Umukino w’amagare watumye Ngabo  yihangira umurimo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 29-04-2018 saa 06:40:51
Ngabo Yannick ari kumwe na ba mukerarugendo

Ngabo Yannick wakinnye umukino wo gusiganwa ku magare  mu makipe atandukanye  arimo Cine Elmay na Kiramuruzi Cyling Team  kuva muri 2016 yihangiye umurimo abikesha uyu mukino, aho yashinze kompanyi ifasha ba mukerarugendo  gutembera mu  bice bitandukanye by’Igihugu  bakoreshe  amagare.

Ngabo Yannick ari kumwe na ba mukerarugendo

Imvaho Nshya yagiranye  ikiganiro kirambuye  na Ngabo Yannick agira byinshi atangaza ku buzima  bwe n’uko  yaje kwinjira mu mwuga wo gukora ubukerarugendo bushingiye ku mukino wo gusiganwa ku magare.

Ngabo ni muntu ki?

Ngabo yavukiye ahitwa Virunga mu mugi wa Goma muri RDC mu 1995. Ababyeyi  be ni Kanyenzi Binama Venuste na Uwambaje Stephanie ubu batuye  i Rubavu. Ngabo ubu we atuye mu Karere ka Musanze.

Yize amashuri abanza kuri EPG nyuma akomereza kuri Centre Scolaire de Gisenyi. Yatangiriye amashuri makuru  muri  ESG nyuma akomereza muri  College de la Paix mu Karere Rutsiro,   asoreza  muri Ecole Islamique de Ruhengeri.

Kuri ubu yiga mu mwaka wa kabiri   mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ( Muhabura Integrated Polytechnic College)  riherereye mu Karere ka Musanze.

Uko yihangiye umurimo abikesha umukino w’amagare

Ngabo  atangaza ko  yatangiye muri  2014 ariko ko muri 2016 ari bwo  yafunguye kompanyi mu buryo  bwemewe n’amategeko. Yagize ati : « Ubusanzwe kuva na kera hose mfite nk’imyaka 7  kugeza ubu ndi muri Kaminuza sinigeze mbaho nta gare kuko n’iwacu kera  badutumaga ahantu hose nkanaritira ».

Avuko ko n’ubwo yakundaga igare atize atekereza ko yakwihangira umurimo  bikamubera nk’akazi kamwinjiriza. Ngabo Yannick yakinnye umukino wo gusiganwa ku magare   aho yahereye mu ikipe ya Cine Elmay ayibamo igihe gito. Ati : « Aha byarankomereye cyane   kuko ku ishuri natangiye gusubira inyuma kuko twasozaga amasomo  nkahita njya i Kigali gukorana n’abandi imyitozo. Buri wa mbere nigaga ndi gusinzira, kuko week end yose nabaga ndi  Kigali».

Nyuma  yaje gukomereza muri  Kiramuruzi Cycling Team  atangira no kujya  aza ku mwanya mwiza mu masiganwa atandukanye. Muri 2016  ubwo habaga isiganwa ryavuye mu Ngororero rigasorezwa i Rubavu  yakoze impanuka bituma amara igihe adakina.

Ngabo Yannick avuga ko  yagiye kwimenyereza umwuga mu bijyanye n’ubukerarugendo  ahitwa Sabyinyo Silverback Lodge mu Kinigi aho  yavaga i Musanze mu mugi  akaza no gutaha akoresheje igare. Ati: “ Nakoreshaga igare mu gitodo na nimugoroba, urumva ni ibilometero 34 ku munsi.”

Ngabo  yatangarije Imvaho Nshya ko hari igihe yari avuye i Kigali ahura n’umuzungu ari ku igare baraganira  nyuma amusaba ko yamutembereza. Ati: “Kuko nasanze acumbitse ahitwa La Paillotte Gorilla Place mu Kinigi hafi y’aho nakoreraga nasabye uruhushya  ndamutembereza ntangira kubona ko ari byiza, hari muri 2015 niga mu mwaka wa gatandatu.

Byabanje kumugora

Ngabo avuga ko umuntu atakuzi ataguha akazi. Ati: “ Hari abo nagerageje kwegera,   nabibwiraga abantu bo muri  za Hotel ariko nkabona ntibabyumva. Ubundi narazindukaga nkagera kuri  Nyirangarama nkabona ntawe mbonye nkagaruka, ubundi nkajya Gisenyi nkagera ku Ikora nkagaruka.”

