Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bw’Umuguzi 2019

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 15-03-2019 saa 10:14:50
Abacuruzi barasabwa guha abaguzi amakuru ahagije ku bikoresho by'ikoranabuhanga

Abaguzi barakangurirwa kumenya uburenganzira bwabo bakabuharanira

U Rwanda rwizihije   Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bw’Umuguzi uba buri mwaka ku itariki ya 15 Werurwe.

Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR). Wabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku burenganzira bw’umuguzi, cyateguwe ku bufatanye bw’inzego zifite inshingano yo kurengera umuguzi; Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’ Umuryango uharanira uburenganzira bw’umuguzi mu Rwanda (ADECOR).

Uyu munsi watangiye kwizihizwa bwa mbere ku wa 15 Werurwe 1983 bitangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga urengera umuguzi Consumer International  ukorera mu Bwongereza, mu rwego rwo guteza imbere abaguzi ku Isi no kumenyekanisha uburenganzira bw’umuguzi.  Uyu muryango ni ihuriro ry’imiryango igera kuri 200 irengera abaguzi mu bihugu birenga 100 byo hirya no hino ku isi.

UBURENGANZIRA BW’IBANZE BW’UMUGUZI 

Mugabe Emmanuel umukozi ushinzwe ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi muri MINICOM avuga ko umuguzi afite uburenganzira bwinshi butandukanye ariko ubw’ibanze ari ubu bukurikira:

• Umuguzi afite uburenganzira bwo kwakirwa neza n’uwo agana ari we mucuruzi;

• Afite uburenganzira bwo kwigishwa, agasobanurirwa ibirebana n’igicuruzwa agiye kugura, agahabwa amakuru ahagije;

• Afite uburenganzira bwo kubona inyemezabuguzi ku buryo no mu gihe yaba asanze icyo aguze gifite ikibazo ashobora kukigarura aho yakiguze bakamusubiza amafaranga cyangwa bakamugabanyiriza igiciro;

• Umuguzi afite uburenganzira bwo guhitamo igicuruzwa yakunze muri byinshi yeretswe kandi kiri ku giciro gito gishoboka;

• Umucuruzi agomba kumanika ibiciro ku buryo umuguzi ahita abibona.
Mugabe avuga ko abaguzi bakwiye kumenya ko bafite uburenganzira bakabuharanira bakaba banitabaza inzego zibishinzwe mu gihe bibaye ngombwa.

Mu gihe umuguzi agize ikibazo ashobora kwiyambaza ishami rya MINICOM rishinzwe kurengera abaguzi rikamufasha.

Yagize ati: “Iyo umuntu arenganye aratwandikira, natwe dushingiye ku busabe bwe tugakurikirana tukareba ikibazo kirimo, akenshi dukora nk’abunzi tugahuza impande zombi, tukabaganiriza ibibazo bigakemuka, iyo bidakemutse itegeko riteganya ko umuguzi ashobora kuregera inkiko”.

Asobanura ko muri iyi Minisiteri bagira ibikorwa bitandukanye bigamije kumenyekanisha uburenganzira bw’abaguzi birimo ubukangurambaga mu byiciro bitandukanye, bakanakora n’ubugenzuzi bwo kureba uburyo  uburenganzira bw’umuguzi bwubahirizwa.

Abaguzi barasabwa kugaragaza ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe

Mukamurera Vénérande ushinzwe Ishami rirengera abafatabuguzi  muri RURA arasaba abaguzi kujya baharanira uburenganzira bwabo, bakagaragaza aho batahawe serivisi nziza  nubwo baba bumva ko amafaranga bayitanzeho ari make, kuko ari inzira nziza yo gukemura ibitagenda neza.

Abacuruzi na bo bakwiye kubahiriza inshingano bafite bagaha umuguzi amakuru yose amufasha guhitamo neza igicuruzwa kimugirira akamaro.

Yagize  ati: “Iyo ugiye kugura serivisi nko mu bijyanye n’ itumanaho wa wundi muyigura akurusha amakuru, azi icyo kintu uko gikora, uko giteye, ariko akagusobanurira bike kugira ngo ukunde ugure bigatuma uhitamo nabi. Ubundi ucuruza yakagombye kuguha amakuru yose hanyuma wowe ugahitamo ukurikije uburambe bw’ikintu n’ubushobozi bwawe”.

