Umunyarwandakazi wese yibaze icyo yakwitura u Rwanda – Gakuba

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Oct 1, 2018

Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc asanga Umunyarwandakazi afite aho ava, aho igihugu kimugejeje heza ho kwishimira bityo, ko akwiye kwibaza icyo yakwitura igihugu ke.

Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc( Ifoto Rose M)

Ibi yabivuze  tariki ya 26 Nzeri mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Yavuze ko kubera ibyiza igihugu cyakoreye abagore, buri munyarwandakazi wese akwiye guharanira  kuba umusemburo w’iterambere rirambye.

Yagize ati “Dufite inshingano zikomeye  zo kubaka igihugu cyacu, tugaharanira ko ibyiciro byose by’Abanyarwanda byibona mu byo dukora, tukamenya ko nta we usigaye inyuma kuko icyo twubakiyeho nk’Igihugu ni ubuyobozi buharanira gukorera abaturage nta numwe usigaye inyuma kandi duharanira yuko twigira.”

Akomeza agira ati “Buri mugore wese akwiye kwibaza icyo amariye igihugu kurusha kureba icyo igihugu kimumariye.”

Yashimye umusanzu w’abagore mu gushyira gahunda mu ngiro nkuko baba baraziyemeje, ashima umusanzu w’abagore mu rwego rw’Umujyi wa Kigali utanga,  ashima umubare w’abagore bamaze kwinjira muri gahunda yo kwizigamira kandi bakaba bafite muri gahunda gukoresha amaboko yabo kugira ngo biteze imbere.

Atanga urugero rwa bimwe mu bikorwa biri mu karere ka Gasabo aho abagore babashije kwesa umuhigo mu kwizigamira, hari n’ibikorwa birebana n’ubukangurambaga mu gukoresha gazi mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Rwezamenyo besheje umuhigo wuko batagikoresha amakara bakoresha gazi kugira ngo horoherezwe abagore mu kazi kabo bashobore gukora indi mirimo ndetse no kurengera ibidukikije.

Ashimira Akarere ka Kicukiro ubukangurambaga bwa koperative y’ubuhinzi bugeze ku musaruro ushimishije ndetse n’ibindi bikorwa batangiye bijyanye n’imiterere y’umugi batanga  serivisi yo guteka aho babikeneye bikaba byorohereza abahabwa serivisi bityo, bakabonamo amafaranga atuma babasha kwigira.

Yasabye abagore ko ibyo bakora byose bareba ibisabwa na gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 kugira ngo habeho guhuza imbaraga nk’Abanyarwanda. Yabasabye kurwanya inda zitateguwe mu bangavu, kurwanya imirire mibi, gushyigikira gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato no kurushaho kwegera abaturage.

Ati “Ibisubizo bizaturuka kuri twebwe nk’Abanyarwada ku buryo tutazaraga abana bacu ibibazo ahubwo tuzabaraga ibisubizo.”

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Muhongerwa Patricia  wavuze ko abagore bamaze kubaka amateka meza yifuza ko atazasubira inyuma.

Ashimira inzego z’Inama y’igihugu y’abagore ubushake n’umurava bagaragaza mu bikorwa byinshi bigamije iterambere ry’igihugu uburyo bafatanya mu gusenyera umugozi umwe.

Ba mutima w’urugo barimo Muteteri Yvette wo mu karere ka Gasabo basoje bafashe ingamba zo kwamagana ubuzererezi, kugarura indangagaciro z’umuryango, no  kugarura ku murongo imiryango itameze neza.

Inama rusange y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ishyirwaho n’iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano n’imiterere nk’imikorere y’Inama y’igihugu y’abagore mu ngingo yayo ya 10 iteganya ko inama rusange iterana ku nzego zose rimwe mu mwaka kandi bigakorwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka.

Ni muri urwo rwego iyi nama rusange yateguwe kugira ngo barebere  hamwe ibyagezweho mu mwaka urangiye wa  2017/2018 birebana n’iterambere ry’umugore n’iry’umuryango muri rusange Umujyi wa Kigali n’uturere tuyigize n’ibiteganyijwe muri uyu mwaka 2018/2019.

Muri iyi nama rusange baboneyeho kuganira kuri gahunda zihari zigamije kurushaho kwihutisha iterambere ry’umuryango, barebera hamwe uruhare rw’umugoroba w’ababyeyi mu gukumira no kurwanya ibibazo bibangamiye iterambere ry’umuryango nk’inda zitateganyijwe, ibiyobyabwenge, amakimbirane n’ibindi.