Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya 14-05-2018 saa 10:17:24
Umujyi wa Kigali usigaye ari intagarugero mu mijyi ya Afurika

Ubukangurambaga bwatangijwe muri Mutarama 2018 bukazasozwa muri Kamena 2018, burakangurira inzego z’ibanze n’abaturage kwita ku isuku n’umutekano aho abantu batuye, aho bahurira ari benshi, kurwanya ibiyobyabwenge no kwita ku mutekano w’abantu n’ibintu.

Umujyi wa Kigali usigaye ari intagarugero mu mijyi ya Afurika

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Madamu Mukangarambe Patricie, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko icyo gikorwa cy’ubukangurambaga ngarukamwaka kigamije kunoza isuku n’umutekano cyatangiranye no gusinya imihigo, hagati y’ubufatanye bw’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, aho basinyanye imihigo n’abayobozi b’uturere.

Abayobozi b’uturere na bo basinyanye n’abayobozi b’imirenge, maze abayobozi b’imirenge basinyana imihigo n’abayobozi b’utugari ndetse n’abafatanyabikorwa bakorera muri iyo mirenge. Intego yo gusinya imihigo ikaba ari ukugira ngo bazafatanye gushyira mu bikorwa iyo mihigo.

Madamu Mukangarambe arasaba abaturage kumenya ko isuku ari isoko y’ubuzima agira ati “Isuku ntabwo ari iy’ubuyobozi ni iya buri wese. Isuku nke ikurura indwara nyinshi, kandi kurwara bivuga kutabasha gukora bigakurura ubukene”.

Yakomeje avuga ko umuntu agomba kurinda ubuzima bwe n’ubw’abandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, taliki ya 4/5/2018, hagamijwe kugaragaza aho isuzuma ry’ibikorwa rihagaze nyuma y’amezi atatu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madamu Muhongerwa Patricia yibukije ko isuku ireba abantu bose bari ku butaka bw’u Rwanda.

Mu mihigo yasinywe hagaragaramo gutera no gutunganya ubusitani ndetse hatunganywa imbuga z’ahantu hatari ubusitani.  Hari kandi kunoza isuku ahantu hahurira abantu benshi nko mu matorero, kwa muganga, ku mashuri, muri resitora, utubari n’ahandi hakunze kuba indiri y’umwanda nko mu bishanga, za ruhurura, ahantu hakorerwa ibikorwa binyuranye nko mu binamba bogerezamo imodoka, mu magaraje n’ahandi ba nyiraho bagomba kubahiriza isuku basabwa, nko mu bibanza bitubakwa kuko amabwiriza arahari.

Uko ibi bizanozwa ni ko umutekano uzajya uboneka kuko ngo abanywa ibiyobyabwenge n’abagizi ba nabi batazabona aho bihisha.

Mu mabwiriza y’isuku y’Umujyi wa Kigali usangamo n’isuku yo mu ngo, aho abaturage bashishikarizwa gukorana n’ibigo bikusanya umwanda biwujyana ahabugenewe, ibyo bikazajya bituma isuku iba hose mu ngo n’aho abantu bagenda.

Isuku yakajijwe mu bitaro, mu nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi

Madamu Muhongerwa arakangurira  abantu bose barimo abashyitsi n’abagenda mu mugi wa Kigali ko isuku ibareba, agasaba imirenge yagaragaye ko iri mu nzira nziza gukomeza umurego naho abakiri inyuma akabasaba kongera ingufu bagakoresha igihe gisigaye kugira ngo na bo bazamuke.

Umurenge uzahiga indi uzahembwa na Polisi y’u Rwanda

Bimaze kuba umuco ko ukoze neza abihemberwa. Ushinzwe imikoranire ya Polisi  n’Abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare avuga ko Umurenge wa mbere uzabona igihembo nyamukuru kimodoka, ariko hakazahembwa n’indi mirenge kugera ku mwanya wa gatanu.

ACP GATARE Damas na Patricie Muhongerwa bavuga ku isuku n’umutekano mu Mujyi wa Kigali

ACP Damas Gatare yagaragaje ko umutekano n’isuku bifitanye isano kuko byose bihurira ku mibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Iyo ufite isuku ugira ubuzima bwiza, ubuzima bwiza butuma ugira imibereho myiza kandi ufite imibereho myiza aba afite umutekano muri we. Icyo gihe ni bwo uba ufite ibitekerezo bituma utunganya aho uri ndetse n’abakugana ukababera urugero rwiza”.

Yakomeje yibutsa kuvanaho imyanda, ibihuru, inzu zituzuye zikubakwa ku buryo ahantu abagizi ba nabi bakwihisha haba hagaragara ndetse ari abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge bakabura aho bihisha.

ACP Gatare yashimye ko ubukangurambaga bubaye ku nshuro ya 7 kandi bukaba bwaragize uruhare mu kuzamura isuku n’umutekano mu mirenge igize Umujyi wa Kigali ndetse n’imyumvire ikaba igenda irushaho gutera imbere kuko isuku n’umutekano bagenda babigira ibyabo.

Umwanditsi:

RUTAYISIRE EMILE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.