Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Umunsi w’Umurimo: Abakirisitu babwiwe ko umurimo ukoranwa ubwitonzi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 2, 2018

Soeur Uwamariya Immaculée yabwiye abakirisitu ko umurimo ugomba gukoranwa ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi kandi ugatagatifuza uwukora, kandi ko Imana yahaye umuntu ubwenge buhagije butuma akora ibintu neza.

Mu isengesho ku munsi mpuzamahanga w’umurimo, abakirisitu bahuguwe uko bakwitwara ku murimo ndetse no ku bo bayobora ku bafite inshingano zo kuyobora (Foto James R.)

Yabigarutseho ejo hashize tariki ya 1 Gicurasi 2018, mu isengesho ryabereye i Gikondo ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Umurimo ukozwe neza ni isoko y’urukundo”, ryahuje abakozi b’ibigo binyuranye  bikorera mu gice cya Gikondo mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umurimo no gushimira Imana ku mbaraga yabahaye zo kuwunoza

Abakirisitu Gatolika bari bitabiriye isengesho ryo gushimira Imana ku munsi mpuzamahanga w’umurimo (Foto James)

Mu nyigisho yatanzwe na Soeur Uwamariya Immaculée, yagize ati “Umurimo ukwiye gukoranwa ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi kandi ugatagatifuza uwukora, cyane ko kwitagatifuza ari impano mwenemuntu yahawe n’Imana n’ubwenge burenze ubw’ibindi biremwa byose.”

Soeur Uwamariya yagarutse ku mikoranire ikwiye kuranga umukozi n’umuyobozi, ko bakwiye gushyira hamwe bakungurana inama.

Ati: “Umuyobozi akwiye kubera uwo ayobora urumuri n’urugero kugira ngo amwigireho, umukozi na we akwiye gushyira mu bikorwa inshingano ze nk’uko ziri, kandi ibyo byose bikaza bifatanyiriza hamwe n’ibindi byinshi gusingiza Imana.”

Yasabye abakoresha gufata neza abo bayobora, ati “Wowe mukoresha jya umenya ko umwanya ufite mu kazi n’umurimo ukora wabihawe n’Imana kandi yabiguhereye kubera abandi umugisha, wukoreshe neza ugufashe kwitagatifuza no kwegera Imana kurushaho.”

Abakozi bakaba barasabwe gukora umurimo wabo neza kuko aho bari hari n’abandi bifuza kuhaba, avuga ko abakozi kandi bagomba korohereza ababayobora kugira ngo imirimo igende neza, bakirinda kubananiza no gukorera ku jisho.

Soeur Uwamariya kandi yagarutse ku bakozi bo mu rugo badakunze guhabwa agaciro n’abakoresha babo kandi bafatiye runini ingo nyinshi.

Yanenze abakozi n’abakoresha barutisha Imana akazi, ko bakwiye gukora bakagira n’umwanya wo gusenga kandi imirimo ikarushaho kugenda neza.

Yagarutse ku nyandiko ya Mutagatifu Benedigito igira iti “Habeho amasaha umunani yo gukora, amasaha umunani yo gusenga n’amasaha umunani yo kuruhuka.”

Yongeyeho ko abakoresha bakwiye kujya bagira umwanya wo gushimira abo bayobora, ibyo bigatera ineza n’amahoro mu mitima y’abakozi banyu.

Ati “Kugira ngo umurimo ube isoko y’umunezero, ni uko ukoranwa ibyishimo n’amahoro, ni ngombwa ko abakoresha babiba amahoro mu bigo bayoboye cyangwa mu bo bakoresha kugira ngo wa murimo ubere uwukora isoko y’ibyishimo n’amahoro.”

Bamwe mu bari bitabiriye iri sengesho bavuze ko inyigisho bahawe zibubatse kandi zibateye imbaraga zo gukosora ibyo batakoraga neza.

Mukamunana Ernestine yagize ati “Iyi nyigisho iranyubatse, inteye imbaraga zo kwisubiraho ku makosa nakoraga haba iwange mu rugo no mu kazi kampemba. Hari ubwo najyaga ntaha nkinjira sinsuhuze umukozi, uyu munsi banyigishije ko ari amakosa kandi koko ni byo.”

Kabundi Narcisse na we ni umwe mu bitabiriye iri sengesho n’inyigisho, yavuze ko hari ubwo ashobora kuba yabangamiraga abo ayobora atabizi, ariko ngo guhera uyu munsi amaze kumva iyi nyigisho ya Soeur Uwamariya, ngo agiye kwivugurura, age abasha gushimira abakozi mu gihe bakoze neza, kandi ngo n’abakoze amakosa abagire inama atabahutaje.

Isengesho ryitabiriwe n’abakirisitu Gatolika banyuranye n’abakozi bo mu bigo binyuranye birimo PSF, RRA, MAGERWA, Ishyirahamwe ry’abunganizi muri Gasutamo, NAEB, RSB, SDV, RBC na REMA.