Umuhanda ugana Kibeho Kagame yemereye abaturage watangiye kubakwa

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 29-03-2019 saa 17:01:34
Muri Werurwe 2019, imashini kabuhariwe zatangiye ibikorwa byo kubaka uwo muhanda, uzuzura mu gihe cy'amezi 30, utware amafaranga y'u Rwanda miriyari 70 (Ifoto Nshimiyimana E)

Abaturage n’ubuyobozi mu turere twa Nyaruguru na Huye barishimira igikorwa k’itangira ry’iyubakwa ry’umuhanda Huye-Kibeho-Ngoma w’ibirometero 66 bemerewe na Perezida Paul Kagame, bakavuga ko ari ikivumbikisho gikomeye k’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka uyu muhanda mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye. Uyu muhanda abaturage bemerewe na Perezida Kagame uzatwara akayabo ka miriyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda, ukazuzura mu gihe cy’amezi 30 kandi uzazana iterambere ry’abaturage n’iry’akarere muri rusange.

Eng. Uwihanganye yagize ati “Ni umuhanda uzaba wubatse neza kandi uzashyirwaho n’amatara rusange kandi turizera ko mu gihe cyavuzwe ibikorwa byo kuwubaka bizaba byarangiye kuko byari bimaze igihe bishyirwa mu buryo imyiteguro yose yararangiye kandi ibikoresho byose birahari imirimo yatangiye kandi nta bwo ibikorwa bizahagarara.”

Yasabye abaturage gutangira gutekereza uburyo bwo kubyaza iki gikorwa umusaruro byaba mu buryo bw’akazi ndetse no kuwukoresha mu migenderanire n’ubuhahiranire.

Yagize ati “Turifuza ko ayo mafaranga yose aje mu Karere ka Nyaruguru na Huye nibura 50% azasigara mu mufuka w’abaturage, abaturage bazabona akazi, bazanatanga n’ibikoresho, ahanini banacumbikira abantu ndetse n’ababagaburira bose babone amafaranga mu bikorwa byo kubaka.”

Eng. Uwihanganye avuga kandi ko no mu gihe umuhanda uzarangira kubakwa uzagira uruhare mu guteza imbere abaturage n’Akarere, ati “Numara kubakwa inyungu zawo ni nyinshi, Nyaruguru ni ahantu hari ubuhinzi bw’icyayi buteye imbere kandi hari hari ikibazo cyo kugeza umusaruro ku isoko. Bizateza imbere igihugu muri rusange ariko hari n’ibindi byinshi.”

Aganira n’abaturage kandi yabasabye kuzafata neza uyu muhanda ndetse bakanakurikirana uko wubakwa cyane ko amafaranga uzubakwamo ari inguzanyo izishyurwa n’Abanyarwanda, bityo abasaba kunoza ibikorwa.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François, yashimiye cyane Umukuru w’Igihugu wabemereye uyu muhanda ndetse na we agaragaza ko ari ikivumbikisho gikomeye ku iterambere ry’akarere.

Yagize ati “Mbere ya byose turashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu by’umwihariko Perezida wa Repubulika waduhaye uyu muhanda nk’uko mubibona uratangijwe kandi hari impinduka ugiye kuzana mu karere, ugiye koroshya ubuhahirane n’utundi turere, kandi ni ikivumbikisho gikomeye cyane k’ishoramari mu Karere kacu ka Nyaruguru cyane mu Mujyi wa Kibeho binyuze mu bukerarugendo nyobokamana ndetse n’inganda z’icyayi zirusheho gutera imbere. Nitije ya mvugo y’urubyiruko uje gukora umuti.”

Umujyanama mu bukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin Hudson na we wari witabiriye iki gikorwa yijeje ko binyuze muri kampani SINOHYDRO COPERATION LIMITED izakora ibi bikorwa ntakabuza bizarangirira igihe.

Uyu mugabo uvuga ko basanzwe bamenyerewe cyane mu bikorwa byo kubaka ibiraro, za gareyamoshi, ibibuga by’indege, ingomero z’amashanyarazi n’ibindi, yizeza ko anashingiye ku muhate w’u Rwanda igihe bihaye kizubahirizwa.

Yagize ati “Hari ikizere ko ibikorwa bizuzurira igihe kuko abakozi bacu bafite umurava kandi no ku ruhande rw’u Rwanda hari ubushake tukizera ko hamwe na kampani yacu imaze imyaka 60 ikora ibi bikorwa binyuranye by’ubwubatsi igihe twahawe gihagije kugira ngo ibikorwa byose bibe birangiye.”

Ku ruhande rw’Abaturage basanzwe bakoresha uyu muhanda nabo bishimira iyubakwa ryawo kuko wari warangiritse cyane ndetse bagahamya ko kuwubaka bigiye kubateza imbere, bagashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame bemeza ko imvugo ye ari yo ngiro.

Twizerimana Jean Marie Vianney yagize ati “Uyu muhanda warimo ibinogo byinshi imvura yagwa ukanyerera ariko niwuzura bizarinda ibinyabiziga byacu kwangiraka ingendo dukora zihute kandi tugeze umusaruro ku isoko. Twakoreshaga isaha mu rugendo ariko kaburimbo niza ntibizarenza iminota 20.”

Abandi baturage bishimira ko imvugo y’Umukuru w’Igihugu ari yo ngiro, bakavuga ko batiyumvishaga ko babona kaburimbo, bityo bagahamya ko umuhanda uzatuma ibiciro by’ingendo bigabanuka bakabasha kugenderanira no guhahiranira n’abaturanyi ari byo bizatuma barushaho gutera imbere.

Imashini kabuhariwe zatangiye ibikorwa byo kubaka uwo muhanda, uzuzura mu gihe cy’amezi 30, utware amafaranga y’u Rwanda miriyari 70 (Ifoto Nshimiyimana E)

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwihanganye Jean de Dieu mu bikorwa byo gutangiza kubaka uyu muhanda

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.