Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Umunsi w’umugore ntukwiye kwizihizwa by’umuhango gusa – Senateri Ntawukurirayo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 11-03-2019 saa 10:09:30
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene atanga ikiganiro ku baturage bo mu Murenge wa Mugina ( Foto Kanamugire E.)

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yatangaje ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore udakwiye kwizihizwa by’umuhango gusa ahubwo ukwiye kuba umwanya wo kuzirikana ku gaciro k’umugore kandi bigatangirira mu rugo rwe.

Ni bumwe mu butumwa yatanze ku wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2019, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Senateri Ntawukuriryayo yavuze ko agaciro k’umugore gakwiye kugaragarira ku bintu bito bibera mu rugo.

Yagize ati: “Umunsi w’umugore we kuba umuhango, twumve ko ari umunsi mwiza w’umugore ubyarira u Rwanda, akanarurerera, agomba kugira agaciro ahereye mu rugo rwe. Umugabo yumve ko umugore we ari umubyeyi w’abana be”.

Yasabye abagize umuryango kugira umuco wo gusuhuzanya igihe babyutse no gusezeranaho bagiye kuryama nka kimwe mu bizana urukundo no gufatanya muri byose bigatuma imiryango igira ituze kandi igatera imbere nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibigarukaho.

Ati: “Guhera uyu munsi umugabo najya abyuka age abanza abaze umugore we uko yaramutse. Umugore na we avuge ati waramutse neza mugabo wange; nujya kuryama uvuge uti urare neza mugore wange; ijoro ryiza mugabo wange.”

Yakomeje agira: “Twemeranyijwe ko nta wuzajya aryama adasezeye uwo bashakanye cyangwa ngo abyuke atamuramukije, ataramukije n’abana babyaranye. Ibyo ni byo byo gufatana urunana kwa mbere.

Impamvu mbibabwiye ni uko mu ijoro turaruhuka ariko ni na ho abantu benshi bapfa, utekereze rero ugiye kuryama udasezeye ku muntu mukundana. Nanone mu rukerera ni bwo abantu benshi bapfa. Hari abantu bagenda ugasanga asize umugore cyangwa umugabo mu buriri atamenye uko yaramutse”.

Senateri Ntawukuriryayo yanashimiye Perezida Kagame Paul washyizeho iby’ibanze kugira ngo umugore w’u Rwanda yumve ko afite uburenganzira uhereye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Hari kandi itegeko ryo kuzungura riha uburenganzira umugore n’umugabo, umuhungu n’umukobwa 50%, amategeko y’uburezi avuga ko umwana w’u Rwanda; umuhungu n’umukobwa bagomba kwiga, agamije kurengera ubuzima n’ayandi.

Yagize ati: “Ibyo byose twabisaruyemo umusaruro mwiza. Mu myaka 25 ishize u Rwanda rwacu aho tugeze ni heza, tugomba kuhasigasira. Uburyo buteza imbere abagore Leta yabushyizeho ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa uhereye ku bigega bifasha abagore bituma biteza imbere ariko byose nta bwo byashoboka umugabo atabigizemo uruhare, adafatanyije n’umugabo”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kamonyi Mukanyandwi Rose, yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu guharanira iterambere ry’umugore hakiri byinshi byo gukorwa nko guca burundu amakimbirane mu ngo akiboneka henshi, yibasira abagore akagira ingaruka zitandukanye ku bana.

Ibi byanemejwe n’umwe mu bagore bari bitabiriye ibi birori witwa Mukakirezi Marthe wavuze ko kuba umuryango udatekanye bigira ingaruka zitandukanye zihungabanya umutungo, abana bakabura kirera n’ababyeyi bakaba bakwicana.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene atanga ikiganiro ku baturage bo mu Murenge wa Mugina ( Foto Kanamugire E.)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.