Umuhanda Gicumbi-Gatsibo-Nyagatare watangiye gukorwa

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 18-01-2019 saa 12:41:34
Umuhanda Gicumbi - Gatsibo - Nyagatare watangiye gukorwa, uzarangira mu 2021 kandi ukazaba umurikiwe (Foto MININFRA)

Umuhanda uturuka mu Karere ka Gicumbi ukanyura mu karere ka Gatsibo ugakomereza mu Karere ka Nyagatare ko watangiye gukorwa.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) iravuga ko uwo muhanda uzarangira mu 2021, ukazuzura utwaye amafaranga miliyari 45.

Umuhanda Gicumbi – Gatsibo – Nyagatare watangiye gukorwa, uzarangira mu 2021 kandi ukazaba umurikiwe (Foto MININFRA)

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu muhanda uzoroshya ubuhahirane hagati y’Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburasirazuba.

Avuga ko uzanagabanya ingendo bityo abaturage bavaga cyangwa bajya Iburasirazuba ntibazongere kugorwa no kubanza kunyura mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Umuhanda watangiye gukorwa muri iki cyumweru uzatuma abaturage muri izi ntara bahahirana ku buryo bworoshye, uzagabanya ingendo zo kuva mu ntara y’Iburasirazuba ujya mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gukomeza mu Mujyi wa Kinshasa”.

Eng.Uwihanganye akomeza avuga ko ingendo zizajya zikorwa mu muhanda Gicumbi, Gatsibo na Nyagatare zizajya zisaba amafaranga make.

Ati: “Umuntu uzajya ava i Gatuna mu Karere ka Gicumbi ashaka kujya mu Ntara y’Iburasirazuba nta bwo bizamusaba kunyura mu mujyi wa Kigali. Birumvikana ko amafaranga y’ingendo azagabanuka ndetse n’igihe cyakoreshwaga uva mu karere ka Gicumbi ujya mu Karere ka Nyagatare kizagabanuka”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri MININFRA, Eng Uwihanganye Jean de Dieu, mu bihe byashize

Ngaboyisonga Ezechiel utuye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ufite uburebure bwa km 73,3 baryitezeho byinshi kuko hari urubyiruko rudafite akazi rwamaze kubona akazi mu ikorwa ry’uyu muhanda bityo bikazafasha imiryango yabo kwiteza imbere no kuticara ubusa.

Ati: “Mfite abana babiri barangije kwiga amashuri yisumbuye ariko nabuze ubushobozi bwo kubishyurira amashuri makuru none bari bamaze igihe bicaye nta kazi. Bamaze kubona akazi muri uyu muhanda uzava i Gicumbi ukanyura hano ugakomereza Rukomo hakurya hariya mu karere ka Nyagatare.

Wasangaga urubyiruko rumwe rutagira akazi rwirirwa rwicaye ndetse bamwe bagafatirwa mu bikorwa by’ubujura ariko kuba babonye akazi, hari icyo bidufashije nk’ababyeyi kuko baziteza imbere natwe nk’imiryango yabo nizera ko tuzabyungukiramo”.

Gatera Amri utuye mu Murenge wa Ruvune we avuga ko bakoraga ingendo ndende bajya kurangurira ibicuruzwa byabo mu Karere ka Nyagatare, n’amafaranga y’urugendo na yo akaba yari menshi kuko hari abahitagamo kuzenguruka bakanyura mu Mujyi wa Kigali. Ashimangira ko uyu muhanda niwuzura uzaba ari igisubizo ku bacuruzi n’abasanzwe bawukoresha.

Yagize ati: “Ku bacuruzi nkatwe navuga ko uyu muhanda numara kuzura uzaba ari igisubizo. Twakoraga urugendo rurerure tujya Nyagatare bikadusaba kunyura i Kigali ndetse abandi bakamara igihe kinini mu nzira kubera gukoresha umuhanda w’igitaka, bakanyura mu murenge wa Ruvune bagakomereza i Ngarama mu karere ka Gatsibo na Rukomo muri Nyagatare. Uyu muhanda navuga ko ari igisubizo ku bacuruzi no ku bandi basanzwe bawukoresha”.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Eng Uwihanganye, avuga ko uyu muhanda uzarangira mu mwaka wa 2021, uzaba ufite amatara yo ku muhanda kuva mu Majyaruguru mu karere ka Gicumbi, Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo no mu karere ka Nyagatare.

Uyu muhanda witezweho byinshi n’abaturage bo mu turere twa Gicumbi, Gatsibo na Nyagatare

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.