17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Umunyarwandakazi Isheja azitabira Paris Fashion Week

Yanditswe na Gisubizo Gentil M.

Ku ya 10-01-2020 saa 17:18:09
Isheja yereje ku mugabane w'uburayi aho agiye kwitabira Paris Fashion Week

Umunyamideli Isheja Morella w’imyaka 18, yatumiwe mu bitaramo bikomeye ku mugabane w’i Burayi bizabera mu Bufaransa no mu Butaliyani.

Isheja ni umukobwa w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa Gatandatu mu mashuriyYisumbuye muri Lycée de Kigali mu bijyanye n’imibare, ubugenge na mudasobwa (Mathematics, Physics and Computer Science). Afite ababyeyi bombi batuye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu bavukana.

Yatangiye kumurika imideli muri 2018 ubwo yasinyishwaga amasezerano na Kompanyi yitwa We Best Models Management yashinzwe na Kabano Franco uri mu bafite izina mu kumurika imideli mu Rwanda.

Yahagurutse mu Rwanda kuwa Gatatu aho yerekeje ku mugabane w’I Burayi aho yatumiwe mu bitaramo bikomeye azamurikamo imideli.

Umujyanama we Kabano Franco  yabwiye abanyamakuru ko azahamara amezi atatu bitewe n’ibyo bitaramo azitabira harimo ‘Paris fashion week’ ibera mu Bufaransa  na ‘Milan fashion week’ ibera mu Butaliyani.

Milan Fashion izaba guhera ku wa 18 kugeza 24 Gashyantare 2020 naho Paris Fashion Week ibe muri uko kwezi guhera ku wa 24 kugeza ku wa 4 Werurwe 2020.

Mu bindi bikorwa ateganya gukora harimo guhura n’abahanzi b’imideli bakomeye i Burayi nubwo atigeze yifuza gutangaza amazina yabo.

Kuri ubu amaze kugirana amasezerano n’ibigo bikomeye ku Isi birimo Women Management Milan cyo mu Butaliyani, Milk London cyo mu Bwongereza na New Icon cy’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Isheja mu Rwanda amaze kwitabira ibitaramo binyuranye by’imideli harimo Collective Rw, Kigali Fashion Week n’ibindi.

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.