Umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe yabonye mugenzi we arohama muri piscine y’ikigo…

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-11-2019 saa 10:15:40

Umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe yabonye mugenzi we arohama muri piscine y’ikigo bari barwariyemo, ahita asimbuka amukuramo. Ni ko bucyeye, umuyobozi w’ikigo aramuhamagaza ati “Nagiraga ngo nkubwire inkuru nziza y’uko tugusezereye ukaba wataha iwawe kuko kuba wibwirije kurokora mugenzi wawe ni uko utakirwaye.”

Arongera ati “ariko nari ngufitiye n’indi nkuru ibabaje, twasanze mugenzi wawe waraye urokoye yapfuye, yimanitse muri douche.” Wa murwayi bari bamaze gusezerera ati “Reka da ntiyimanitse ni njye wahamushyize maze kumurohora kugira ngo yumuke !”

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe yabonye mugenzi we arohama muri piscine y’ikigo…”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.