Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Umukino wa Basketball watumye Furaha agera aho atatekerezaga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 28, 2019

Furaha  Cadeau de Dieu ni umwe mu bakinnyi  baserukiye u Rwanda mu mikino y’Afurika  mu batarengeje imyaka 18  mu mukino wa Basketball. Nyuma y’iri rushanwa ryabereye mu Rwanda muri 2016, Furaha yahise yerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) gukomerezayo amashuri ndetse no gukina umukino wa Basketball.

Nyuma y’imyaka 3, Furaha n’abandi bakinnyi babana hariya muri Amerika bari mu Rwanda aho baje mu kiruhuko bikaba biteganyijwe ko bazasubirayo mu ntangiriro  z’ukwezi gutaha kwa Kanama 2019.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Furaha  Cadeau de Dieu yatangaje uburyo umukino wa Basketball watumye ajya kuba hanze y’u Rwanda, ibintu atigeze atekereza ko byazamubaho mu buzima bwe.

FURAHA NI MUNTU KI ?

Furaha  Cadeau de Dieu yavukiye mu Karere ka Muhanga muri Kamena 1998. Yize amashuri abanza muri EP Gitarama. Amashuri yisumbuye yayatangiriye  muri GS Gitarama nyuma ajya muri GS Kabgayi aho yavuye ajya muri  GS St Joseph ahava ajya muri ESG i Rubavu aho naho yavuye ajya muri IPRC Kigali yaje kuvamo ajya muri Amerika muri 2016.

Furaha atangaza ko yakuze abana Mama we  gusa, Uzakiruru Angelique kuri ubu utuye mu Karere ka Muhanga.

UKO FURAHA YATANGIYE GUKINA BASKETBALL

Furaha ubu ufite imyaka 21 y’amavuko atangaza ko akiri muto yakinaga umupira w’amaguru kimwe n’abandi bana babanaga. Gusa muri 2012 hari imikino ya Basketball yabereye ku kigo bigagaho, GS Gitarama, barabatumiye ajyayo bitangira gutyo agenda ayikunda, umupira w’amaguru umuvamo.

Yakomeje avuga ko icyatumye ajya muri uyu mukino ari uko abo bari baturanye bose bari babigiyemo. Furaha ati: “Yari imyitozo y’abana hari n’abatoza b’i Muhanga barimo Rukiramacumu Jean Aimé, Nshuti Didier ubu wabaye umusifuzi n’umutoza Bob aba bose bagiye bamfasha.”

Furaha avuga ko n’ubwo yari muremure asumba abandi bana bose nta kintu na gito yari azi ku mukino wa Basketball. Ati: “Bwa mbere nabivagaga n’iby’umupira w’amaguru yewe no gufata umupira ntabyo narinzi gusa Rukiramacumu  yaratubwiraga ati nufata umupira ubare intambwe zawe eshatu uhite upfa kuwunaga hejuru.”

Furaha avuga ko aba batoza bose bamufashije cyane ndetse n’abakinnyi bakuru nka Shyaka Olivier usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda akaba akinira REG VC wamubwiraga ko azabimenya nakomeza kwitoza. Furaha ati: “Shyaka yarambwiraga ko mfite igihagararo kiza ko ninkomeza kwitoza nshyizeho umwete nzabimenya.”

YATANGIRIYE MU IKIPE Y’IGIHUGU Y’ABATERENGEJE IMYAKA 15

Furaha Cadeau de Dieu avuga ko habayeho ihuriro ry’imyotozo yabereye mu Byimana bajyayo ari benshi kuko hari hahuriye abo mu gihugu bose.

Ati: “Hari bamwe basezerewe nge ndasigara, icyo gihe bahise banshyira mu ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 15.” Furaha avuga ko kumva bamushyize mu ikipe y’igihugu byamuhaye imbaraga zo gukora cyane noneho akajya ahora ku kibuga yitoza.

Furaha avuga ko bamaze kumushyira mu ikipe y’igihugu U-15 yakomeje kwikoresha imyitozo ari nabwo yavuye muri GS Gitarama ajya kwiga muri GS Kabgayi  aho bahise bashinga n’ikipe.  Nyuma muri 2014, Furaha yagiye kwiga muri GS St Joseph Kabgayi aho umutoza Habiyambere Patrick yakomeje kumufasha. Ati: “Ni we wampaye   amahirwe yo kujya muri GS St Joseph kandi bari bafite ikipe nziza bituma nkomeza gukina.”

Muri 2015, Furaha yagiye kwiga muri ESG, umutoza witwa Karemera aramufasha cyane aho banakinnye imikino ihuza amashuri bakegukana igikombe. Ati: “Twatwaye igikombe gihuza amashuri muri 2015 nkomeza niyereka abatoza. Tujya mu mikino ihuza amashuri muri aka karere ya FEASSSA 2015 yabereye i Huye nabwo twitwara neza tuba aba gatatu.”

Ubwo bari mu kiruhuko gisoza umwaka w’amashuri wa 2015, Furaha yahamagawe mu bakinnyi bagombaga  gutoranywamo abazakinira ikipe y’igihugu mu batarengeje imyaka 18.

