Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Umuntu utari muri koperative bizamugora gukira – Guverineri Mufulukye

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 09-07-2019 saa 09:47:24
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred (wa mbere uhereye ibumoso) avuga ko gukorera mu makoperative byihutisha iterambere (Foto Manishimwe N)

Umuyobozi w’Intara y’Ibirasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko gukorera mu makoperative ari uburyo bwiza bwafasha Abanyarwanda guhashya ubukene kuko umuntu umwe ku giti ke iyo akoze wenyine nta ho byamugeza, ariko iyo afatanyije n’abandi agatera imbere.

Ni bimwe mu byo uwo muyobozi yatangarije mu Karere ka Gatsibo, muri uku kwezi kwa Nyakanga 2019, agaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba habarirwa amakoperative arenga ibihumbi bibiri, arimo afite ibikorwa bifatika bihindura ubuzima bw’abanyamuryango bayo.

Yagaragaje ko ari amakoperative yiganjemo ay’abakora ubuhinzi, ubworozi, uburobyi, ubukorikori, kubitsa no kuguriza, n’ay’abatwara abantu n’ibintu bakoresheje ibinyabiziga imodoka, amagare na za moto.

Asobanura ko amakoperative yo kubitsa no kuguriza azwi nka SACCO abarizwa muri iyi ntara ubu afite ubwizigame burenga amafaranga y’u Rwanda miriyari 16. Akaba amaze gutanga amafaranga y’inguzanyo zisaga miriyari 10, zifasha abanyamuryango gutera imbere.

Guverineri Mufulukye avuga ko gukorera mu makoperative ari inzira nziza yo kunoza umurimo kuko iyo abantu bahuje imbaraga n’ibitekerezo ku byo bakora koperative igera ku bikorwa by’indashyikirwa byinshi.

Ati: “Dufite ingero nyinshi zigaragaza ko amakoperative yafashije cyane kongera ubukungu bw’igihugu no kuzamura ubukungu bw’abanyamuryango bayo. Yafashije abanyamuryango benshi kwihangira imirimo no kubona akazi.

Ku buryo twumva gukorera mu makoperative ari bwo buryo bwiza bwafasha abanyarwanda guhashya ubukene kuko umuntu umwe ku giti ke nta ho byamugeza, ariko iyo afatanyije n’abandi biramufasha agatera imbere.”

Akomeza asobanura ko Umunyarwanda utari muri koperative bizamugora kuba yakira nk’uko bikwiye. Ndetse akavuga ko nk’Ubuyobozi, bakomeza gushishikariza abatari muri koperative kwitibira kuzijyamo, mu rwego rwo kwihutisha iterambere.

Ati: “Umunyarwanda utari witabira kujya muri koperative namubwira ngo aracyari inyuma, kandi bizamugora kuba yakira nk’uko bikwiye. Ashobora kuba wenda abona yinjiza amafaranga make, akumva aramutunga, agatunga n’umuryango we, ariko iyo agiye muri koperative birenga umuryango we, agafatanya n’abandi bikanamufasha, ndetse akabona n’ubukire bwinshi buzatuma anafasha n’abamukomokaho. Nkaba nakangurira rero buri Munyarwanda kuba yagana amakoperative, agakorera muri koperative.”

Kuwa 5 Nyakanga 2019 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’amakoperative wizihirijwe mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, hagaragazwa ko amakoperative mu Rwanda amaze gutera imbere, dore ko ubu yose uko ari 9,706 afite abanyamuryango 5,000,028.

Prof. Harelimana Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Amakoperative RCA, avuga ko amakoperative yateye imbere kuko ngo nta munyamuryango muri koperative iyo ari yo yose uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Avuga ko kugira ngo koperative zishobore gutera imbere byatewe n’uko habayeho kuvugurura imiyoborere no kurwanya ba bihemu.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, avuga ko mu Rwanda habarirwa amakoperative 9,706, amahuriro 148, impuzamahuriro zirenga 100, abanyamuryango b’ayo makoperative ni 5,000,028.

Bamwe abaturage bari muri makoperative mu Karere ka Gatsibo babwiye Imvaho Nshya ko hari iterambere bayakesha.

Umubyeyi witwa Uwayisenga Alphonsine ni umwe mu banyamuryango ba Koperative Innovation Rugarama ikora ibijyanye n’ubukorikori butandukanye, mu Murenge wa Rugarama kuva muri Mutarama 2018.

Yagize ati: “Kuba muri koperative bifasha abayirimo kuva mu bwigunge, icya kabiri byarinze urubyiruko ubushomeri. Icya gatatu, abagore nkatwe bato twari dufite ibibazo mu rugo, umugabo yazana amafaranga 1000 wamwaka umunyu, isabune, ibitunguru, ugasanga arabona ko uri umugore udafite umumaro.

Ariko uyu munsi natwe byaduhesheje agaciro, koperative yacu yatumye abagabo batwubaha. Ubu iyo abona ntakimwaka umuyu, ntakimusaba buri kimwe, abona ko dufatanyije kubaka urugo no kuruteza imbere. Ubu imiryango yacu imeze neza, kuba muri koperative byadukuye mu bukene.”

Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative-RCA gitangaza ko mu Rwanda hose habarirwa amakoperative 9,706, afite abanyamuryango basaga miriyoni eshanu.

Abayarimo bakaba bageze ku mafaranga y’u Rwanda miriyari 67 z’ubwizigame, na miriyari 47 z’imari shingiro.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred (wa mbere uhereye ibumoso) avuga ko gukorera mu makoperative byihutisha iterambere (Foto Manishimwe N)

Ni mu gihe ikigo k’ibarurisha mibare mu Rwanda kigaragaza ko Abanyarwanda bose muri rusange muri uyu mwaka wa 2019, basaga miriyoni 12 n’ibihumbi 370.

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.