Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Umujyi wa Kigali ugiye gutangira igitaramo ngarukakwezi muri ‘Car free zone’

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 25-07-2019 saa 09:06:31
Kuva kuri M Peace Plazza ahazwi nko Kwa Makuza rwagati mu Mujyi wa Kigali, kugera ku masangano y'imihanda ari hamwe n'ahahoze Radio Rwanda, nta binyabiziga byemewe kuhanyura. Ni ho hagiye kujya habera ibitaramo.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait, atangaza ko hashyizweho gahunda y’igitaramo ngarukakwezi kizajya kibera muri ‘car free zone’ muri gahunda yo gufasha abanyamujyi kwidagadura.

Iyi gahunda izatangira kuri uyu wa Gatanu, aho abahanzi bazwi mu Rwanda bazabibumburira abandi mu gususurutsa igitaramo.

Ati “Guhera ku wa Gatanu tuzatangira gahunda ngarukakwezi y’igitaramo, ni muri gahunda yo gufasha abanyamugi kwidagadura, iki akaba ari cyo gihe kiza kuko abanyeshuri bari mu biruhuko.”

Avuga ko ubusanzwe abaturage b’Umijyi wa Kigali bakeneye gusabana, guhura no kuganira, iki gitaramo kikaba kizabibafashamo.

Kuba iyi gahunda itangiriye muri ‘Car free zone’ ngo si uko ari ho honyine byabera, ngo ahubwo mu gihe kizaza gahunda imaze kumenyerwa bazagenda babijyana n’ahandi mu bindi bice by’umugi.

Busabizwa avuga ko muri iki gitaramo hazaba harimo abacuruza ibyo kurya no kunywa, abantu bakazabasha kwidagadura bifata neza.

Avuga ko iyi gahunda izakenera ingengo y’imari ingana na miriyoni 20, nko gushyiraho urubyiniro no kwishyura abahanzi.

Busabizwa avuga ko iyi gahunda yigeze kugeragezwa ariko ntiyakomeza kandi ngo byari byiza yaritabiriwe.

 

Avuga ko igitaramo cyateguriwe abanyakigali tariki ya 04 Nyakanga cyagaragaje ko abatuye uyu mugi bakeneye ibitaramo, kwidagadura no gusabana.

Uyu muyobozi yemeza ko izi gahunda zombi zitabiriwe, bituma hatekerezwa igitaramo ngarukakwezi kizajya kibera muri ‘Car free zone’ buri wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi.

Ati “Iki gitaramo kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba abakozi basoje imirimo kugeza saa tatu, kizajya gisusurutswa n’abahanzi 3 bazajya basimburana n’abandi.”

Avuga ko ibi bizanafasha mu iterambere ry’abahanzi kuko batazasusurutsa abaturage b’Umujyi wa Kigali ku buntu, ko ahubwo bazajya bishyurwa.

Gusa Busabizwa ntiyeruye ngo avuge igihembo cya buri muhanzi, ariko yagaragaje ko amafaranga azajya agenda kuri icyo gitaramo agera kuri miriyoni 20 harimo gutegura urubyiniro, kwishyura abahanzi n’ibindi bizajya bikenerwa muri icyo gikorwa.

Iki gitaramo ni ubuntu, nta muntu uzishyuzwa, akaba asaba abatuye umujyi wa Kigali kukitabira bahereye kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Nyakanga 2019.

Kuva kuri M Peace Plazza ahazwi nko Kwa Makuza rwagati mu Mujyi wa Kigali, kugera ku masangano y’imihanda ari hamwe n’ahahoze Radio Rwanda, nta binyabiziga byemewe kuhanyura. Ni ho hagiye kujya habera ibitaramo.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.