Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Umunyarwanda Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 20, 2017

Umunyarwanda Martin Ngoga wari usanzwe ari Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, ni we waraye atorewe kuyobora iyi nteko. Hon. Ngoga atowe kuri uyu mwanya asimbura Hon. Daniel F. Kidega ukomoka muri Uganda.

Ngoga akaba yaratowe n’abantu 33 muri 36 bari bagize inteko itora. Ubusanzwe buri gihugu mu bihugu bitandatu bigize EAC, muri EALA gihagarariwe n’abadepite ikenda. Mbere yo gutora, hakaba harabanje kugenzurwa ko abagize inteko itora bageze kuri 2/3. Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Martin Ngoga yahise atangira imirimo ye.

Ngoga akaba yarashyigikiwe na bagenzi be bakomoka mu bihugu bya Uganda, Kenya, Sudani y’Amagepfo no mu Rwanda.

MUGABO LAMBERT