Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Umuganura 2019 uzibanda ku bumwe no kwigira – Dr Vuningoma

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 29-07-2019 saa 08:10:32
Dr. Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco

Mu kwizihiza Umuganura kuwa 2 Kanama 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco Dr James Vuningoma  avuga ko hazatangwa ubutumwa bwibanda ku bumwe no kwigira biganisha no kugakangurira Abanyarwanda kubana, no kugira indanga gaciro zo kudaheza, no gusangira ibyo bafite.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Dr Vuningoma avuga ko Umuganura 2019 uzarangwa n’udushya dutandukanye nk’uko byagenze mu mwaka ushize wa 2018,  tumwe muri two atanga ingero zo guteza imbere inganda ndangamuco ndetse na bimwe mu bikorerwa mu gihugu byose bizamurikwa ku itariki ya 29  Nyakanga  mu Cyumweru cy’Umuganura kizabera mu gace kahariwe ibikorwa bya siporo Car Free Zone.

Dr Vuningoma akomeza agira ati, “Nk’uko insanganyamatsiko igira iti, umuganura, isoko y’ubumwe ari ryo shingiro ryo kwigira, umuganura 2019 uzibanda ku guteza imbere umuco w’ubumwe, no kwigira, kuko umuganura uvuga gusangira umusaruro w’ibyo Abanyarwanda baba baragezeho cyangwa bejeje kandi byose biboneka binyuze mu gukunda umurimo ndetse n’igihugu cyabo gituma bagera kuburumbuke.”

Ku byerekeranye  n’urugendo rwateguwe mu cyumweru kibanziriza  umunsi nyir’izina w’Umuganura, Dr Vuningoma akomeza avuga ko ari umutambagiro uzahuza inzego zitandukanye uzahera kuri Stade Amahoro ugana rwagati mu Mujyi wa Kigali, ukomereze Onatracom mu Biryogo, ukomereze Club Rafiki, ugaruke Down Town, usoreze Car Free Zone.

Ati “Ni urugendo ruzahuza  inzego harimo n’amatorero atandukanye, ahazabera na za sinema, n’amamurika azafasha abantu by’umwihariko urubyiruko kurushaho gusobanukirwa n’akamaro ku’muganura n’icyo uvuze  mu muco nyarwanda.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Nzabonimpa Jacques, ashima ko gahunda yo kwizihiza umuganura ari umuco  abenshi mu banyarwanda baharaniye ko wakongera kugaruka, nyuma y’igihe kinini abakoroni bari baragerageje kuwuvanaho bagamije  gushaka icyatuma Abanyarwanda badahuza,  kuko umuganura watumaga abantu bunga umumwe bagakorera hamwe.

Ati,” Umuganura  wongeraga Abanyarwanda imbaraga n’indangagaciro zo guteza imbere umuco wo gufatanya bashaka icyabateza imbere n’umuco wo gukundana, ndetse no gusangira ibyo bafite babashije  kubona m umusaruro wabo uko byabaga  bingana kose nk’umutsjma, amasaka  uburo, amata imboga n’ibindi, maze bigatuma basabana  mu rwego rw’umuryango”.

Abayobozi b’Inteko nyarwanda barasaba ko umuganura 2019 utazizihirizwa mu Rwanda gusa, ahubwo ko n’abahagarariye z’ambasade z’u Rwanda hirya no hino mu bihugu byo mu mahanga bazawutegura bakawizihiza bafatanyije n’abanyarwanda baba mu mahanga mu rwego rwa diaspora.

Umwe mu baturage wo mu Kagari ka Nonko mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukuro, avuga ko umunsi w’Umuganura  ugiye kuzaba bawishimiye, ashingiye ku bihe byahindutse bari basanzwe baboneramo imvura byatumye umusaruro w’ibihingwa.byabo nk’ibigori, amasaka, n’ibishyimbo ubusanzwe bajya basangira ku munsi nk’uwo waragabanyutse.

Ati, “Nk’abaturage ba kagari kacu ntibyatubuza, ahubwo tuzifafanya n’abayobozi bacu maze dufafe ingamba, bityo nk’abaturage dusangire bike dufite nubwo kuri uyu mwero bitagenze neza nk’uko twari tubyiteze dufite ikizere ko ubutaha buzagenda neza.”

Uwo munsi w’umuganura  uretse kuwizihiza ku rwego rw’igihugu aho uzabera mu Karere ka Nyanza,  uzabera no  mu rwego rw’uturere twose tw’Igihugu ahatoranyijwe, ahantu bazahurira basabane.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.