Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Umunsi Nyafurika wo kurwanya ruswa wizihijwe Kagame ayobora AU

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jul 12, 2018

Ku munsi w’ejo hashize, ku wa 11 Nyakanga 2018, hizihijwe bwa mbere umunsi Nyafurika wo kurwanya ruswa. Uyu munsi wemejwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu 2007 ko uzajya wizihizwa buri mwaka, ariko ukaba utangiye kwizihizwa Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari we uyobora uyu muryango.

Musangabatware Clement, Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa (Foto Mukagahizi R.)

Ku kuba uyu munsi ushyizwe mu bikorwa mu gihe Perezida Paul Kagame ari we uyobora AU kuri iki gihe, Musangabatware Clement, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, avuga ko Perezida Kagame ari umuyobozi wagaragaje imbaraga n’ubushake budasanzwe mu kurwanya ruswa.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2007, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) wemeje ko itariki ya 11 Nyakanga buri mwaka iba umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa (African Anti Corruption Day) mu rwego rwo kwizihiza ishyirwaho ry’amasezerano y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yo gukumira no kurwanya ruswa yashyizweho ku wa 11/7/2003 i Maputo muri Mozambike”.

Avuga ko  hari hashize igihe kinini kwizihiza uyu munsi bidashyirwa mu bikorwa, ati “Kuba uyu munsi watangiye kwizihizwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari we uyoboye AU  bibaye impurirane kubera ko babona afite ubushobozi kandi afitiwe ikizere kuko hari n’izindi mpinduramatwara yahawe mu kuvugurura Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, bivuze ko  babona ko bizagira umusaruro ufatika”.

Ni mu gihe Inteko rusange y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yemeje ko umwaka wa 2018 uba umwaka w’Afurika wo kurwanya ruswa, ndetse uhabwa insanganyamatsiko igira iti “Gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa: Inzira yo kugera ku mpinduramatwara y’amajyambere arambye”.

Kuba ikibazo cya ruswa ari kimwe mu bibazo Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ushyizemo imbaraga nk’inzira irambye yo kugera aho Afurika yifuza mu iterambere, Musangabatware avuga ko u Rwanda rufite ibyo rwishimira rwasangiza  ibindi bihugu muri uru rugamba rwo kurwanya ruswa.

Yagize ati “Icyo u Rwanda rwasangiza ibindi bihugu ni ubushake bwa Politiki, kubera ko amategeko n’inzego no mu bindi bihugu birahari ariko wajya kureba ishyirwa mu bikorwa cyangwa se kuvugurura amategeko igihe bibaye ngombwa ugasanga ntibikunze”.

Ku kuba uyu munsi utangiye kwizihizwa Perezida Kagame ayobora AU, Madamu Ingabire Marie Immaculée uyobora ‘Transparency International’ Ishami ry’u Rwanda, yagize ati “Burya ibyemezo bya politiki bikomeye n’ubusanzwe bifatwa iyo harimo ubushake bwa politiki. Ubwo nabwo bukomoka mu buyobozi buba buriho. Birumvikana ko bitashoboka mu gihe bagenzi be baba batabyemera, ariko nibura igitekerezo cyo umuntu yahamya ko ari we cyavuyeho”.

U Rwanda rwashyizeho Politiki yo kutihanganira ruswa na gato

Musangabatware avuga ko mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa u Rwanda rwashyizeho Politiki yo kutihanganira na gato ruswa aho yaba iri hose. Ati “Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije n’izindi nzego rushyira ingufu mu bukangurambaga ku kurwanya ruswa, mu ivugurura ry’amategeko ahana ruswa, mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha kuri ruswa, no mu bufatanye mpuzamahanga hagamijwe kurandura ruswa no kugaruza imitungo ikomoka kuri ruswa”.

Avuga ko hari intera u Rwanda rugezeho mu guhangana n’iki kibazo cya ruswa. Ati “Kuri ubu, turi ku mwanya wa 3 muri Afurika n’amanota 55%, ibihugu biza imbere y’u Rwanda ni Botswana ifite amanota 61%, Seychelles  ikaba iya 2 n’amanota 60% mu bihugu bifite ruswa nke”.

Mu bindi bishimira harimo gukumira no kurwanya ruswa kuko hari amategeko yashyizweho n’inzego zashyizweho n’ubufatanye bw’inzego. Ati, “Nkuko mubizi, duhurira mu nama ngishwanama mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane iterana mu gihembwe igasuzuma buri gihe imiterere ya ruswa n’akarengane mu gihugu cyacu ndetse tugafata n’ingamba. Ku bijyanye n’aho duhagaze ku rwego rw’Afurika usanga ko nk’Abanyarwanda tugomba gutera intambwe irushijeho tukigira imbere kurushaho”.

Ku birimo gukorwa, Musangabatware yagize ati “Hari amategeko menshi arimo kuvugururwa ajyanye no gukumira no kurwanya ruswa, twavuga itegeko rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta, itegeko ryo kurwanya ruswa ryamaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, twavuga igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, twavuga urwego rwagiyeho rushinzwe ubugenzacyaha RIB, bigaragaza ubushake buri hejuru bwa Leta y’u Rwanda kutihanganira na gato umuntu wese ushobora kwishora muri ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo”.

Imbogamizi zikigaragara mu kurwanya ruswa ngo zirebana nuko bamwe mu baturarwanda batarumva muri rusange ko gukumira no kurwanya ruswa ari inshingano yabo. Gusa yizeza abaturage ko igihe batanze amakuru badashobora kugira ikibazo cy’umutekano wabo bitewe n’umuntu batangaho ayo makuru ya ruswa kuko hari itegeko rirengera abatanga amakuru. Ikindi ngo gutanga amakuru bigirwa ibanga kandi amakuru atanzwe nayo ntamirwa bunguri ahubwo na bo barikurikiranira.