Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Umunyarwanda wese yagera ku butwari-Maj. Gen. Muganga

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 2, 2018

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Uburasirazuba Maj. Gen. Mubarak Muganga yatangaje ko kugera ku butwari bidasaba ibintu bihambaye, buri Munyarwanda wese ashobora kubigeraho igihe anyuze mu nzira zimuganisha kuri bwo.

Maj. Gen. Muganga Mubarak asobanurira abaturage inzira y’ubutwari (Foto Samuel M)

Yabitangarije abaturage b’Akarere ka Nyarugenge bari bifatanyije n’urubyiruko rwiga mu ishuri rya Mutagatifu Andereya “Saint André Nyamirambo” kwizihiza umunsi w’intwari, ishuri ryubatswe mu mudugudu wa Mumena, mu kagari ka Mumena, hazwiho amateka y’ubutwari bw’abari bahatuye bashyize hamwe bakamagana ingabo z’ubutegetsi bubi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakitabaza ingabo zabohoye igihugu, RPA, bakirukana umwanzi.

Ati “Kwibohora nyakuri kugaragaza ko turi Intwari, Umunyarwanda wese yabigeraho igihe cyose agana mu kerekezo k’Intwari. Bimwe mu byatuyobora kugana aho ngaho, birimo kugira umutima ukomeye kandi ukeye, gukunda igihugu, kwitanga. Ni ibintu byoroshye bya buri munsi duhura nabyo.”

Maj. Gen. Mubarak yashimiye Akarere ka Nyarugenge imbaraga kamaze gushyira mu buryo bwo kwicungira umutekano mu myaka yashize, ariko asaba abaturage kugira uruhare mu gutanga amakuru ku muntu wese ushobora gutuma urubyiruko rujya mu biyobyabwenge mu gihe abandi bari mu bikorwa bigana ku butwari.

Ati “Ahantu hakiri intege nke gusa, hashobora kudushyira mu mwanya w’ubugwari kandi atari ho hacu, by’umwihariko muri uyu murenge wa Nyamirambo, ni ukutavuga kandi ari cyo twabasabye. Twebwe dufite inshingano zo kubafasha, ku rubyiruko rwacu rusa nk’aho rutarashaka kujya mu kerekezo nk’icy’urubyiruko rwatumye uyu munsi ubaho ni urwa hariya hantu hakiri ibintu by’ibiyobyabwenge.

Tubasaba ikintu cyoroshye cyane, kutubwira uti ‘Uriya muntu ari mu kiciro cy’ubugwari, ni we utumarira urubyiruko nimurebe uko mumugenza’ tukamukura i buzimu agasubira ibuntu.”

Depite Kalisa Evariste yibukije buri wese ko kwibuka Intwari bigomba gutuma buri wese afata ingamba zo kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko bamenye ko kugira ubutwari bidasaba guca mu rugamba nk’urw’amasasu n’ibindi ababaye Intwari baciyemo, ahubwo imibanire na bagenzi babo nayo ishobora kuba inzira y’ubutwari.

Ishimwe Kevin yagize ati “Mu Ntwari harimo abitangiye igihugu bagifasha kubohorwa; nubwo utajya mu ishyamba hari byinshi wakora nko gushishikariza urubyiruko mugenzi wawe kuva mu biyobyabwenge, kugira bagenzi bawe inama no gutanga ibitekerezo muri sosiyete nyarwanda. Hari igihe mugenzi wawe aba yabuze nk’ikayi yo kwandikamo ukamubwira ngo ndagufasha.”

Umuyobozi w’abanyeshuri bo ku kigo Saint André, Birasa Arnold ati “Ubutwari si ikintu gisaba ko umuntu yabanza akamena amaraso, hari n’ubutwari bwo mu mutwe, nko kuba umuyobozi w’abandi na byo biba ari ubutwari kuko hari igihe abayoboye abandi dufata umwanya wacu tukareka kwiga tugakora n’akandi kazi ko guteza imbere ikigo cyacu.