Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Umunyakanada arategura gutura mu Rwanda, nyuma yo kurutembera kuri moto

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 17-10-2021 saa 11:00:58

Éric Trottier w’imyaka 56 ukomoka mu Mujyi wa Montréal mu Ntara ya Québec yo muri Canada, wakabije inzozi zo kwigerera mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri 27 arusoma mu bitabo no mu nkuru zirimo n’izanditswe n’ikinyamakuru yakoreye imyaka isaga 30.

Nyuma yo kuzenguruka u Rwanda kuri moto mu mezi atatu ashize, Éric Trottier yahise afata icyemezo cyo gusubira mu Gihugu cye akazagaruka nyuma y’amezi make aje gutura, aho ari no gutekereza ku cyo yazakora mu gufatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rw’iterambere yabonye rutanga icyizere kirambye.

Mu mwaka wa 1994, Trottier yari umunyamakuru wa La Presse, kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Canada cyohereje umunyamakuru mu Rwanda wo gutara inkuru ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Icyo kinyamakuru kiri mu byanditse inkuru zagaragazaga neza ko ibyakorwaga mu Rwanda icyo gihe byari Jenoside, nubwo Leta yageragezaga kubeshya amahanga ivuga ko ari intambara yatewe n’Abatutsi baturutse hanze y’Igihugu baje guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Nk’umunyamakuru waje kugirwa n’umwanditsi (editor) w’icyo kinyamakuru nyuma y’imyaka 10, yamenye byinshi ku Rwanda cyane ko ikinyamakuru cye cyanagiranye kenshi ibiganiro na Gen. Romeo Dallaire Romeo [ukomoka muri Canada] wayoboraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Mu Kiganiro Éric Trottier yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakomeje kubona amakuru ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda kuko amaze kuba Umuyobozi w’abanyamakuru, yagiye yohereza abo gutara inkuru mu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwizihiza isabukuru yo Kwibohora, nka rimwe mu myaka 5 cyangwa 10.

Mu mwaka wa 2020 ni bwo yahagaritse umwuga w’itangazamakuru, we n’umugore we bapanga gufata ikiruhuko cy’umwaka wose batembera Isi; igitekerezo cya mbere bagize kikaba cyari icyo gusura Afurika by’umwihariko mu Rwanda.

Mu mezi atatu ashize ni bwo bageze mu Rwanda baturutse muri Tanzania, ubutembere bwabo ahanini bakaba babukora kuri moto aho bazenguruka ibyaro n’imijyi itandukanye.

Bakigera mu Rwanda babonye ibyiza byinshi biruta kure ibyo bari biteze kubona. Basuye ibyaro bya kure aho abaturage babayeho ubuzima buciriritse, basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, asura Urwibutso rwa Jenoside Rukuru rwa Kigali asobanurirwa amateka y’ibyabaye ahibereye, nyuma agera n’ahandi hantu nyaburanga, bazenguruka imijyi hafi ya yose yo mu Rwanda ari na ko bagenda bahura n’Abanyarwanda.

Nyuma yo gutembera Igihugu cyose, Trottier yafashe icyemezo cyo gusubira i Montréal igihe gito akazagaruka aje gutura no gutegurira amasaziro ye meza mu Rwanda, kuko yahabonye icyizere cy’ubuzima bwiza yifuza gusaziramo.

Yagize ati: “Mfite abantu benshi bampamagarira kunsubiza mu kazi [k’itangazamakuru] ariko njye ndumva ntagishaka gusubira muri bwa buzima namenyereye bw’akazi. Ndashaka kugaruka mu Rwanda, sinzi icyo nzakora ariko nzi neza ko hari ikintu nakora cyazaba cyiza mu gufatanya n’Igihugu mu iterambere. Nahisemo guhagarika akazi ntekereza kuza mu Rwanda.”

Éric Trottier ahura n’abana b;abanyeshuri bo mu Rwanda

U Rwanda, Igihugu kigendera kuri gahunda

Éric Trottier avuga ko kimwe mu byo yakundiye u Rwanda ari uko ari Igihugu kigendera kuri gahunda, Igihugu gisukuye kandi gifite abaturage bishimye.

