo baturukamo.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yagize ati “Iyo turi hano mu mahanga ukavuga ko userukiye u Rwanda bamwe babona ari ibitangaza bakifuza kugutega amatwi cyane bakitegereza neza ibyo urimo kubereka kubera amateka baba batuziho cyane cyane ko twageze inaha New York mu Rwanda turi mu bihe byo kwibuka, hari abatarizera neza ko intambwe twagezeho tuyiriho koko.”

Uwajeneza yakomeje avuga ko we nk’urubyiruko rw’u Rwanda iyo ahagaze imbere y’amahanga atandukanye yerekana intambwe u Rwanda rumaze kugeraho bimutera ishema n’imbaraga zo gukomeza gukora cyane anagaragaza ibyiza by’ikawa y’u Rwanda nk’ikiraro gihuza ikawa y’u Rwanda n’ibindi bihugu by’amahanga.

Muri iyo gahunda yo kurebera hamwe impamvu y’igabanyuka ry’igiciro k’ikawa yahuje ibihugu byinshi bitandukanye ku Isi n’u Rwanda rurimo, Uwajeneza yavuze ko hagaragaye ko ikibazo k’igabanyuka ry’igiciro k’ikawa akenshi biterwa n’abahinzi b’ikawa nubwo bamwe mu bahinzi bo bemeza ko bakora uko bashoboye bagakoresha imbaraga bafite, ahubwo ko na bo baba bakeneye ubufasha bubunganira mu bikorwa byabo.

Uwajeneza yavuze ko kuba yarisanze mu bantu 5 batoranyijwe guhugurirwa kuzaba abayobozi b’ejo hazaza ku Isi yose mu bijyanye n’ikawa, bimutera ishema ryinshi nk’Umunyarwanda, kandi ko ari iyindi ntambwe nziza u Rwanda rugezeho.

Yakomeje avuga ati “Kugeza ubu maze kugera ku migabane 2 y’Isi mpagarariye Afurika yose, ibi bikaba byarampesheje amahirwe menshi yo kumenyekanisha ibikorwa byiza u Rwanda rugezeho cyane cyane ibijyanye n’ubuhinzi bw’ikawa”.

Umunyarwandakazi Uwajeneza Smayah waserukiye u Rwanda i Newyork mu bijyanye n’ikawa

Umwanditsi:

Uwabeza Djalia

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.