Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Umuhanzi Phyllisia Ross ukomoka muri Amerika aje gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya 22-03-2018 saa 07:15:47
Phyllisia Ross ategerejwe i Kigali mu mpera za Werurwe

Kigali Jazz Junction ni igitaramo kiba buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kigahuza abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda ndetse no ku Isi aho ku nshuro yayo ya 3 mu 2018 igiye kwitabirwa n’umuhanzikazi w’umunyamerika.

Phyllisia Ross ategerejwe i Kigali mu mpera za Werurwe

Uwo ni uwitwa Phyllisia Ross, bikaba biteganyijwe ko azafatanya na King James umaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu gihe nk’ibisanzwe itsinda rya Neptunez Band naryo rizasusurutsa abazitabira iki gitaramo.

Phyllisia ni umuhanzikazi w’ubaranga ndetse ufite ijwi rikundwa n’abatari bake, akaba ari umumetisi ukomoka muri Haiti. Yatangiye gucuranga piano afite imyaka itatu gusa y’amavuko, yagiye yumvikana mu bihangano bitandukanye byakunzwe nka Unconditionnal love yakoranye na Jah Cure, Sunshine yakoranye na Ne-Yo, I’m Tired yakoranye na Flo Rida, Ma vie Sans Toi yakoranye na Marvin. Yanakoze Only for You, U&ME, One, Can’t resist n’izindi.

 

Umwanditsi:

SHEMA CHRISTIAN

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.