Ati: “Nakoraga imyitozo ngataha i Muhanga, byasaga n’ibingoye ariko narihanganye ndakomeza ndakora.” Nyuma ni bwo yabonye ishuri muri IPRC Kigali biramworohera kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu.

Muri uyu mwaka ni bwo hakozwe ikipe y’igihugu U-18 kuko bayiteguriraga gukina imikino y’Afurika bayishyira muri shampiyona. Furaha avuga ko bakinnye shampiyona nyuma irangiye bakora urutonde rw’abakinnyi bagomba gusigara ari nabwo muri Gicurasi 2016  bajyaga gukorera imyitozo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Arizona.

Mu uyu mwiherero wabereye Arizona, Furaha ni bwo yashimwe n’abatoza ba hariya barimo Mohamed Tangara ukomoka muri Mali wabaye umukinnyi muri NBA ubu akaba afasha abakinnyi benshi bakomoka muri Afurika kubona amakipe hariya muri Amerika.

Furaha yagize ati: “Sinakoze cyane kurusha abandi ariko abatoza ba hariya baranshimye bituma mbona ishuri hariya. Ku bwange byarantunguye kuko mu buzima ntabwo nari narigeze ntekereza kuba ahantu hatari mu Rwanda, ntabwo niyumvishaga ko nakina Basketball nkava i Muhanga nkajya kuba muri Amerika.”

Nyuma yo kuva muri Amerika ashimwe n’abatoza baho, Furaha yitabiriye imikino y’Afurika “FIBA Africa U-18 Championship for Men 2016” yabereye mu Rwanda kuva tariki 22 kugeza 31 Nyakanga 2016 aho ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 5 mu makipe 11 yari yitabiriye.

YARINZE AGERA KU MUNSI WO KUGENDA ATARI YABYUMVA NEZA

Muri Kanama 2016 ni bwo Furaha ndetse na Shema berekeje muri Amerika. Furaha avuga ko yarinze agera ku munsi wa nyuma atari yabyumva neza. Ati: “Narishimye ko ngiye ariko numvaga mbabaye kuko nari nsize umubyeyi wange kandi ari we mfite wenyine gusa nabyemeye ngeze mu ndenge kuko numvaga bitazakunda.”

Furaha avuga ko bavuye mu Rwanda bagiye mu ishuri ryitwa  “Quality Education Academy”  muri  North Carolina ariko basanga ikipe yabo idakina shampiyona  bahita bimukira mu rindi shuri ryitwa  “US International Christian Academy” muri   Florida.

Akomeza avuga ko bahasanze umutoza arabafasha cyane batangira kwiga ndetse no gukina aho bahise basubira mu mwaka wa 3. Furaha avuga ko urwego rw’imikinire rwazamutse ugereranyije na mbere yaba kuri we ndetse na mugenzi we bajyanye.

Yavuze ko bakigaruka mu Rwanda mu kiruhuko bahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru we ntabashe kujya mu bakinnyi bakinnye irushanwa muri Uganda ariko ko mugenzi we Shema yabashije kujyana n’ikipe. Akomeza avuga ko ari gukomeza imyitozo kandi yizera ko mu minsi iri imbere azajya ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Biteganyijwe ko Furaha Cadeau de Dieu azasubira muri Amerika tariki 01Kanama 2019 aho azaba agiye gukomeza amasomo ndetse no gukina.

HARI ABO ASHIMIRA

Furaha ashimira cyane ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” ku bufasha babahaye. Yashimiye kandi abatoza bose yaciye mu biganza barimo Rukiramacumu Jean Aimé, Nshuti Didier, Bob, Habiyambere Patrick, Karemera, Mutokambali, Dusabimana Eric Jesus n’abandi.

Ashimira kandi Shyaka Olivier nk’umukinnyi mukuru wamufashije cyane ndetse n’umubyeyi we wamubaye hafi muri byose.

Furaha asaba abana bakizamuka gukomeza gukora cyane bashyizemo imbaraga  kuko hari ibyo ukora bikanga ariko ntibagacike intege kuko hari igihe bikunda ukajya ku rundi rwego.

Furaha Cadeau de Dieu ubwo yari mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino y’Afurika muri 2016

Furaha ubwo yitabiraga ihuriro ry’abana bafite impano muri Basketball

Furaha yanitabiriye kandi imyitozo yateguwe na Giant Of Africa, umuryango urimo abahoze ari abakinnyi bakomeye muri shampiyona ya Basketball ya Leta zunze ubumwe za Amerika “NBA”

Mohamed Tangara (ibumoso) wafashije Furaha kubona ishuri muri Amerika

Furaha (imbere) ubwo yakinaga irushanwa ry’Afurika mu batarengeje imyaka 18

Perezida wa FERWABA, Mugwiza ubwo yahaga impanuro Furaha na Shema mbere yo kwerekeza muri Amerika

Furaha aha yari muri Amerika

Nyuma yo kwiga no gukina anyuzamo akanatembera

Ubwo Furaha yakirwaga n’umubyeyi we agarutse mu kiruhuko nyuma y’imyaka 3