Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Umuganda uvamo gufatanya, gukora, gutera imbere – Kagame

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 30-03-2019 saa 12:56:44
Perezida Kagame mu gikorwa cy'umuganda ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Perezida Paul Kagame yatangaje ko umuganda ufitiye akamaro Abanyarwanda mu buryo butandukanye, kuko utuma bafatanya, bagakora bakiteza imbere.

Yabitangaje kuri uyu wa 30 Werurwe 2019 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu muganda rusange usoza ukwezi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza, mu busitani bwarwo.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko Abanyarwanda basanzwe bazi impamvu y’umuganda, ibyo bakuramo mu kugera ku iterambere.

Ati “Umuganda dusanzwe tuzi impamvu yawo, ibyo dukuramo, ko icya mbere ni ugufatanya, icya kabiri ni ugukora, icya gatatu ni ukwiteza imbere.”

Yakomeje agira ati “Ubufatanye ni bwo dushaka, mu Rwanda no muri Afurika y’iburasirazuba, no muri Afurika yose. Ni wo muco wacu, ni wo dukwiriye gukoreraho, ni wo dukwiriye kugenderaho nk’Abanyarwanda, nk’abanyafurika. Uyu muganda mu byo uvuze n’icyo ng’icyo kirimo, hanyuma ahasigaye dutere imbere kandi twihute.”

Kagame yavuze ko umuganda ari ukwikorera kandi uwikorera adakwiye gusigana, ashimangira ko abantu iyo bakoreye hamwe, iyo bafatanyije bagera kuri byinshi kandi bakagera kure. Akomeza agira ati “Ariko ari ukugera kuri byinshi, ari ukugera kure, turashaka no kwihuta.”

Perezida Kagame unayoboye Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kuri ubu, yamurikiye abaturage abashyitsi baturutse muri uwo muryango bamaze iminsi mu Rwanda mu nama zitandukanye zirimo n’umwiherero wahuje abaminisitiri n’abayobozi b’inzego z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Yabwiye abaturage ko igihe abashyitsi nk’abo baje kwifatanya na bo mu bikorwa by’Abanyarwanda nk’umuganda, na bo bakwiye kwibuka ko igihe bageze mu bihugu byabo bajya kwifatanya nabo mu bikorwa byabo.

Ati “Ubutaha, nimuba mwatembereye, mwagiye gusura bagenzi banyu, niba mwagiye mu bikorwa bindi bitandukanye, ukajya muri Kenya, ukajya Tanzania, Uganga, Sudani y’Epfo, i Burundi mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba hose nimusanga bafite ibikorwa birimo bibateza imbere, muge mubasanga mufatanye, mukorere hamwe ibikorwa bibateza imbere nk’uko nabo baje kwifatanya namwe mu bikorwa biduteza imbere”.

Minisitiri wa Kenya ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Hon. Adan Mohammed, yavuze ko ubwo batangiraga umwiherero bamaze umunsi umwe babwiwe ko hari igikorwa cy’umuganda akumva afite inyota yo kubona icyo ari cyo, awugezemo yumva arishimye cyane ku buryo yibaza izina azawita nagera iwabo muri Kenya.

Perezida Kagame mu gikorwa cy’umuganda ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.