Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Umuhinzi w’ibirayi abaye uwa 7 utsindiye miriyoni mu IKOFI

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 02-07-2019 saa 11:13:34
Nshuti Thierry Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri BK (uwa mbere ibumoso) ashyikiriza Tuyishime (hagati) sheki ya miriyoni yatsindiye

Umuhinzi bw’ibirayi wo mu Murenge wa Kabatwa, Akarere ka Nyabihu Tuyishime Amie de Dieu, yabaye umunyamahirwe wa karindwi watsindiye miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya IKOFI ya Banki ya Kigali (BK PLC).

Tuyishime yashyikirijwe sheki ya miriyoni mu iserukiramuco “Iwacu Muzika Festival” ryateguwe na EAP ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), ryabereye ku Kibuga cya Nengo mu Karere ka Rubavu ku wa 29 Kamena 2019.

Nshuti Thierry Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri BK (uwa mbere ibumoso) ashyikiriza Tuyishime (hagati) sheki ya miriyoni yatsindiye

Uyu muhinzi w’ibirayi yavuze ko yishimiye igihembo yaheshejwe n’igikorwa yatangiye yumva ari ukwizigamira gusa adateganya gutsindira amafaranga.

Agira ati: “Nkimara kumenya ko natsindiye miriyoni narishimye cyane birandenga. Nabitangiye meze nk’ugerageza amahirwe kuko numvaga ibihembo bifite abo byagenewe. Aya mafaranga agiye kumfasha cyane mu bintu byinshi bizamura imibereho yange n’umuryango, kandi ngiye kwagura ubuhinzi bwange.”

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK PLC) bwasobanuriye abitabiriye “Iwacu Muzika Festival” imikorere y’IKOFI n’uruhare kuyitabira bifite mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Mutangana Félix ukora mu Ishami ry’Ubucuruzi rya BK PLC mu mushinga w’IKOFI, yavuze ko iyi gahunda irimo gukoreshwa n’abahinzi ariko mu minsi iri imbere izaguka kuko serivisi ifite zafasha benshi.

Yakomeje agira ati: “Mu byo Banki ya Kigali ikora harimo gutanga amafaranga ku munyamahirwe. Tureba ibintu bitatu birimo kuba yarakoresheje nibura konti ye inshuro (abitsa anabikuza) kuri konti ye y’IKOFI, afiteho nibura ibihumbi bitatu ndetse ari n’umuhinzi.”

Nshuti Thierry Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri BK, aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko IKOFI ari serivisi ya Banki ya Kigali yatangijwe muri Gicurasi 2019 mu nama ya “Transform Africa” igamije korohereza abahinzi kubona serivisi z’imari, kugaragaza ishoramari ryabo mu buhinzi no kubabera irembo ryo kubona inguzanyo.

Yavuze ko ari ikoranabuhanga ryitezweho kuvugutira umuti ikibazo cy’abahinzi bagorwa no kubona serivisi z’imari nk’ishoramari rituma ubuhinzi bwaguka bukabateza imbere, bakarenga ikiciro cy’ubuhinzi bwo kwihaza mu biribwa, bagasagurira amasoko.

Yakomeje agira ati: “IKOFI ikoreshwa kuri terefoni aho umuhinzi yiyandikisha akanze *334*2# akongeraho nomero y’indangamuntu; yegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha. Dukorana n’ibigo by’itumanaho byose bikorera mu Rwanda.”

Uyu muyobozi avuga ko udafite terefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications/NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri terefoni.

Impamvu y’umucuruzi w’inyongeramusaruro ni uko ari serivisi igenewe abahinzi gusa, nk’urwego rurimo amahirwe menshi ariko rudashorwamo imari uko bikwiye.

Poromosiyo y’IKOFI izamara ibyumweru 30

Nshuti yemeza ko Tombola y’IKOFI izamara ibyumweru 30 aho kuri ubu barangije ibyumweru bigera kuri 7 hakaba hamaze gusohoka miriyoni zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda, byumvikane ko hasigaye abanyamahirwe 23 aho ashishikariza buri wese kugerageza amahirwe.

Agira ati: “Abahinzi turabasaba kudacikanwa kuko iyi gahunda ari ingenzi ushobora kwishyura ibyo ushaka byose birimo ubwizigame bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza, serivisi z’Irembo, wakwishyuriraho ubwisungane mu kwivuza kandi ntabwo bireba abakiriya ba BK gusa. Buri muhinzi ashobora kugerageza amahirwe yo gutsindira miriyoni.”

Zimwe mu mpamvu IKOFI yashyizweho

Nshuti avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye IKOFI ishyirwaho harimo guca ibyo abahinzi bita kotsa imyaka kubera gushaka igishoro kinshi kandi nta handi bagikura

Akomeza agira ati: “Zimwe mu mpamvu twatangije iyi gahunda ni uko urebye ibyiciro by’Abanyarwanda harimo n’umuhinzi ariko ugasanga amakuru ku myinjirize y’amafaranga iramugora, umuhinzi hari ubwo akenera amafaranga ariko kuyabona bikagorana, bamwe bagahitamo kotsa imyaka bakagurisha umusaruro uteze. Uwo muntu rero tugiye kujya tumuguriza binyuze mu IKOFI abe yakwiteza imbere. Ikofi ya none irareba rubanda rugufi kugira ngo turuzamure ariko mu minsi iri imbere turatekereza ko yagera no ku bantu bose, harimo no kuba izifashishwa mu kugura ibicuruzwa mu mahanga n’ibindi bitandukanye.”

Muri iyi serivisi umuhinzi ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro. Indi serivisi IKOFI itanga ni iyo kugura umusaruro no kwishyura ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’ aho mu Rwanda ngo abagera ku 100,000 bamaze kwiyandikisha.

Ubuyobozi bwa BK PLC burasaba buri muhinzi kwitabira IKOFI kuko gucikanwa ari uguhomba kubona serivisi za banki n’iz’ubuhinzi byoroshye, no kwibuza amahirwe yo gutombora miriyoni.

Abitabiriye igitaramo basobanuriwe uko binjira muri gahunda y’IKOFI

Umukozi wa BK asobanurira ab’i Rubavu imikorere y’Ikofi yagenewe abahinzi

Tuyishime (uwakabiri ibumoso) ari kumwe n’abakozi ba BK PLC nyuma yo gushyikirizwa sheki ya miriyoni

Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance (uwa 5 ibumoso) n’abandi bayobozi bitabiriye Iwacu Muzika Festival (Ifoto Iyaremye Y)

Guverineri w’Intrara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse (ibumoso), Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Espérence na Meya w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert (iburyo) mu iserukiramuco

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.