Umujyi wa Kigali wasinye amasezerano y’ubufatanye n’uwa Paris

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 04-06-2019 saa 12:29:08
Rwakazina Marie Chantal Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ibumoso na Anne Hidalgo Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa (Foto Gisubizo G.)

Umujyi wa Kigali wasinye amasezerano y’ubufatanye n’uwa Paris mu Bufaransa, amaserano yibanda ku gusangira ubunararibonye bw’imigi yombi, harimo gahunda y’imiyoborere ndetse n’imihigo ku ruhande rwa Kigali, Paris ishobora kwigiraho, na Kigali ikigira kuri Paris uburyo bwo gushora imari muri gahunda zifasha Umujyi wa Kigali ntukomeze gutegereza ubushobozi kuri Leta.

Nk’uko bisobanurwa n’abayobozi b’imigi yombi Paris na Kigali, ngo hari ubunararibonye buri ruhande rugiye gusangiza urundi, akaba ari mu rwego rw’imikoranire y’imigi yombi hagamijwe iterambere ryayo n’abaturage bayo.

Rwakazina Marie Chantal, ni umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, Kigali igiye gusangiza Paris ubunararibonye muri gahunda y’imihigo n’igenamigambi rishingiye ku baturage kuko ari ibyo mugenzi we uyobora Umujyi wa Paris yashimye kurusha ibindi, n’uburyo abaturage b’umujyi wa Kigali bafata umwanya wo gukorera hamwe siporo bagamije kwirinda indwara zitandura n’ibindi.

Ati “Umuyobozi w’Umujyi wa Paris yashimye cyane gahunda yacu y’imihigo n’uburyo dushyira imbaraga mu igenamigambi rishingiye ku baturage mu gufasha abatishoboye mu Mujyi wa Kigali.”

Rwakazina avuga ko Umuyi wa Kigali wifuza kwigira ku Mujyi wa Paris uburyo ukoresha mu kwigira udategereje inkunga zituruka muri Leta, n’Umujyi wa Kigali ukaba wishimiye kwigira kuri Paris ku buryo na wo uzajya wishakira uburyo bw’imibereho n’imikorere udategereje ingengo y’imari iturutse muri Guverinoma.

Anne Hidalgo, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, avuga ko hari byinshi bishimiye kwigira ku Mujyi wa Kigali, birimo gahunda y’imihigo, gukora ingengo y’imari inagaragaramo uburyo bwo gufasha abatishoboye n’abandi bakeneye ubufasha.

Ati “Turashaka kugera ku mpinduka zigaragara nk’umujyi wa Kigali, twitaye cyane ku bijyanye n’imiyoborere n’imihigo bikorwa n’abayobozi ndetse n’abaturage kuko nsanga ari inyungu ikomeye kuri twe”.

Avuga ko bishimira uburyo Kigali igenda igaragaza impinduka nk’Umujyi ugezweho, na bo ngo ibyo barabishima, bakeneye kandi kwigira kuri Kigali uburyo bw’imiyoborere kuko ngo mbere imiyoborere yabo yari ishingiye kuri za perefegitura, nyuma baza kugera ku miyoborere igezweho, harimo no kubaka ibikorwa remezo bigezweho, kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, ubushake bw’abanyagihugu bwo kumva no kwinjira mu miyoborere ishingiye ku matora.

Abayobozi bombi bavuga ko amasezerano y’impande zombi azashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’abakozi b’izi nzego zombi, aho bazagenda bakorera ingendoshuri mu rwego rwo kuganira kuri ubwo bufatanye.

Rwakazina ati “Ubufatanye bw’imigi yombi buzashyirwa mu bikorwa n’abakozi b’impande zombi, bamwe bazaza iwacu kuganira n’abakozi bacu ku byo bifuza kutwigiraho, n’abakozi bacu bagire igihe cyo kujyayo kwigira iwabo ku byo twifuza.”

Aba bayobozi bishimiye ubufatanye bagiye kugirana mu guteza imbere imigi yombi n’abaturage bayo.

Rwakazina Marie Chantal Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ibumoso na Anne Hidalgo Umuyobozi w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa (Foto Gisubizo G.)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.