Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Umujyi wa Kigali uzubaka ibilometero 215 by’imihanda mu myaka 4

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 13-10-2021 saa 18:13:09

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu myaka 4 hazubakwa imihanda ifite uburebure bw’ibilometero 215, nk’uko byagarutsweho na Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo n’imiturire, mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021.

Dr Mpabwanamaguru asobanura ko ibikorwa byose byo kubaka ibikorwa remezo bishingira ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali ndetse bikajyana na gahunda z’igihugu za NST1.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busobanura ko ikiciro cya mbere cyo kubaka imihanda kirimo gukorwa.

Ati: “Umujyi wa Kigali ufite umushinga wo kubaka imihanda mu myaka 4, hazubakwa ibilometero 215 mu mushinga wiswe ‘KIP’.

Ubu turi mu cyiciro cya mbere kandi imihanda imwe irimo kurangira, indi ifite inyigo indi irimo gukorwa”.

Umujyi wa Kigali utangaza ko imihanda yagiye yubakwa mu byiciro. Hamaze kubakwa ibilometero 54 n’indi mihanda ya kirometero 78.

Dr Mpabwanamaguru ati: “Indi mihanda yubatswe ku bufatanye n’abaturage kandi bakabigiramo uruhare n’Umujyi wa Kigali tukagira icyo tubafasha ku buryo bw’amafaranga”.

Imwe mu mihanda Umujyi wa Kigali uteganya kubaka, harimo umuhanda w’ikiciro cya mbere nk’umuhanda Sonatube – Sahara.

Indi mihanda izubakwa ni uzanyura munsi ya Azam ku kagari ka Musave, unyura ahahoze Akarere ka Gasabo ruguru y’Umurenge wa Kacyiru, ngo hanubakwe n’umuhanda uturuka kuri Ambasade y’Amerika ukagera Kimicanga. Hari kandi umuhanda Yamaha – Kinamba – mu Kabuga ka Nyarutarama.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu myaka 4 hazubakwa imihanda ya kilometero 215

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushimangira ko imihanda imwe yatangiye gukorwa mu gihe indi irimo gukorerwa inyigo kugira ngo ikorwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko uko Kigali igenda ikura, ni nako imihanda igenda yongerwa.

Ati: “Uyu munsi hari hari imihanda y’ibilometero 500 ifite kaburimbo. Turacyafite gahunda ariko biragaraga ko ibisubizo bigenda biboneka”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwishimira ko abaturage mu Mujyi wa Kigali bishyira hamwe bakiyubakira imihanda kandi ibisubizo bikagenda biboneka.

Imihanda muri Kigali ikeneye kubakwamo kaburimbo iri ku bilometero 2,400.

Hateganyijwe ko umushinga wa KIP uzubaka ibilometero 215 mu gihe umushinga w’ivugurura ry’utujagari twa Gatenga, Mpazi, Nyabisindu na Nyagatovu (RUDP 2) uzubaka ilirometero 45.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.