Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Umuganura uregereje, RALC irasaba Abanyarwanda kuwitegura

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 19-07-2019 saa 07:28:15
Dr. Nzabonimpa Jacques uyobora ishami ry'Umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, RALC

Ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani (Kanama), mu Rwanda hazizihizwa Umunsi ngarukamwaka w’Umuganura.

Dr Nzabonimpa Jacques, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC, arasaba Abanyarwanda aho baherereye hose gutangira gutegura neza hakiri kare ibirori byo kwizihiza “icyumweru cy’Umuganura 2019” kuko ngo gifite umwihariko n’udushya twinshi.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Dr. Nzabonimpa yatangiye agira ati “Umuganura ni umunsi mukuru ngarukamwaka wabayeho kuva u Rwanda rwaba u Rwanda. Kuri uwo munsi Abanyarwanda barahuraga bakishimira ibyiza bagezeho muri uwo mwaka, kandi bagafata ingamba zo gukora neza kurushaho.”

Yatangaje ko ntawamenye ngo watangiye igihe iki n’iki, uretse ko bivugwa ngo wahanzwe na Gihanga. Ati “Bivugwa ko Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda (9), hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli mu 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’umwe ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo) bari bararwigaruriye.”

Dr. Nzabonimpa yamenyesheje ko umwihariko n’agashya by’uyu mwaka mu kwizihiza Umuganura 2019, ngo ari ibikorwa byinshi biteganijwe. Ati “Umwihariko w’uno mwaka twawugize Ubuhanzi. Turashaka kwerekana ibikorwa by’Ubahanzi, Tutarashaka kwerekana Abahanzi Nyarwanda uko bateye n’umusaruro bagezeho uno mwaka.”

Undi mwihariko ni uko Umuganura w’uyu mwaka ngo uzabanzirizwa n’icyumweru cy’Umuganura kizatangira ku wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga, kigende kigere tariki ya 1 y’ukwezi kwa munani.

Kuri iriya tariki ya 29 y’ukwezi kwa karindwi, ngo hateganyijwe Umutambagiro mu Mujyi wa Kigali; umutambagiro uzaba ugamije kwinjiza abawutuyemo n’abashyitsi bawo mu birori by’Umuganura. Umutambagiro ngo uzabera ahantu hatandukanye.

Igice cya mbere cy’abazakora Umutambagiro bazahagurukira i Remera-Gisimenti, hazaba harimo: Polisi y’Igihugu izaba idefila, n’Abahanzi n’abo bita Abakorobate (Acrobates) bagende berekana ibyo bakora, berekeza mu gace k’Umujyi wa Kigali katagendwamo n’imodoka kitwa Car-Free Zone.

Dr. Nzabonimpa ati “Igice cya 2 cy’abazatambagira bazahagurukira Nyamirambo kuri Club-Rafiki bace kuri 40 na ONATRACOM kugira ngo abahatuye na bo bamenye ko icyumweru cy’Umuganura cyatangiye bakomeze bage Car-Free Zone. Igice cya 3 bazahagurukira nabo imbere y’inzu y’ubucuruzi izwi ku izina rya CHIC bazamuke bose bahurire muri cya gice cya Kigali kitagendwamo n’imodoka, ari naho hazabera imurikabikorwa ry’ubuhanzi kuva ku wa 29 Nyakanga kugeza ku 1 Kanama”. Aho Car-Free Zone ngo ni naho hazabera ibirori byo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy’Umuganura.

Ku wa 30 Nyakanga 2019, muri «Car-Free Zone» hazabera igitaramo k’indirimbo n’imbyino gakondo. Umunsi ukurikiyeho ku wa 31 Nyakanga, ngo hazamurikwa imideri ndetse hakinwe n’ikinamico ngufi zikangurira Abanyarwanda kubaha umuco wabo, urimo kwambara bakikwiza. Tariki ya 1 Kanama, igitaramo cy’Umuganura 2019 kizwi ku izina rya “I Nyanza Twataramye” kizabera i Nyanza mu Rukari nkuko bisanzwe.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Dr. Nzabonimpa Jacques yakomeje agira ati “Mu cyumweru cy’Umuganura, turakangurira Abanyarwanda bose cyane cyane abakozi ba Leta batagira umwambaro wihariye ubaranga, kwambara Kinyarwanda aho bidashobotse bakambara ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda. Turakangurira nanone ibigo by’amashuri, iby’abikorera baba kandi bakorera hamwe kwizihiza Umuganura 2019 bishimira ibyiza bagezeho banafata ingamba zo gukora kurushaho. Bashobora kuwizihiza ku munsi w’Umuganura nyirizina cyangwa ku munsi wagenewe Umuganura mu Mudugudu.”

Umuganura ku Banyarwanda baba mu mahanga

Ushinzwe ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC, yamenyesheje ko Abanyamahanga baba mu mahanga “Diaspora” na bo ngo bazizihiza Umuganura aho batuye, babonereho umwanya wo kwereka abo babana bimwe mu byiza biranga umuco w’u Rwanda.

Ati “Ku munsi w’Umuganura, Abanyarwanda bari mu mahanga barakangurirwa kugira igikorwa ndangamuco bakora, kibasabanya bo ubwabo ndetse kikanabasabanya n’abenegihugu b’aho batuye. Ni byiza kandi ko Abanyarwanda aho bari hose baba imboni z’Umuganura, bagaragaza uburemere Igihugu cyawuhaye.”

Umuganura ku Banyarwanda baba mu mahanga, ngo ni umwanya mwiza wo kwerekana isura nyayo y’u Rwanda no gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda (Visit Rwanda) babereka bimwe mu bikorwa ndangamuco ngarukamwaka biba mu Rwanda. Ibyo ngo bizagira uruhare mu guteza imbere ishoramari, ubuhanzi ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Rwanda.

D.r Nzabonimpa yibukije kandi ko ibirori by’Umuganura 2019 bizizihizwa ku nzego 4 ari zo: Umuganura ku rwego rw’umuryango (urugo); Umuganura ku rwego rw’Umudugudu; Umuganura ku rwego rw’Igihugu, n’Umuganura ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Agaruka ku mwihariko wo kwizihiza Umuganura 2019, Dr Jacques yatangaje ko ugaragarira cyane mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu cyumweru cy’umuganura. Ati “Ibikorwa bizamurikirwa Abanyarwanda muri icyo cyumweru bizaba bigamije guteza imbere inganda ndangamuco z’u Rwanda nka kimwe mu byiciro by’umurimo bishobora guteza imbere Igihugu mu buryo bwihuse kinjiza amadovize kandi kinatanga imirimo inyuranye cyane cyane ku rubyiruko.”

Ibikorwa bizamurikirwa Abanyarwanda muri kiriya cyumweru cy’Umuganura, ni ibikorwa by’ubuhanzi. Ngo bizagira uruhare mu kuzamura ireme ry’ibihangano nyarwanda, kuzamura ubukungu bw’Igihugu, guteza imbere “Made in Rwanda” ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Asoza yibukije ko kwizihiza Umuganura ngo ari ugusubira ku isoko y’umuco nyarwanda hakavanwamo bimwe bishobora gufasha mu gukemura ibibazo Abanyarwanda bahura na byo uko Igihugu kigenda gitera imbere.

Dr. Nzabonimpa Jacques uyobora ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.