Umujyi wa Kigali wabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 26-05-2018 saa 11:26:07
Rwakazina Marie Chantal watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali arahira (Foto James R)

Madamu Rwakazina Marie Chantal, wahoze ari umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali n’amajwi 146 mu gihe mugenzi we Henriette Murekatete bahatanye yagize amajwi umunani.

Rwakazina Marie Chantal watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali arahira (Foto James R)

Uyu muyobozi mushya watowe ejo hashize tariki 25 Gicurasi 2018, asimbuye kuri uwo mwanya Nyamurinda Pascal uherutse kwegura ku mpamvu ze bwite.

Abajyanama 154 ni bo bari bagize inteko itora, basoje igikorwa cy’amatora nyiri izina, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko Murekatete Henriette yagize amajwi umunani angana na 5.2%, na ho Rwakazina Marie Chantal agira 146 angana na 94.8%, aboneraho kwibutsa ko umuyobozi w’umugi aje akenewe, bityo amusaba guteza imbere imiyoborere,  kuko ari yo izageza Umujyi wa Kigali aheza.

Perezida w’Urukiko Rukuru, Kaliwabo Munyantore Charles,  wakiriye indahiro hamwe n’abandi bacamanza 5 bafatanyije,  yibukije  ko abajyanama barahiye, hamwe  n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo batangire inshingano zabo.

Yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gukomeza gukurikiza amategeko, ashima ko imanza zireba umujyi wa Kigali zagabanyutse cyane, asanga bikwiye gukomereza aho, ku buryo umwanya abaturage batakaza bajya mu nkiko bawubyaza umusaruro mu bindi bikorwa.

Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal yavuze ko  yiteguye gukoresha imbaraga ze n’ubumenyi afite kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibiteganywa muri gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali mu buryo busubiza ibibazo by’abatuye Umugi bafite ubushobozi butandukanye.

Ati: “Ndabizeza ko nzakoresha ubushishozi n’ubumenyi mfite,  maze mfatanye n’abandi bajyanama  na nyobozi, duteza imbere isuku, hari no kongera amasite nyaburanga ashobora kongera umubare, no kureshya ba mukerarugendo basura umugi aho kugira ngo bage gusura ahandi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis, yasabye Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali gufatanya na nyobozi  ndetse n’abajyanama asanze mu kazi, no gufasha gutanga umuti w’ibibazo biri mu mugi birimo iby’imiturire n’ibindi.

Ati: “Mu byo asabwa kwihutira gushyiramo imbaraga ni ugufatanya n’abandi bagize ikipe gutanga umuti w’ibibazo by’imiturire aho abaturage batuye nabi ku misozi ku buryo byashyira ubuzima bwabo mu kaga, batura neza bijyanye  n’igishushanyombonera. Ubu agiye kuba impuguke mu mirimo myinshi nk’umutekano, mu buzima, mu bikorwaremezo, mu bucuruzi, mu makoperative, kwirinda ibiza, mu mibereho myiza n’ibindi”.

Rwakazina  Chantal watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, afite imyaka 45, arubatse,  afite impamyabumenyi mu birebana n’iterambere ry’ubukungu yavanye muri kaminuza y’u Rwanda, aho yanigishije mu gihe k’imyaka 8,  nyuma ajya gukora mu ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali. Akaba yakoraga  muri ONE UN ashinzwe ishami ry’iterambere.

 

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.