Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Umujyanama mu baturage, igisubizo ku batazi umumaro wa Njyanama

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 06-10-2018 saa 15:00:44
Banamwana Bernard Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma (hagati), Dr. Kanobana Mathusalem Visi Perezida na Mukankuranga Beatrice umwanditsi ( Ifoto Manishimwe N)

Mu Karere ka Ngoma hashyizweho gahunda yiswe ‘Umujyanama mu baturage’ igamije gutuma abaturage basobanukirwa icyo urwego rw’Inama Njyanama ari cyo n’imikorere ryarwo.

Iyi gahunda yemejwe mu mwiherero w’abari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, isobanurwa nk’uburyo bwiza bwo kwegera abaturage, gufatanya na bo muri gahunda n’ibikorwa bitandukanye, no kubikemura.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma avuga ko iyi gahunda ari imwe mu zitezweho gukura Ngoma ku mwanya wa 22 aka karere kajeho mu mihigo y’ umwaka ushize.

Banamwana Bernard yongeraho ko “Kimwe mu byagaragaye ni uko abaturage harimo abatazi inzego z’ubuyobozi zirimo n’Inama Njyanama, by’umwihariko Inama Njyanama y’Akarere.

“Twasanze rero tugomba kwisuzuma natwe, ariko kugira ngo twirinde cya kibazo cy’uko umuyobozi ashobora kujya guhura n’abaturage, akagenda gusa ariko mu by’ukuri nta cyo agiye gukora, ni ho twatekereje nk’Abajyanama ngo ni gute twahura n’abaturage kandi mu buryo bufite umurongo ngenderwaho?”.

Banamwana Bernard Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma (hagati), Dr. Kanobana Mathusalem Visi Perezida na Mukankuranga Beatrice umwanditsi ( Ifoto Manishimwe N)

Akomeza agira ati “Komisiyo ibishinzwe twayisabye kudukorera umurongo byakorwamo, uwo murongo rero ukaba ari wo wahawe izina ry’Umujyanama mu baturage. Ni gahunda igamije kugira ngo habeho kw’Inama Njyanama mu nzego zose, Njyanama y’Akarere, Umurenge, iy’Akagari; bibashe gukorwa”.

Avuga inzira zizajya zinyurwamo kugira ngo Abajyanama bahure n’abaturage, Banamwana yagize ati: “Buri gihembwe, abagize Inama Njyanama ku nzego zose, bagomba gutegura umuganda wihariye, ugamije gukemura ibibazo runaka cyane cyane ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ariko ukaba ari n’uburyo bwo kugira ngo ba baturage bahuye n’abajyanama, bagire n’ubutumwa babaha, by’umwihariko bujyanye na gahunda ya Leta na gahunda y’imihigo y’Akarere muri uwo mwaka uwo muganda ukozwemo, n’ibindi.”

Gahunda y’Umujyanama mu baturage inagamije guhwitura abajyanama kurushaho kwitabira inteko z’abaturage ndetse n’umuganda rusange ukorwa mu mpera za buri kwezi; bakanitabira siporo rusange ya buri kwezi bari kumwe n’abaturage.

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.