Umunyamakuru Ntirenganya yatangije umushinga wo kubika ubuhamya bwa Jenoside

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 09-04-2019 saa 11:34:16
Umunyamakuru Ntirenganya Gentil Gedeon mu kiganiro n'Imvaho Nshya

Ntirenganya Gentil Gedeon, umunyamakuru wa KTRadio, yatangije umushinga wo gukusanya ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abubika mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yabwiye Imvaho Nshya ko azabikora binyuze mu kigo aherutse gushinga cya Gazelle Media Production Ltd, aharanira ko ubuhamya butangwa kuri Jenoside bubikwa mu buryo burambye.

Ntirenganya avuga ko akenshi ubuhamya butangirwa ahantu mu ruhame ku buryo uwabukenera nyuma atapfa kububona, kuko bisaba guhamagara uwabutanze ngo yongere abusubiremo.

Asobanura ko azajya abukusanya abukoremo inkuru mbarankuru (documentaries), zibikwe kuri murandasi aho abantu benshi babasha kububona, binorohe kubusangiza abati aho bwatangiwe.

Ati, “Iki kibazo naragikurikiranye ngisesengura mu buryo bwinshi, buriya ubuhamya, abaraperi ni bo bajya bavuga ngo ni ikizibiti, ni ikimenyetso simusiga cy’ibintu byabaye, hari abacitse ku icumu bafite ubuhamya bwinshi bwo gusangiza Isi, bwo kugaragaza ko koko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kandi yateguwe, yewe hari n’abakoze Jenoside biyemerera ko Jenoside yabaye bagatanga ubuhamya, ubwo buhamya bwose rero ni ibimenyetso umuntu yavuga ko ari simusiga bya Jenoside.”

Ntirenganya avuga ko hari n’ubwo umuntu yitaba Imana ubuhamya bwe butarabitswe neza, cyangwa uwabutanze ejo yakenerwa ngo abusubiremo ntaboneke, ntibubashe gutangwa.

Ati, “Biratangaje kubona umuntu uyu munsi atanga ubuhamya ku murenge, ejo akongera akabutanga, umunyamakuru ukeneye kumenya ubwo buhamya agafata imodokari akava hano i Kigali akajya kumushaka, umunyamahanga na we ukeneye kumenya ibyabaye bakamutwara, kandi nta n’ubwo umuntu ari umusozi, igihe Imana yamugeneye ku Isi kigera aho kikarangira, ariko ubuhamya bw’ibyo azi, bw’ibyo yabayeho bugomba kugumaho.”

“Muri urwo rwego rero numva icya mbere, hari ukubungabunga ibyo bimenyetso mu buryo buri digital (bw’ikoranabuhanga), bukozwe mu nkuru mbarankuru hanyuma bukabikwa mu buryo bubiri, aha mbere ni kuri murandasi bugamije kugaragarizwa abantu barenze abo bwajyaga babureba, aha kabiri ni mu bubiko bwizewe bwo kuri interineti (Clouds, Google…), yewe buriya buhamya n’iyo bwaba bubitse mu mamashini y’abantu basanzwe, buruta kuba umuntu abubitse mu mutwe we, ejo ashobora kuba afite ikibazo kidatuma avuga neza, ejo ashobora kuba yimutse, si na ngombwa kongera kumusubirishamo buri munsi.”

Ntirenganya asanzwe azi nk’umwe mu banyamakuru bafite ubuhanga mu gukora inkuru mbarankuru, aho benshi bamumenye mu kiganiro cya bene izo nkuru cyitwa Inyanja Twogamo cya KTRadio.

Avuga ko we n’itsinda ry’abantu bakorana barimo gukusanya ubuhamya butandukanye, aho kuri ubu abamugana benshi baba bashaka ko abakorera ‘documentaire’ babika iwabo.

Avuga ko hari uwakenera ko ubwo buhamya abuhabwa akabwibikira, cyangwa se akaba yakenera ko busangizwa abandi, akaba ari we ugena niba abwibikira cyangwa busangizwa benshi.

Ntirenganya avuga ko ikigezweho kuri ubu ari ukwegera inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kubungabunga amateka ya Jenoside, kugira ngo zimufashe aho byaba ngombwa.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisobanuye iki kuri Ntirenganya?

Ati, “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bivuze ibintu byinshi, icya mbere ni ukuzirikana ibyabaye mu Rwanda, kuzirikana Jenoside, ubukana bwayo, tukareba amateka yo gutegura Jenoside kugera ishyizwe mu bikorwa, kuzirikana uko ibyo bintu byose byabaye ku buryo bitazongera. Kwibuka kandi bivuze, kuri njyewe, guha agaciro abishwe muri Jenoside mu by’ukuri bazira ubusa, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byayishingiraho ibyo ari byo byose. Kwibuka bivuze kongera gutekereza icyaduhuza, igihuza Abanyarwanda, ibijyanye n’amoko bidafite agaciro bikajya ku ruhande abantu bakongera kubaka ubumwe. Kwibuka kandi bivuze guha agaciro ubuzima, kongera kubaho, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuzima tukongera kubuhembera, bukaza.”

Reba video y’ikiganiro kirambuye twagiranye na we

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.