Yavuze ko ubwo yateguraga kuza mu Rwanda yabonye abantu bamuca intege bamubwira ko umutekano we utazaba wizewe, ariko ngo ibyo yabonye ntaho bihuriye n’ibyo yumvise bivugwa na bamwe barimo n’abakomoka mu Rwanda baba muri Canada.

Yavuze ko nubwo mu Rwanda hakiri abakene, icyiza ari uko nta muntu utagira aho ataha (homeless) ndetse n’abo bakene cyane cyane abo mu cyaro bakaba babasha kubona ibyo barya biyejereje.

Akurikije uburyo no muri Montréal yo mu myaka 60 ishize, ubuzima bwari hasi y’uko u Rwanda rw’ubu rumeze yemeza ko hari icyizere cy’uko mu myaka 20 cyangwa 30 iri imbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu biteye imbere kuko rufite igenamigambi rifatika kandi ryatangiye gutanga umusaruro.

Ati: ” Haracyari ubukene, ariko no muri Canada buracyahari. Njye mbona Igihugu cyanyu kigendera kuri gahunda, gifite imihanda myiza kuko ngitembera rwari urugendo nakoze kuri moto, nta binogo wasangamo… Igitangaje mu Rwanda ni uko imihanda myinshi itari iy’ibanze (principal) usanga irimo kaburimbo bitandukanye no muri Tanzania n’ahandi henshi.”

Anavuga ko umutekano wo mu Rwanda yasanze ari nta makemwa ndetse yanatunguwe n’uko aho yageze hose yakiranywe urugwiro nta muntu umwishisha ko ari umuzungu nubwo hari amateka atari meza abazungu bafitanye n’u Rwanda.

Aho yageze hose yakiranywe urugwiro, yishimira ko u Rwanda rushobora kuzamubera imuhira

Abakire n’abakene bafite icyizere cyo kubaho

Mu gihe mu bindi bihugu usanga abakene biba bigoranye ko bagira icyizere cyo kubaho no gutera imbere, Éric Trottier ashimangira ko mu Rwanda yahasanze ikinyuranyo kuko bo usanga bafite umunezero n’icyizere cyo kubaho bitewe n’amahirwe y’iterambere babona imbere yabo.

Ati: “Abana buri gitondo babyuka bajya kuvoma no gutashya inkwi zo guteka mu bilometero bibiri cyangwa bitatu, bava ku ishuri bagasubirayo. N’ababyeyi babo bose ni uko baba bafite icyo bakora, kandi bose usanga mu maso habo hakeye, bamwenyura…”

Avuga ko bitewe n’ikirere cyiza cy’u Rwanda ufite isambu wese ahinga ndetse usanga mu mirima yo ku rugo, mu misozi no hafi y’imigezi hahinzwe imboga, ibinyampeke, ibinyamisogwe, urutoki n’ibindi bihingwa by’ubwoko bitandukanye bibatunga bagasagurira n’amasoko.

Ibyo ngo bifasha n’ababaho mu buzima buciriritse mu byaro badashobora kwicwa n’inzara, mu gihe mu mijyi na bo batungwa n’ibyo bihingwa bibageraho bikiva mu mirima y’aba banyacyaro. Éric Trottier ati: “Nubwo hari hamwe ushobora kubona abatagira inkweto bambaye imyenda ishaje, ariko iyo uhuye na bo ubona ko bafite icyizere cy’ubuzima muri bike bafite.”

Avuga ko mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ku rugendo rwe n’umugore we, abantu bakunze u Rwanda ku buryo hari n’abandi bifuza kuza kurusura.

Mu bitekerezo bya hafi afite, Éric Trottier avuga ko nubwo ataramenya icyo azakora agarutse mu Rwanda mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere, ashobora kuzagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bwo kuri moto cyangwa se akaba yakomereza itangazamakuru atangiza ikinyamakuru cyandika mu Gifaransa kuko abifitemo ubunararibonye buhagije.

Trottier mu myambaro y’Intore ahamiriza

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.