23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Umunyarwandakazi yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro ry’urubyiruko rurwanya NTDs

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 08-07-2020 saa 06:38:13

Noella Bigirimana, usanzwe ari Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yagizwe ukuriye Inama y’Ubuyobozi bw’Ihuriro Mpuzamahanga ry’urubyiruko ruharanira kurwanya indwara zidakunda kwitabwaho (Youth Combating NTDs).

Youth Combating NTDs ni ihuriro ry’urubyiruko ryashinzwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira guhashya indwara zidakunze kwitabwaho (Uniting to Combat NTDs ) ku bufatanye n’ihuriro ry’urubyiruko rwiyemeje gutegura ahazaza h’Afurika  (Future Africa Forum).

Indwara zidakunda kwitabwaho (NTDs) ni urukomatane rw’indwara zandura zibasiye abarenga miriyari 1.6 mu bihugu 149 ku isi, aho 39% batuye muri Afurika.

Ubuyobozi bwa RBC bwatangaje ko bwizeye ubuhanga n’ubushobozi Noella Bigirimana agiye kugaragaza mu nshingano nshya yahawe, bumwifuriza ishya n’ihirwe.

Noella Bigirimana  yatangaje ko yanyuzwe no kugirwa umwe mu bazakomeza kubaka no gushyira ku murongo iryo huriro mpuzamahanga ry’urubyiruko rwiyemeje guhangana n’izo ndwara zidakunda kwitabwaho, zibasira Umugabane w’Afurika by’umwihariko.

Yagize ati: “Nishimiye kuyobora Inama y’Ubuyobozi ya Youth Combating NTDs no gukorana bya hafi n’ibihumbi by’urubyiruko ruzobereye mu guhangana n’indwara zidakunda kwitabwaho (NTDs).”

Noella Bigirimana anahagarariye u Rwanda mu Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum/WEF), mu ishami rishinzwe kwimakaza impinduramatwara mu ikoranabuhanga (Fourth Industrial Revolution). ashinzwe by’umwihariko gufatanya n’abandi gutegura poritiki na gahunda z’imiyoborere zafasha u Rwanda kurushaho kubyaza umusaruro impinduka z’ikoranabuhanga mu buvuzi.

Noella Bigirimana yanakoze nk’Umujyanama mu bya Politiki z’ubuzima mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS), mu mishinga y’ubuzima itandukanye iterwa inkunga na USAID mu Rwanda ndetse afasha Guinea-Conakry mu bihe byo guhangana n’ingaruka za Ebola.

Ni umwe mu banyamuryango b’amahuriro atandukanye ahuza urubyiruko, akaba afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Bumenyamuntu, Ubuzima na Sosiyete (Human Biology, Health and Society ) yakuye muri Cornell University ndetse n’impamyabumenyi y’Ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye na Poritiki Mpuzamahanga mu by’ubuzima (International Health Policy and Management) yakuye muri Brandeis University (Massachusetts).

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.