Umuhanda Gicumbi-Rukomo watunganyijwe woroheje ingendo unagabanya ubushomeri

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 06-11-2019 saa 07:11:17
Abo mu isantere ya Kageyo batunganyirijwe umuhanda maze bakuba ipantalo bawubyaza umusaruro

Abakorera mu isantere ya Kageyo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi, bavuga ko nyuma yo kubatunganyiriza neza umuhanda ugakurwamo ibinogo, ubu borohewe no gukora ingendo ndetse umubare munini w’urubyiruko ugatangira imirimo yo gutwara abantu ubushomeri bukagabanuka.

Iyi santere iri hagati y’umujyi wa Gicumbi n’ahitwa mu Rukomo, ni imwe mu zigira urujya n’uruza rw’abantu benshi, ahanini bishingiye ku kuba ituwemo n’abantu benshi, ndetse hakiyongeraho umubare munini w’abayigendamo baturutse mu nkambi y’impunzi ya Gihembe iri hafi aho.

Mu minsi ishize abayikoreramo bari bafite ikibazo gikomeye cy’umuhanda munini uva i Gicumbi mu mugi werekeza mu Rukomo ugakomeza i Kigali, kuko wari warangiritse bikabije, bigateza impanuka nyinshi ndetse ukabangamira n’abatwara abantu ku magare na za moto.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na bamwe mu batuye n’abakorera muri iyi santere, bagaragaje ko gukora neza uyu muhanda ari ‘ibuye rimwe ryatewe rikica inyoni nyinshi’.

Nsanzimana Frederic uhakorera akazi ko gutwara abantu ku igare, yabwiye Imvaho Nshya ko uretse impanuka uyu muhanda wabaruhuye, banishimira ko waborohereje akazi kabo, ku buryo umuntu asigaye ashora amafaranga akagura igare rikamwungura.

Yagize ati “Uyu muhanda waradufashije cyane nk’abatwara abantu ku magare kuko mbere igare warariguruga ntirimare kabiri kubera imikuku ryagendaga ryicekamo, ariko ubu rwose iyo ushoye ayawe ukagura igare uribyaza umusaruro ukagaruza ayawe rikiri rishya.

Iyo urebye kandi ubona uyu muhanda wararwanyije ubushomeri mu rubyiruko, kuko mbere wasangaga hano hari abasore benshi b’imburamukoro badafite icyo bakora, ariko aho baboneye umuhanda mwiza, bashatse amagare abandi bashaka za moto batangira gutwara abagenzi, ubu barinjiza ifaranga rwose bameze neza”.

Yakomeje agira ati “Hari n’abagenzi batinyaga kujya ku igare nk’imvura yaguye batinya ko twabakubita hasi, cyangwa nk’umubyeyi utwite agatinya kurijyaho atinya ko rigenda rimucekagura mu mikuku akaba yagira ikibazo runaka.

Icyo gihe hari n’ubwo twazaga hano gushaka abagenzi ukirirwa utegereje ko hari ujyaho ugataha utwaye nk’abantu babiri gusa, rimwe na rimwe ugacika untege ukisubirira mu bushomeri kuko bizinesi yo gutwara abantu ku igare yananiranye.”

Nyaminani Patrick, utuye muri iyi santere y’ubucuruzi ya Rukomo, agaruka ku buryo uyu muhanda wagabanyije impanuka zakundaga kuhabera, ndetse ukoroshya n’ingendo kuko ubu urugendo rwo kuva muri iyi santere ugera mu Rukomo bishyuraga Amafaranga 400  ku igare ubu barwishyura Amafaranga 300 kandi bagiye mu mutekano baticekagura mu mikuku.

Yagize ati “Kera uyu muhanda batarawukora muri uyu muhanda ntihasibaga impanuka, imodoka yakubitaga mu mukuku ugasanga feri ziracitse ubwo abari hafi aho ikaba yabagonga. Hari n’uburyo imodoka nazo ubwazo zagonganaga zibyiganira mu gace kabaga katarimo ibinogo byinshi.

Ariko ubu byaroroshye umuhanda uranyerera nk’ipasi, umuntu atega akagare kakamugeza aho agiye atikanga kugwa nk’uko byahoze mbere hakirimo ibinogo.”

Uwera Viviane, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kageyo, na we ashimangira ko uyu muhanda wahinduye byinshi mu ngendo ndetse no kongera imirimo mu rubyiruko.

Yagize ati “Gukora neza uriya muhanda byarabafashije. Urumva iyo umuhanda utameze neza haba hari ibyago byinshi by’impanuka, abantu batinya gutega igare cyangwa izo za moto bakaba bakererwa muri gahunda zabo, ndetse n’imodoka zaraburaga kuko wabonaga ari nke, rwose kuri ubu ubona imikorere ishimishije.

Ubu rwose nta we ukigenda n’amaguru, umuntu yicara ku kagare kakamunyarukana, kandi akagenda yumva nta bwoba afite bw’impanuka cyangwa kwiceka mu mikuku, akajya muri gahunda ze adakererewe biragaragara ko habayeho impinduka nyinshi kandi nziza”.

Uyu muyobozi avuga ko bishimira ko uyu muhanda wakozwe abaturage batawurebereye gusa, ahubwo bawubyaje umusaruro bakagura amagare na za moto bagatwara abantu bakiteza imbere.

Abakorera muri iyi santere ndetse n’ubuyobozi bw’uyu murenge bahamya ko kuri uyu muhanda nihiyongeraho amatara yo ku mihanda, nabyo bizabafasha kurushaho gukora amasaha menshi bakabyaza umusaruro iki gikorwa remezo Leta yabubakiye.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

One Comment on “Umuhanda Gicumbi-Rukomo watunganyijwe woroheje ingendo unagabanya ubushomeri”

  1. Iby’imihanda ni amayobera, hari Umuhanda bavuze kenshi yewe na Perezida wa Repubulika yawuvuzeho wa Kibungo- Gasoro unyuze Rukumberi(Ngoma) ugaca mubugesera, ugakomereza muri Ngenda ukambuka rwabusoro ukomereza ku gasoro ka Nyanza unyuze mu mayaga. Uyu muhanda na hano imvaho nshya mwawuvuzeho murebe mu nkuru zanyu za 2017. muvuga ko inkunga yo kuwukora yabonetse yatanzwe n’abayapani. ariko nan’ubu nta gikorwa kigaragaza ko hari igitecyerezo cyo kuwukora mu gihe indi mihanda yavuzwe nyuma yose yakozwe yanarangiye nkibaza uyu wavuzwe kuva ku ngoma ya Habyarimana kugeza kuri iyi ikibura ngo ukorwe na cyane ko wakoroshya ingendo nyinshi haba mu ntara y’iburasirazuba n’amajyepho. igihe muzongere mutubarize aho ikorwa ry’uyu muhanda ryaheze kuko bishyuye ingurane 2018 abantu bizera ko umuhanda ugiye gutangira gukorwa amaso ahera mu kirere.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.