Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Umukono ku masezerano y’isoko rimwe, umunsi utazibagirana-Kagame

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Mar 22, 2018

Inama ya 10 idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yaberaga i Kigali, yasojwe ibihugu 44 bishyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rihuriweho, naho 27 bishyira umukono ku mabwiriza yemerera Abanyafurika gutembera ku mugabane nta nkomyi. Perezida Paul Kagame akaba yaravuze ko uyu ari umunsi utazibagirana ku baturage b’Afurika.

Hafungurwa ku mugaragaro isoko rihuriweho, ibumoso ni Perezida Paul Kagame, kakaza uwa Niger Mahamadou Issoufou uyoboye uyu mushinga na Moussa Faki Mahamat wa Komisiyo ya AU

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe, ibi yabivuze ubwo yasozaga iyi nama, ni ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 21 Werurwe 2018. Yagize ati “Iyi nama nta bwo izibagirana mu mateka y’Umugabane w’Afurika. Munyemerere, nshimire na none abagize uruhare bose kugira ngo ishyira umukono kuri aya masezerano rigende neza”

Umukuru w’Igihugu akaba yaravuze ko akazi gasigaye ari ako kwemeranywa ku ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rihuriweho mu gihe cya vuba, ndetse n’amabwiriza agenga gutembera kw’Abanyafurika muri Afurika nta nkomyi.

Ati “Intambwe itewe uyu munsi, yerekana ko bishoboka igihe dukoreye hamwe. Reka dukoreshe imbaraga twabonye mu kwihutisha gahunda za 2063 z’imishinga y’Afurika Yunze Ubumwe twiyemeje twebwe ubwacu…”

Perezida Paul Kagame akaba yaravuze ko urwego rw’abikorera ari ishingiro ry’uburumbuke bw’Afurika, ashimira abayoboye ubucuruzi ku bwo kwitabira iyi nama. Kandi yongeye gushimangira ko uruhare rw’abagore n’urubyiruko ari ngombwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Umuryango AU ugizwe n’ibihugu 54, kuba hari ibitarasinye aya masezerano, mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye iyi nama, kigahuza Perezida Paul Kagame akaba na Perezida wa AU, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou uyoboye iyi gahunda y’isoko rimwe na Moussa Faki Mahamat uyoboye Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, bavuze ko n’ibindi bihugu bizagenda bisinya, kuko byagaragaje ubushake.

Ngo hari ibihugu usanga bigomba kubanza kuganira n’Inteko zishinga Amategeko zabyo, kandi bigomba kubyubahirwa. Ku bijyanye n’igihugu cya mbere mu bukungu muri Afurika, Nigeria, itarasinye aya masezerano, Faki yavuze ko iki gihugu kigaragaza ubushake, ko uko biri kose kizasinya nyuma yo kugira ibyo gikemura.