Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

 Umugore wa Nick wo muri sinema yakoze mu nganzo

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 09-03-2018 saa 09:29:16
Kayigemera ufite umugabo w'umuhanzi uzwi nka Nick

Umuhanzikazi Kayigemera Sangwa Aline utoza itorero ryitwa Intayoberana akaba ari n’umugore w’uzwi muri filimi nyarwanda  nka Nick akaba  mu buhanzi azwi nka Nick Dimpoz yasohoye indirimbo yitwa «Abari n’abategarugori».

Kayigemera ufite umugabo w’umuhanzi uzwi nka Nick

Kayigemera avuga ko iyo ndirimbo ihamagarira abagore n’abakobwa kurushaho gukomeza gutera imbere. Avuga kandi ko iyo ndirimbo bakwiye kujya bahora bayumva dore ko avugamo uburyo abagore batanga ubuzima kuko ari bo babyara.

Yagize ati «Ni indirimbo nakoreye abagore  n’abakobwa kugira ngo no mu bindi bihe bage bayumva bumve ko bakwiye gukomeza gutera imbere.» Ku rundi ruhande avuga ko ubuhanzi bwe abukomora mu muryango  we ngo kuko yakuze asanga  bakunda gutarama. Gukurira mu muryango nk’uwo yavuze ko ari byo byatumye akunda kuba umuhanzi.

Yatangiye kwandika indirimbo mu 2006 ngo ariko kuririmba byo yabitangiye mu 2015. Indirimbo amaze gusohora zifite amashusho ni enye ngo gusa muri Kamena 2018 arateganya kumurika Alubumu ye. Izindi ndirimbo afite harimo iyitwa «Nyina w’abeza», «Africa» n’izindi.

Intego ye mu buhanzi ngo ni ugukomeza gutanga ubutumwa bwiza abinyujije mu miririmbire ijyanye n’umuco.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

One Comment on “ Umugore wa Nick wo muri sinema yakoze mu nganzo”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.