Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Umugore afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu-Umuhire

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 12, 2018

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro Umuhire Christine, asanga umugore afite agaciro gakomeye mu iterambere ry’igihugu cyane cyane umusanzu we ugashingira mu kuzirikana agaciro yari yarambuwe akongera kugasubizwa.

Umuhire Christiane, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu kaere ka Kicukiro (Foto Sezibera A)

Kuri we Umuhire ashimangira ko iyo uteje umugore imbere uba uteje umuryango imbere n’igihugu muri rusange. Yongera gutangaza ko umusanzu w’umugore mu guteza imbere igihugu wakwibanda mu kuzamura imirire bakumira igwingira, bagaharanira isuku ndetse no guhagurukira uburere bw’abana babarinda kujya mu mihanda, ibyo akabona bizagerwaho mu gihe bakomeje kwirinda icyateza amakimbirane mu ngo.

Avuga ko muri uyu mwaka wa 2018 igihugu gishaka ko abagore bashyira imbaraga mu kwitabira imyuga n’ubumenyingiro, bakagana ubwubatsi, ubucuzi, ububaji n’ibindi byaharirwaga abagabo byose bakabikora kugira ngo babashe gukirigita ifaranga.

Abasaba guhaguruka kuko abagabo babo babashyigikiye kandi na politiki y’igihugu ishyizwe imbere na Perezida Paul Kagame ibashyigikiye.

Mukansonera Consolée asanga uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu ari ugutanga imbaraga ze ku bushake n’ubushobozi mu kwiteza imbere hanyuma bikazaviramo guha abandi ubufasha bwo gutera iyo ntambwe, akabasha gukangurira urubyiruko gukora ibimina cyangwa amatsinda nk’uko hirya no hino mu mirenge biba bihari kandi bikagenda bifasha abantu kwiteza imbere.

Avuga ko ayo matsinda usanga akangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge, bakirinda indwara z’ibyorezo zandura nka SIDA n’izindi zibangamira ubuzima bw’umuntu ahubwo bakabasha kungurana ibitekerezo kandi muri ayo matsinda akaba ariho Leta ihera iteza abantu imbere bari hamwe kandi bafite n’intego imwe.

Mukansonera ahamiriza Imvaho Nshya ko uruhare rw’umugore mu iterambere ridashingiye kuba waha umuntu amafaranga gusa kuko hari no gutanga ibitekerezo byubaka ku wabibuze nyamara yari afite ubushobozi bwo kugira icyo akora.

Ikindi ni uko umugore agomba gushyigikirana n’umugabo we akamwubahira icyo ari cyo mu muryango kuko bituma urugo rurushaho gutera imbere nk’urugo binakwire ku bandi baturanyi.

Nyirambereyimana Donatille, avuga ko umusanzu w’umugore mu guteza imbere igihugu, byashingira mu kuzuzanya n’uwo bashakanye kuko byose ariho bihera bikazamuka ku rwego rw’igihugu. Avuga ko nubwo buri wese yagira inshingano ze ariko buri wese akwiye kubahira mugenzi we icyo akora ubundi bagahuriza hamwe mu nama bagira zabafasha guteza urugo rwabo imbere.

Ukurikije umubare w’Abanyarwanda bose abagore bamaze kugera kuri 52% mu gihe abagabo ari 48% imibare nk’iyo kandi ikaba inagendana no kuzamuka kw’abagore mu nzego zifata ibyemezo kuko bihariye  30%