Ngabo akomeza avuga ko  yafashe umwanzuro wo kujya ajya gushaka ba mukerarugendo. Ati: “ Nashatse uburyo najya menya igihe ba mukerarugendo bazira i Musanze  cyangwa nkajya i Kigali nkababwira, gusa  guhita ubwira umuntu ngo nkora ibi biba bigoye cyane kuko hari igihe agufata nk’umutekamutwe ariko nyuma bagiye bamenya, ku buryo hari n’abagendaga bakagaruka.”

Kubera ko nta bushobozi yari afite yatemberezaga umuntu ufite igare rye kuko yari afite rimwe gusa.  Mu mpera z’umwaka wa 2015, Ngabo yatembereje umukerarugendo witwa Rafael ukomoka muri Colombia  bamarana  hafi icyumweru agiye  kugenda amusigira igare rye aba agize abiri.  Iki gihe akaba yari agikina  ndetse animenyereza.

Muri 2016 ni bwo yandikishije kompanyi ye

Ngabo avuga ko yatangiye gukora neza amaze  kwandikisha kompanyi  ye  mu Kigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB). Ati: “Nabanje kubaza abo  dukora bimwe icyo bisaba, imisoro n’ibindi.”

Kompanyi ye yayise “Lava Bike Tours Rwanda”, asobanura iri zina, avuga ko  hari umwarimu wari  warabigishije ababwira ko  buri kompanyi yose y’ubukerarugendo ifata izina  bitewe n’ibyo ikora. Ati :“Kubera  ko tugenda cyane mu cyaro kandi agace ndimo  ari  ak’ibirunga habonekamo  amabuye y’amakoro ariyo bita Lava    nahise nyita Lava Bike Tours Rwanda ku buryo umuntu ubyumvise ahita yumva  neza ko dukora ingendo  zo mu misozi”.

Ngabo akaba yarakoze amahugurwa yo gukanika igare  akaba abasha kurikora mu gihe ryagize ikibazo. Ibi akaba yarabyigiye muri Centre y’umukino w’amagare i Musanze.

Icyo yinjiza

Ngabo atangaza ko umukerarugendo  yishyura amadolari 30 ni ukuvuga asaga ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda,   aho aba yamushakiye igare n’ibindi bikoresho byose. Akomeza avuga ko iyo umukerarugendo  yifitiye igare  akamutembereza gusa amuca amadolari 10 ni ukuvuga asaga ibihumbi 8 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu Ngabo Yannick afite amagare 6  aho irigura make rigura ibihumbi 200 na ho irugura menshi rikagura 400. Ubu arimo  kwigisha abakozi  babiri kuko hari uwo bakoranye akaba yaragiye gukora ahandi.

N’ubwo abona ibikorwa bye bitaraguka afite gahunda yo  gukomeza kubishyiramo ingufu kuko yabonye  bimufasha kuko  ubu yirihirira ishuri.

Inzira akoresha mu gutembereza ba mukerarugendo

Ngabo atangaza ko ubundi bagira ibice 2  harimo icyo ba mukerarugendo baba ari bake “Low Season”  mu ntangirizo z’umwaka hakaba n’igice  cyo guhera muri Gicurasi kugera mu Gushyingo  aho baba ari benshi “High Season”.

Akomeza vuga ko mu gihe babaye bake ashobora kubona umukiriya umwe cyangwa akamubura ariko mu gihe babaye benshi  ababona n’amafaranga akaboneka. Muri ya mezi ba mukerarugendo babonetse ashobora kwinjiza ibihumbi bisaga 800.

Ngabo atangaza ko agira inzira nyinshi akoresha hari nka   Musanze-Rwesero  bakarara bugacya bakagaruka, hari Congo Nile Trail  aho bava i Rubavu bagakomeza mu  Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi baciye ku kiyaga cya Kivu. Hari kandi inzira yo mu Birunga.

Ngabo  yakomeje avuga ko afite inzira zindi zirimo  iya Kigali-Musanze  baciye mu byaro aho bamara iminsi 2, Kigali-Musanze-Kisoro muri Uganda, Lake Mburo-Kabare-Kigali imara  iminsi 6.

Hari inama atanga ku rundi rubyiruko

Ngabo ubu ufite imyaka 23 y’amavuko avuga ko abantu bagomba kwigirira ikizere  bakareka kwitinya ubundi bakamenya icyo bashoboye. Aha avuga ko yigeze no kujya muri Situdiyo gukora indirimo ariko nyuma asanga atari ibye.

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.