Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Umuhanzi LIMU yasohoye indirimbo ikangurira Abanyarwanda kwirinda COVID-19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-10-2021 saa 22:27:53
Umuhanzi Twizerimana Floduard “LIMU”

Umuhanzi Twizerimana Floduard ukoresha izina “LIMU”  mu buhanzi  yasohoye indirimbo yise “Ndinda nanjye nkurinde” ikubiyemo ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu Karere ka Kicukiro kutadohoka ku ngamba zo kurwanya COVID-19.

LIMU atangaza ko muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’Isi yose muri rusange byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 nk’umuhanzi akaba arimo kugerageza gutanga ubutumwa butandukanye bwongera kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiriye gukomeza ingamba no kutadohoka mu guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19 cyane cyane ariko urubyiruko.

Ati : “ COVID-19  irahari icyo dusabwa ni ukwirinda kuko amagara ntaguranwa amagana.”

Akomeza avuga ko ashimira Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bateguye irushanwa mu guhamya ingamba zo kurwanya COVID-19   aho kuva taliki 13 Nzeri kugeza 15 Ukwakira 2021 bateguye irushanwa mu Turere 3 tugize Umujyi wa Kigali.

Ati : “Ku ikubiritiro nk’urubyiruko rwa Kicukiro nkaba narahise nkora indirimbo izajya yifashishwa muri ayo marushanwa mu Karere ka Kicukiro ari yo nise Ndinda nanjye nkurinde.”

Umuhanzi LIMU ashimira  Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umuziki we uburyo badahwema kumuba  hafi mu rugendo rwe  rwa muzika. Yashimiye kandi  Igihango Band, itsinda rimufasha guha umurongo ibihangano bye.

Umuhanzi LIMU  aririmba indirimbo zitandukanye zivuga kuri gahunda za  Leta, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko kurwanya inda ziterwa abangavu, iz’urukundo n’izindi zitandukanye.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.