Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Umujyi wa Kigali uzaba utuwe na miriyoni hafi 4 muri 2050

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 05-06-2019 saa 12:55:22
Rwakazina Marie Chantal, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali (ibumoso) na Anne Hidalgo, Umuyobozi w'Umujyi wa Paris (Foto Gisubizo)

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Madamu Rwakazina Marie Chantal, avuga ko mu buryo bw’igenamigambi, Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abantu miriyoni 5 mu 2050. Kuri ubu utuwe na miliyoni 1,5.

Gusa ngo mu buryo bwo gutura neza uyu mubare ntuzageraho kuko hari gahunda yo kubaka imigi itandatu izunganira Umujyi wa Kigali, ukazaba uri munsi ya miriyoni 4.

Ibi yabivugiye mu nama Mpuzamahanga y’abayobozi b’Imigi ikoresha ururimi rw’Igifaransa, aho yasobanuye ku buryo bw’igenamigambi, Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abantu benshi, ariko akemeza ko ku mpamvu z’imiturire myiza iteganywa imbere, Umujyi wa Kigali uzaturwa n’abantu batagera kuri miriyoni 4.

Yagize ati “Miriyoni 5 ni umubare utangwa mu buryo bw’igenamigambi, ariko dufite ikizere ko uhereye kuri gahunda, ibiganiro n’ubukangurambaga dukorera mu baturage b’Umujyi wa Kigali mu buryo bwo gutura neza uwo mubare ntuzageraho, kuko igihugu kiragerageza gukora ku buryo abantu bakomeza gutura mu migi yabo iri hanze y’Umujyi wa Kigali, muri ya migi 6 izunganira Umujyi wa Kigali.”

Avuga ko mu buryo bwo gutura neza, abaturage bazaba batuye mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2050 bashobora kutazagera kuri miriyoni 5, ahubwo bakaba munsi ya miriyoni enye.

Yemeza ko gutuza neza abantu bisaba kuvugurura uburyo bw’imiturire mu Mujyi wa Kigali, kuko ngo hakomejwe uburyo busanzwe uyu mubare w’abaturage ntiwabasha gutuzwa wose mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina, yagarutse ku myubakire y’amagorofa muri uyu mugi, agaragaza ko izi nzu zikorerwamo ubucuruzi kimwe n’indi mirimo, hararebwa uburyo inzu zose z’amagorofa yubakwa muri uyu mugi yaturwamo kandi agakorerwamo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Madamu Anne Hidalgo, yagarutse ku bicanwa bikoreshwa mu migi ikoresha ururimi rw’Igifaransa, aho 70% by’ibicanwa byangiza ikirere.

Avuga ko gusangira ubunararibonye bifasha kurinda uyu mubumbe w’Isi, guteza imbere imigi izira ibyangiza ikirere.

Ati “Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imigi ikoresha ururimi rw’Igifaransa rifasha mu kugaragaza ibibazo bihari no kubikemura ndetse n’uburyo bwo kubikemura ritera inkunga imishinga yatanzwe n’imigi.”

Avuga ko iri shyirahamwe rifasha mu gukemura ibibazo by’imihandagurikire y’ikirere, mu rwego rwo kugira imigi myiza, irengera ibidukikije.

Avuga ko mu iterambere ry’Isi bisaba ko ibihugu bikize biherekeza ibikiri mu nzira y’amajyambere kugira ngo na byo bidasigara ahubwo bigire aho bigera, ibyo byose bigakorwa hibandwa mu kurengera ibidukikije mu migi, kuko ari yo igaragaramo cyane ibyangiza ikirere nk’inganda, ibicanwa n’ibindi.

Mu nama y’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Imigi ikoresha ururimi rw’Igifaransa, abari bayitabiriye bagaragaje ko hari abayobozi b’iyi migi bagizweho ingaruka n’imyivumbagatanyo y’abaturage yabereye mu bihugu byabo, abandi bakaba barateye intambwe igana imbere, aho bavuye ku buyobozi bw’imigi bakaba aba Minisitiri, abandi bakinjira mu Nteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byabo.

Rwakazina Marie Chantal, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali (ibumoso) na Anne Hidalgo, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris (Foto Gisubizo)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.