Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Umuganda umaze kuba umuco ariko ukeneye kunozwa-Dr Kayitesi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 25, 2018

Dr Kayitesi Uster, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), atangaza ko umuganda umaze kuba umuco mu banyarwanda ndetse ko umaze kugeza igihugu kuri byinshi n’ubwo hakiri ibikwiriye kunozwa.

Dr Kayitesi Uster (ibumoso) arasobanurira Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere muri Sena uburyo umuganda ukwiye kunozwa (Foto James)

Ibi uyu muyobozi yabibwiye itsinda rigize  Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere muri Sena, ubwo ryari ryasuye RGB muri gahunda yo kumenya uburyo umuganda utegurwa, uburyo ukorwa n’uruhare ufite mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Umuganda umaze kuba umuco mu Rwanda ndetse umaze gutanga umusaruro mu buryo bw’ubukungu, wagejeje igihugu kuri byinshi ariko hari ibigikeneye kunozwa kugira ngo ugere ku ntego zawo”.

Zimwe mu ntego z’umuganda nk’uko bisobanurwa na Dr Kayitesi ngo ni iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza n’ubumwe n’ubwiyunge, akaba asanga hari intambwe yatewe muri ibi byose, ikaba yakwiyongera mu gihe umuganda waba utegurwa neza.

Yavuze ko ibikeneye kunozwa ari imitegurire y’umuganda, isaha uberaho n’aho ukorerwa. Ati “Ntibyumvikana uburyo umuntu agera saa mbiri ataramenya ahabera umuganda, ibikorwa biteganyijwe n’andi makuru ajyanye nawo”.

Avuga ko ibikorwa by’umuganda bigomba kubwirwa abaturage nibuze icyumweru kimwe mbere y’uko umunsi nyirizina ugera, bakamenyeshwa aho uzakorerwa n’ibizakorwa, bityo umuturage agatangira kwitegura, kubishyira mu mutwe no gutegura  ibikoresho azawujyanamo.

Ku kijyanye n’uruhare rw’umuganda mu mibanire myiza y’abaturage, Dr Kayitesi avuga ko byagezweho kuko ari urubuga rwubaka ubuzima bw’abatuye mu gace batuyemo, ukemurirwamo ibibazo biba biri mu mudugudu mu biganiro n’inama bikorwa nyuma y’umuganda.

Ashingiye ku bushakashatsi, Kayitesi yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali abagore n’urubyiruko bitabira umuganda ari bake mu gihe mu bice by’icyaro ibyiciro bivuzwe haruguru biwitabira kimwe n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB asanga hari ibikwiye kunozwa birimo ko Komite z’umuganda zigaragariza abaturage ibizakorwa mu muganda n’aho uzabera.

Yongeyeho ko umuganda ukwiye kunozwa kurushaho, ukareka kuba uwo kubaka amashuri gusa, gukora imihanda n’indi mirimo y’amaboko ikorwa, ahubwo ukaba n’umwanya wo gufasha abaturage kugera ku mibereho myiza.

Ati “Abaganga batuye mu kagari cyangwa umurenge bashobora gukora umuganda wo kuvura abaturage indwara zibugarije, abanyamategeko bakakira ibibazo by’abaturage bakabiha umurongo byakemurirwamo, waba ari umuganda mwiza kandi ufite agaciro kanini”.

Senateri Tito Rutaremara na we yunze mu rya Dr Kayitesi, avuga ko umuganda wabaye umuco mu Rwanda ndetse ngo wanafashije kugera ku bumwe n’ubwiyunge mu gihe byihutirwaga, ariko ngo kuri ubu umuganda ukwiye gushimangirwa cyane mu bijyanye no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, bityo ubumwe n’ubwiyunge bugashyirwa mu zindi gahunda za Leta nka Komisiyo ibishinzwe n’ahandi.

Ati “Ni byo umuganda wagize icyo ufasha mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu gihe cyari kiruhije, bigakorwa mu biganiro no  mu nama abaturage bahuriramo nyuma y’umuganda, ariko kuri ubu birakwiye ko ushyirwamo imbaraga mu guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’igihugu, naho ubumwe n’ubwiyunge bukaganishwa mu zindi gahunda Leta yashyizeho zo kubuteza imbere”.

RGB yagaragaje ko igiye gukora ubuvugizi umuganda ukabasha kunozwa, ukagirira akamaro abaturage mu mibereho myiza yabo ikanazamura ubukungu bw’igihugu.