Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo uzatwara miliyari zirenga 90

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 09-02-2018 saa 06:31:18
Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo watangiye gusanwa unagurwa, ukaba ureshya n'ibilometero 208 (Foto James R.)

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Musoni James yatangije imirimo yo gusana no kwagura umuhanda mukuru w’ibilometero 208, uva ku mupaka wa Kagitumba, kuri Uganda ugaca mu karere ka Kayonza ukagera ku mupaka wa Rusumo ku ruhande rwa Tanzania, uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 90, ugatanga n’imirimo ku baturage b’u Rwanda.

Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo watangiye gusanwa unagurwa, ukaba ureshya n’ibilometero 208 (Foto James R.)

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro imirimo yo kubaka uwo muhanda ejo hashize tariki ya 8 Gashyantare 2018, Minisitiri Musoni James yavuze ko uwo muhanda uje ukenewe kandi ugiye guha Abanyarwanda benshi akazi ukoroshya n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byo mu karere u Rwanda rukoraho.

Ati “Ni umuhanda mu by’ukuri wari ukenewe kugira ngo wagurwe, ikindi kinini twitezemo ni uko uha Abanyarwanda benshi akazi. Ubu harimo abantu barenga 1600 bawukoreramo ndetse nta bwo ari uyu muhanda wonyine duteganya gukora ahubwo n’indi yo mu duce twose dukora  kuri uyu muhanda turashaka kugenda tudushyiramo kaburimbo.”

Yakomeje avuga ko atari ibyo gusa, kuko uwo muhanda kuva ku mupaka Kagitumba kugera ku Rusumo uzaba ucaniye, uriho amatara yo ku muhanda kugira ngo abantu bakore amasaha yose nta kibazo.

Musoni yasabye abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba kuba nyambere mu kugerwaho n’ibyiza uwo muhanda uzageza ku Rwanda.

Ati “Birumvikana ko ahantu Leta ishoye hafi miliyari zirenga 90 ni umushinga munini, ikintu k’ingenzi uzana ni uko uteza imbere ubucuruzi n’inganda. Ndasaba ko abantu bo mu Ntara y’Iburasirazuba babona aya mahirwe bakayabyaza umusaruro.

Uyu muhanda watangiye gukorwa uzagira uruhare runini mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa (Foto James R.)

Uretse imirimo myinshi izaboneka muri iki gihe uyu muhanda uzaba ukorwa, ukwiye gusiga bamaze kuwitegura nabo kugira ngo bawubyaze umusaruro ujyanye n’ubucuruzi n’ishoramari ariko n’ubuhahirane n’ubukerarugendo.”

Bamwe mu baturage bo mu turere dukora kuri uwo muhanda twa Kayonza na Nyagatare kugera Kirehe, bavuga ko biteguye kuwukuramo imirimo izatuma babasha kwiteza imbere nk’uko bamwe batangiye kugera kuri ibyo byiza.

Mfashimana Eric yagize ati “Ibikorwa nk’ibi biba bije ari iby’iterambere, ni ukuvuga ngo hari ahantu natwe tuba turimo kubonamo inyungu kuko bigenda bizamura umuntu. Nzasabamo akazi kugira ngo mbone amafaranga noneho mbashe kwikemurira ibibazo by’ibanze”.

Imanirakiza Olivier avuga ko ubusanzwe muri Kayonza urubyiruko rubona akazi kavuye mu bikorwa by’imyuga ariko atariko bose baba bazi imyuga bityo kubaka uwo muhanda bizabafasha kubona akazi k’igihe kirekire biteza imbere.

Mu bindi imirimo yo gusana no kwagura uwo muhanda uzasiga bikozwe aho uzaca hose, birimo kubaka amakusanyirizo y’amata, kubaka inzitiro z’ibigo by’amashuri uzacaho n’ibindi bizatuma isura y’ubukerarugendo mu Ntara y’Uburasirazuba irushaho kuba nziza.

Imirimo yo kwagura uwo muhanda yatangiye muri Nzeri 2017 biteganyijwe ko izarangira muri Nzeri 2019.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.