Yakomeje agira ati: “Ushobora kugura ikintu ugasanga ku nyemezabwishyu handitseho ngo ikintu cyasohotse ntikigaruka ariko ibyo nta ho byabaye, niba ugeze imbere ugasanga gifite ubusembwa ugomba kukigarura bakaguhindurira cyangwa bakagusubiza amafaranga”.

Ashimangira ko kwizihiza uriya munsi w’uburenganzira bw’umuguzi bifite agaciro gakomeye; kuko icyo washyiriweho ari ugukora ubuvugizi, kugira ngo uburenganzira n’inshingano by’umuguzi bimenyekane kandi byubahirizwe.

U Rwanda ruhagaze neza mu kurengera umuguzi

Mugabe Emmanuel avuga ko izi ngamba zose zagiye zifatwa ndetse n’izindi ziteganyijwe  zigaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurengera umuguzi. Ati: “ Iyo urebye usanga tugeze ku rwego rushimishije mu guteza imbere uburenganzira bw’umuguzi”.

Ibi kandi bishimangirwa n’Umuryango uharanira uburenganzira bw’umuguzi mu Rwanda (ADECOR) ukunze gukorana n’indi miryango mpuzamahanga ukareba uko ahandi byifashe.

Ndizeye Damien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango yagize ati: “Uburenganzira bw’umuguzi mu Rwanda navuga ko buhagaze neza tugereranyije n’ibindi bihugu muri Afurika kuko dukorana n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’umuguzi, iyo turebye mu bindi bihugu uko buhagaze dusanga twe hari aho tugeze kurusha abandi, cyane cyane mu birebana n’ikoranabuhanga. Nubwo ibibazo bitabura ariko aho tugeze harashimishije. Ikindi gishimishije ni uko dufite n’itegeko rirengera umuguzi”.

Avuga ko ariko hagikenewe ingufu mu bukangurambaga kugira ngo abaguzi barusheho gusobanukirwa uburenganzira bwabo.

Bamwe mu baturage na bo bagaragaza ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga ku birebana n’uburenganzira bw’umuguzi kuko usanga abenshi batabuzi.

Niyonsaba Esperance wo mu Karere ka Kicukiro yagize ati:  “ Ababishinzwe ni ukujya badusobanurira kuko bamwe nta bwo tubuzi, gusa wenda ushobora kubibona ko umucuruzi aguhaye serivisi nabi cyangwa ibicuruzwa bitameze neza, ariko ntiwumve ko atubahirije uburenganzira bwawe ngo ube wakwitabaza inzego zibishinzwe ngo zikurenganure. Hari igihe mwumvikana akaguhindurira ariko hari n’uwanga ukarekera iyo ukigendera”.

Abaguzi barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga bakagera kuri  serivisi yihuse

Nk’uko insanganyamatsiko y’ Umunsi Mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umuguzi y’uyu mwaka ibivuga: “Ibicuruzwa bikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge byizewe (Trusted Smart Products)”, abaguzi barakangurirwa kwitabira ikoranabuhanga kugira ngo bagere kuri serivisi nziza kandi yihuse.

Intego y’uyu mwaka ni ukugaragaza ibyo abaguzi bifuza n’ibyo bakeneye muri iyi si y’ikoranabuhanga, bagakurirwaho imbogamizi zirimo ibiciro bihanitse, izabangamira umutekano w’amabanga yabo, imikorere itanoze, n’izindi, kugira ngo bubakirwe ikizere  gituma baryitabira kuko ritanga amahirwe menshi muri serivisi.

Ndizeye Damien Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, atangaza ko akurikije aho Igihugu kigeze mu ikoranabuhanga ari ngombwa ko abaguzi bitabira ibikoresho by’ikoranabuhanga  kandi bakabisobanukirwa kuko usanga badafite ubumenyi buhagije n’ababizi hari ubwo bashobora kwibwa kubera ko batazi kubikoresha neza.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu dukangurira abacuruzi batanga serivisi gusobanurira neza abaguzi, kugira ngo umuguzi wese amenye gukoresha ikoranabuhanga”.

Avuga ko muri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga ry’ubwenge harimo ibyifashishwa muri serivisi zitandukanye nko mu itumanaho, Internet, mu guhererekanya amafaranga, kubitsa no kubikuza amafaranga hakoreshejwe ikarita(ATM), kwishyura ingendo (Tap&Go), n’ibindi.

Abantu bose ni abaguzi kuko n’umucuruzi akenera kugura ahandi ibyo adafite, ni yo mpamvu buri wese akwiye kugira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’umuguzi.

 

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.