Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Umukuru w’Igihugu ntituzamutenguha tuzahamubera – Meya Gasana

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 23-11-2021 saa 10:15:59
Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Gastsibo yijeje ko Komite Nyobozi itazatenguha Umukuru w'Igihugu

Gasana Richard, Meya w’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, yongeye kuyobora Akarere ka Gatsibo nyuma yo kugirirwa icyizere n’abaturage.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango w’irahira rya Komite Nyobozi nshya kuri uyu wa Mbere taliki 22 Ugushyingo 2021, yashimiye Umukuru w’Igihugu anizeza ko batazatenguha.

Ati: “Turashimira Umukuru w’Igihugu mu ijwi ry’umuturage, gahunda yagejeje ku banyarwanda tuzakora ibishoboka byose ntitumutenguhe kugira ngo izo gahunda zizagere ku ntego”.

Akomeza avuga ko ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere uko Umukuru w’Igihugu yabisezeranyije Abanyarwanda bakamugezaho amajwi, icyo bigamije byose ko ari impinduramatwara.

Ati “Ubushobozi burahari, abaturage batugiriye icyizere kugira ngo iyo gahunda tuzayishyire mu bikorwa.

Umukuru w’Igihugu ntituzamutenguha tuzahamubera nkuko yaba ahibereye”.

Agaragaza ko nk’Umuyobozi w’Akarere wongeye kugirirwa icyizere, ko hari byinshi byakozwe kandi ko byahinduye ubuzima bw’umuturage.

Ashimira Inama Njyanama yabayoboye neza. Ati “Ndagira ngo mbasezeranye ko gahunda twari twarihaye tuzayikomerezaho, abatari mu buyobozi umusanzu wabo nawo urakenewe kugira ngo twihutishe iterambere ry’umuturage”.

Yasabye ubufasha kugira ngo iyi gahunda yihute igezwe ku banyarwanda. 

“Kwa gukorera hamwe no kutiganda bikomeze kugira ngo iyo gahunda igerweho mbere y’igihe cyagenwe”.

Ashimira ubuyobozi bw’intara ko manda ishize ibyakozwe byiza babikesha ubwo bufasha.

Yijeje ubufatanye ndetse no kudahusha intego byanagiye biranga akarere mu gihe cyatambutse.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.