Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Umujyi wa Kigali wahagurukiye abatanga ibyangombwa mpimbano byo kubaka

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya Aug 3, 2018

Mu gihe gito gishize Umujyi wa Kigali umaze kumurika igishushanyombonera gishya, hamaze kugaragara abantu bakora ibishushanyo n’abahanga inyubako bakanatanga ibyangombwa byo kubaka ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Mutuyimana Alphonse Marie Claude, abwira abanyamakuru ingamba zafatiwe abatanga impapuro mpimbano zo kubaka

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku ya 02 Kanama 2018 cyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umujyi wa Kigali, Mutuyimana Alphonse Marie Claude yabwiye abanyamakuru ko mu rwego rwo guca ako kajagari mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, Umujyi wa Kigali wahagurukiye ababitanga mu buryo butemewe.

Ati: “Aba bantu batanga ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko babangamira serivisi abatuye Umujyi wa Kigali bagomba guhabwa. Turagira ngo rero n’abaturage bamenye ko icyo kibazo kiriho, dufatanyirize hamwe kukirwanya kuko hari inzego zishinzwe gutanga ibyangombwa byo kubaka ku buryo bwemewe n’amategeko babifitiye ibyangombwa kandi bya kinyamwuga”.

Umuyobozi w’urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda Kazawadi Papisa avuga ko n’ubwo nta mibare bafite y’abatanga ibi byangombwa mpimbano, ubu barimo kuyishaka. Ati: “Nta bwo imibare tuyifite ariko ni yo turimo gushaka kuko kumenya iyi mibare bidufasha mu igenamigambi ry’ igihe kirekire”.

Kazawadi akomeza avuga ko hakiri ikibazo ku bwitabire bw’abajya mu rugaga kuko kugeza ubu abarimo bagera ku 1500, nyamara wareba ubwinshi bw’abarangije kaminuza mu gihe k’imyaka itanu ishami ryigisha iby’ubuhanga mu guhanga inyubako rijemo, ugasanga bwikubye nk’inshuro eshanu z’abari mu rugaga. Ati: “Uwemera kuyoboka itegeko ritugenga ni we rizarinda gusa, ariko utazariyoboka rizamuhana”.

Umuyobozi w’ishami ry’imiturire mu mujyi wa Kigali, Mugisha Fred avuga ko abakoresha izi nyandiko mpimbano bazana imbogamizi nyinshi ku mujyi wa Kigali. Ati: “Aba bantu badindiza serivisi mu mujyi wa Kigali kuko aba bantu babasha kwinjirira sisiteme bakayibeshya, bityo ugasanga imishinga y’abantu iratinda.

Ikindi ni uko badakurikiza igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali ugasanga umuturage abahaye amafaranga, yajya kubaka tukamubwira ko aho atari aho kubakwa hazajya ibindi igishushanyombonera kihagenera, mbese bashuka abaturage”.

Akomeza avuga ko abaturage na bo bagomba gushishoza bakamenya neza uwo bagiye gukoresha niba ari umunyamwuga cyangwa ari umushuka mbere y’uko atanga ikibanza ke ngo gikorerwemo umushinga.

Mutuyimana kandi akomeza avuga ko ubu abamaze gufatwa bakoraga ibyo byangombwa mpimbano ari 2 kandi na bo bashyikirijwe inzego z’umutekano. Ati “Kugeza ubu abo twafashe ntibakiri ikibazo ahubwo abo tutarabona bakitwihishemo ni bo duhangayikiye.

Tukaba dusaba urugaga rw’abahanga n’abashushanya inyubako (Archtects and Engineers) kujya baha ibyangombwa abanyamuryango babo ibyangombwa bibemerera  gukorana n’Umujyi wa Kigali mu guhanga inyubako cyangwa kubaka kuko na bo iki kibazo kiri mu bibabangamiye, tukabitangira bitari byaba ikibazo kinini”.