Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Umunyarwandakazi yahize abandi mu marushanwa mpuzamahanga y’imikoreshereze y’intwaro

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 27, 2018

Umunyarwandakazi wiga mu ishuri rya gisirikare i Gako, Ingabire Sekamana Arielle, ni we wagukanye irushanwa ryitabiriwe n’abanyeshuri 23 bitegura kuzarangiza amasomo ari abasirikare bakuru mu bihugu baturutsemo, bakaba bari bavuye hirya no hino ku Isi.  

Ingabire Sekamana Arielle wahize abandi uwa 2 uvuye iburyo na Maj Hodali hagati (Foto MINADEF)

Aya marushanwa aba inshuro imwe buri mwaka, yabereye i Sanremo mu Butaliyani asoza mu mpera z’icyumweru gishije umunyarwakazi ari we witwaye neza. U Rwanda rwahagarariwe n’abanyeshuri batatu bitegura kuzarangiza amasomo ari abasirikare bakuru mu ngabo z’ u Rwanda. Aya marushanwa yitabiriwe na Ingabire Sekamana Arielle, Nsengiyumva Micheal na Nelson Ndahiro bayobowe na Maj. Hodali Augustin.

Muri aya marushanwa ashingiye ku kwita ku mategeko agenga amakimbirane akoreshwamo intwaro, yitabirwa n’abanyeshuri baturutse mu mashuri ya gisirake meza ku Isi harimo n’u Rwanda, bakabazwa hashingiwe ku bumenyi bafite nuko bumva akamaro k’uburenganzira mpuzamahanga bwa muntu ndetse n’ibikorwa bya gisirikare mu bihugu byose.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda itangaza ko abanyeshuri bahagarariye u Rwanda bagaragaje umwihariko wabo ku bijyanye n’umuco nyarwanda, aho iterambere ry’u Rwanda rigeze, ibikomoka ku buhinzi n’ubugeni bukorerwa mu Rwanda. Ibi ngo byatumye abakurikiranaga aya marushanwa bashima itsinda rihagarariye u Rwanda uburyo ryamuritse ibiranga igihugu.

Uretse kugaragaza isura n’imiterere y’u Rwanda binyuze mu muco n’ibihakorerwa, abitabiriye iri rushanwa bagaragaje uko bakemura ibibazo byaboneka hagati y’abafitanye amakimbirane bakoresheje intwaro, ibyo bigakorwa hashingiwe ku mategeko cyangwa ingufu za gisirikare.

Irushanwa ryagaragayemo ubunyamwuga bwo mu rwego rwo hejuru, umunyeshuri witegura kuba umusirikare mukuru wiga mu ishuri rya gisirikare i Gako riherereye mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, Ingabire Sekamana Arielle, ni we wa mbere ukomoka mu bihugu by’Afurika utsinze iri rushanwa.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko Ingabire Arielle na Nelson Ndahiro ari bo banyeshuri bitegura kuba abasirikare bakuru bari bagize itsinda ryitwaye neza kurusha andi matsinda mu marushanwa bavuyemo mu Butaliyani.